RFL
Kigali

Itsinda rya Shining Stars rirakataje mu bitaramo by'imbyino n'ibimenyetso hirya no hino mu Rwanda

Yanditswe na: Editor
Taliki:23/09/2014 14:53
2


Itsinda Shining stars rimaze imyaka icumi rikora, ryatangije igikorwa cyo kuzengureka igihugu cy’u Rwanda bavuga ubutumwa mu buryo bwo kuramya Imana binyuze mu mbyino ziherekejwe n’ibimenyetso(drama)



Iri tsinda Shining stars ribarizwa mu itorero rya Evangelival Restoration church rikaba ryaratangije, ibitaramo icumi bingana n’imyaka icumi rimaze ritangiye gukora, ku cyumweru tariki ya 21 Nzeri 2014 Shaning stars ikaba yarakomeje ibitaramo bitandukanye mu gihugu, ikaba igeze ku gikorwa cya gatanu aho yari yaserukiye mu itorero rya Miracle Centre Church I Remera.

Igikorwa cya mbere cyabereye i Remera mu itorero rya Evangelival Restoration church  aho Shaning Stars ibarizwa, icya kabiri kibera kuri Restoration ku Kimisagara, icya gatatu kibera Restoration Church  ya Gikondo naho icya kane bagikoreye mu murenge wa Ndera aho babashishe gutera inkunga abantu basaga 30, babagurira ubwishingizi bwo kwivuza (mituweri), naho ku nshuro ya gatanu bari bari Miracle Centre I Remera.

Imbere y’imbaga y’abantu bari baje kwihera ijisho bagaragaje ko imbyino z’ibimenyetso (drama ) babyishimiye cyane.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Isaac KALINDA9 years ago
    Thumbs up Shinning Stars. Congs Kabisa
  • marayika olive9 years ago
    shaning turabakunda cyane imana ibahe umugisha mubikorwa mukora byose





Inyarwanda BACKGROUND