Itsinda Shining stars rimaze imyaka icumi rikora, ryatangije igikorwa cyo kuzengureka igihugu cy’u Rwanda bavuga ubutumwa mu buryo bwo kuramya Imana binyuze mu mbyino ziherekejwe n’ibimenyetso(drama)
Iri tsinda Shining stars ribarizwa mu itorero rya Evangelival Restoration church rikaba ryaratangije, ibitaramo icumi bingana n’imyaka icumi rimaze ritangiye gukora, ku cyumweru tariki ya 21 Nzeri 2014 Shaning stars ikaba yarakomeje ibitaramo bitandukanye mu gihugu, ikaba igeze ku gikorwa cya gatanu aho yari yaserukiye mu itorero rya Miracle Centre Church I Remera.
Igikorwa cya mbere cyabereye i Remera mu itorero rya Evangelival Restoration church aho Shaning Stars ibarizwa, icya kabiri kibera kuri Restoration ku Kimisagara, icya gatatu kibera Restoration Church ya Gikondo naho icya kane bagikoreye mu murenge wa Ndera aho babashishe gutera inkunga abantu basaga 30, babagurira ubwishingizi bwo kwivuza (mituweri), naho ku nshuro ya gatanu bari bari Miracle Centre I Remera.
Imbere y’imbaga y’abantu bari baje kwihera ijisho bagaragaje ko imbyino z’ibimenyetso (drama ) babyishimiye cyane.
TANGA IGITECYEREZO