Itsinda ryitwa Ministry rigizwe n’abaramyi baturuka mu matorero atandukanye ku nshuro yaryo ya mbere, ryakoze umugoroba wo kuramya Imana mu buryo butamenyerewe cyane mu Rwanda.
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Nzeri 2017 kuva isaa kumi n'imwe z'umugoroba kugeza saa tatu z'ijoro, itsinda Ministry rigizwe n’abaramyi baturuka mu matorero atandukanye ryakoze igitaramo cyo kuramya Imana, abantu bafata umwanya uhagije wo kuramya Imana nta guhagarika (Non stop). Iki gitaramo "The Worship Experience" cyangwa "Ibihe byo kuramya" cyabereye i Remera kuri Healing Centre church, ni cyo cya mbere itsinda Ministry rikoze kuva ritangijwe, gusa ngo rigiye gukora cyane.
Abitabiriye iki gitaramo bahagiriye ibihe byiza, basabana n'Imana binyuze mu kuyiramya no kuyihimbaza hamwe n'itsinda Ministry. Abateguye iki gitaramo batangarije Inyarwanda.com ko banejejwe cyane n'ibihe byiza Imana yabahaye mu gitaramo cyabo ndetse bashimira Imana umubare w'abantu bitabiriye igitaramo cyabo. Nubwo abantu batari benshi cyane, ariko ngo kuba ari cyo gitaramo cya mbere bari bakoze, hakaza abantu batari bacye basaga 250, ibyo biri mu byabanejeje cyane, akaba ari yo mpamvu bashimira Imana yabahaye uwo mugisha.
REBA AMAFOTO YUKO BYARI BIMEZE
Ministry kuri stage mu kuramya Imana
Byabaye ngombwa ko apfukama hasi asabana n'Imana
Yahagiriye ibihe byiza cyane
Pastor Ntayomba Emmnauel yari ahari ndetse yemereye itsinda Ministry inkunga yose bazamukeneraho
Nyuma y'igitaramo bafashe ifoto y'urwibutso
AMAFOTO: Iradukunda Desanjo-Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO