RFL
Kigali

Itsinda Redeemed Family ry’i Rusororo rigiye kwizihiza isabukuru y’imyaka 7

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:19/01/2017 14:01
0


Redeemed Family ni itsinda rikora umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana rigakorera mu itorero rya Restoration church rya Rusororo. Kuri ubu iri tsinda riri mu myiteguro y’ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 7 rimaze. Ibyo birori biteganyijwe kuri uyu wa 22 Mutarama 2017.



Redeemed Family yatangiye taliki ya 29/12/2009. Ubusanzwe ni tsinda rigizwe n'urubyiruko aho benshi muri rwo bari mu baritangiye bakiri abana bato.Ibi birori bari gutegura byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 7 bizaba tariki 22 Mutarama 2017 bibere i Kabuga kuri Evangelical Restoration church kuva isaa munani z’amanywa.

Theogene Katabarwa ushinzwe gutangaza amakuru ya Redeemed Family yabwiye Inyarwanda.com ko ibirori bari gutegura bifite insanganyamatsiko iboneka mu 2Abakorinto  2: 14.  Ariko Imana ishimwe kuko ihora iturangaje imbere ikaduha kuneshereza muri Kristo Yesu no gukwiza hose impumuro nziza yo kuyimenya.

Redeemed Family






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND