RFL
Kigali

RUBAVU: Ituze Nicole yinjiranye mu muziki ubutumwa bumenyesha abantu ibyiza Imana ikora

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:29/04/2017 15:38
3


Ituze Nicole w’imyaka 22 y’amavuko ni umuhanzi mushya mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana akaba afite intego yo kubwira abantu ibyiza Imana ikora akoresheje impano yo kuririmba yahawe n’Imana nk’uko yabitangarije Inyarwanda.com.



Ituze Nicole ukoresha izina ry'ubuhanzi rya Nick Nicole, avuga ko kuririmba yabitangiye akiri muto akaba yarahereye muri korali y’abana. Guhanga byo ngo yabitangiye mu mpera za 2014, kugeza ubu akaba amaze gukora indirimbo ebyiri ari zo: Ndagushima ari na yo yakoze bwa mbere na Inshuti nziza yakoranye na Kenny pro.

UMVA HANO INSHUTI NZIZA YA NICOLE FT KENNY

Nicole Nck

Ituze Nicole akoresha umuziki akabwira abantu ibyiza Imana ikora

Ituze Nicole w’i Rubavu mu Rugerero ni umukristo mu itorero Restoration church, akaba umunyeshuri mu mwaka wa nyuma muri IPRC –North. Inyarwanda.com yamubajije ubutumwa buri ndirimbo ze, adusubiza iki kibazo muri aya magambo “Ubutumwa buba buri mu ndirimbo zanjye ni ugushima Imana no kubwira abantu ibyiza Imana ikora." Abajijwe inzozi afite mu muziki, yagize ati:

Inzozi mfite mu muziki ni ugukomeza kuzamura impano yanjye. Mboneraho gusaba abanyamakuru kujya bagira uruhare mu kuzamura abahanzi baba bafite impano bakiri hasi. Umuziki wanjye nywukora ngamije kogeza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo kugira ngo hirya no hino ku isi bamumenye kandi ndumva ko nshobora kuzabigira umwuga Imana ibimfashijemo.

Nick Nicole

Nick Nicole ufatanya umuziki no kwiga muri Kaminuza avuga ko Imana nimushoboza azakora umuziki mu buryo bw'umwuga

UMVA HANO 'NDAGUSHIMA' YA NICK NICOLE

UMVA HANO INSHUTI NZIZA YA NICOLE FT KENNY PRO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • chriss6 years ago
    Mukama azoguhezagire mubyo wiyemeje kdi ntuzarekure umurego ningamba uciye ufashe Mungu azogufasha uracyari ntuzahweme kukwimizigira
  • Anto6 years ago
    cngz mubutumwa bwiza aduha. tumwifurije gutera imbere
  • emmanuel6 years ago
    courage kabisa Imana Imukomereze amaboko iguhuze nabakwinjiza muri destiny yawe





Inyarwanda BACKGROUND