RFL
Kigali

Itsinda 'Resounding His Name' ry’abanyakoreya riri gukorera mu Rwanda amahugurwa azasozwa n’igitaramo cyo kuramya Imana

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:20/01/2017 17:00
0


Resounding His Name ni itsinda ry’abanyakoreya rizenguruka isi mu bigo by’amashuli ya kaminuza ryamamaza ubutumwa bwiza biciye mu kuramya no guhimbaza Imana hakoreshejwe umuziki.Kuri ubu iri tsinda rikaba riri mu Rwanda aho ryiteguye gufatanya n’abanyarwanda mu kuyihimbaza.



Iri tsinda Resounding His Name ryageze mu Rwanda kuwa gatatu tariki 18 Mutarama 2017 aho ryaje ku butumire bwa Campus pour Christ umuryango wa Gikristu w’ivugabutumwa ukorera ku isi hose mu kwamamaza Yesu Kristo biciye mu bikorwa bitandukanye birimo no kwerekana filime zitandukanye, aho twavuga filime ya Yesu n’izindi kugira ngo abantu bamwakire. Campus pour Christ ni umuryango usanzwe utanga amahugurwa atandukanye ku bakozi b’Imana, mu Rwanda ukaba uhagarariwe na Pasteur Rutonda.

Mu rwego rwo kongerera ubumenyi abaramyi b’abanyarwanda,abaririmbyi b’indirimbo zihimbaza Imana n’abandi banyamuziki, Campus pour Christ yatumiye Resounding His Name mu mahugurwa yatangiye kuri uyu wa kane 19 Mutarama 2017 akazageza kuwa gatandatu 21 Mutarama 2017. Aya mahugurwa akaba atangira saa Yine za mu gitondo agasozwa saa Cyenda z'amanywa. Resounding His Name ikaba yaraje mu Rwanda iyobowe na Rev Jongsul Park hamwe n’umuramyi Jin Kweon.

Kuri iki Cyumweru tariki 22 Mutarama 2017 hateganyijwe igitaramo cyo guhimbaza Imana cy’abantu bose, kizaba kiyobowe na Resounding His Name kikazatangira saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba (17H30) kugeza saa moya (19H00) kwinjira akaba ari ubuntu. Aya mahugurwa n’iki gitaramo, byose bizabera kuri BNR i Gikondo ahazwi nka ‘Mwana nkunda'.

Mwana Nkunda

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND