RFL
Kigali

Itsinda Ministry ryakoze igitaramo cyo kuramya Imana mu buryo butamenyerewe mu Rwanda-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:12/09/2017 10:49
2


Itsinda ryitwa Ministry rigizwe n’abaramyi baturuka mu matorero atandukanye ku nshuro yaryo ya mbere, ryakoze umugoroba wo kuramya Imana mu buryo butamenyerewe cyane mu Rwanda.



Kuri iki Cyumweru tariki 10 Nzeri 2017 kuva isaa kumi n'imwe z'umugoroba kugeza saa tatu z'ijoro, itsinda Ministry rigizwe n’abaramyi baturuka mu matorero atandukanye ryakoze igitaramo cyo kuramya Imana, abantu bafata umwanya uhagije wo kuramya Imana nta guhagarika (Non stop). Iki gitaramo "The Worship Experience" cyangwa "Ibihe byo kuramya" cyabereye i Remera kuri Healing Centre church, ni cyo cya mbere itsinda Ministry rikoze kuva ritangijwe, gusa ngo rigiye gukora cyane.

Abitabiriye iki gitaramo bahagiriye ibihe byiza, basabana n'Imana binyuze mu kuyiramya no kuyihimbaza hamwe n'itsinda Ministry. Abateguye iki gitaramo batangarije Inyarwanda.com ko banejejwe cyane n'ibihe byiza Imana yabahaye mu gitaramo cyabo ndetse bashimira Imana umubare w'abantu bitabiriye igitaramo cyabo. Nubwo abantu batari benshi cyane, ariko ngo kuba ari cyo gitaramo cya mbere bari bakoze, hakaza abantu batari bacye basaga 250, ibyo biri mu byabanejeje cyane, akaba ari yo mpamvu bashimira Imana yabahaye uwo mugisha. 

REBA AMAFOTO YUKO BYARI BIMEZE

Ministry group

Ministry kuri stage mu kuramya Imana

Ministry groupMinistry groupMinistry group

Byabaye ngombwa ko apfukama hasi asabana n'Imana

Ministry groupMinistry groupMinistry groupMinistry groupMinistry groupMinistry groupMinistry groupMinistry groupMinistry groupMinistry groupMinistry groupMinistry groupMinistry groupMinistry groupMinistry group

Yahagiriye ibihe byiza cyane

Ministry groupMinistry groupMinistry groupMinistry groupMinistry groupMinistry groupMinistry groupMinistry groupMinistry groupMinistry groupMinistry groupMinistry groupMinistry groupMinistry groupMinistry groupMinistry groupMinistry group

Pastor Ntayomba Emmnauel yari ahari ndetse yemereye itsinda Ministry inkunga yose bazamukeneraho

Ministry groupMinistry groupMinistry groupMinistry group

Nyuma y'igitaramo bafashe ifoto y'urwibutso

AMAFOTO: Iradukunda Desanjo-Inyarwanda.com







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • UWURINZWENIMANA Emmanuel6 years ago
    sha nibyiza rwose nabaramyi beza kandi vrement nanifuje kuzaba joining kuko ndumuramyi mwiza mufite contact zumwe muribo mwazimpa plz
  • 6 years ago
    Iki gitaramo cyarimo imbaraga z'Imana kandi ikigaragara aba bantu bazi icyo bakora n'Imana basenga. Njye nari mpari ariko sindabona umugoroba wo kuramya umeze nkuyu. Imana ibahe umugisha.





Inyarwanda BACKGROUND