RFL
Kigali

Itsinda Gospel Mind ryashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Azaza’-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:16/02/2017 14:31
2


Itsinda Gospel Mind ryashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Azaza’ yatunganyijwe na Producer Karenzo. Ni amashusho agiye hanze nyuma y’igihe kitari gito abakunzi b’iri tsinda bari bamaze bayategereje.



Muri iyi ndirimbo ‘Azaza’ abasore bagize itsinda Gospel Mind babiri ari bo M Olivier The Legend n’umuraperi El Max bavuga ko Yesu azaza kuko yasize abisezeranije abigishwa be ndetse akababwira ko agiye kubategurira aho bazaba byongeye akaba adashobora kubeshya. “Azaza ntazatinda nkuko yabisezeranye,tera intambwe imwe umusanga. Soon and very soon we are going to see the King” Amwe mu magambo agaruka cyane muri iyi ndirimbo."

Gospel Mind

M Olivier na El Max abasore bagize itsinda Gospel Mind

Gospel Mind

Aya mazu ni yo Producer Karenzo yifashishije mu kwerekana amazu Yesu arimo kubaka mu myaka isaga 2000 ishize kuva avuye ku isi

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'AZAZA' YA GOSPEL MIND







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Emanuel shyaka 7 years ago
    Imana Ibagure Turabashyigikire
  • Toussaint 7 years ago
    Turabemera ababasore barashoboyepe!! Courage mukomeze mutezimbere Umurimo w'Imana. Icyoyavuze yarakivuze.





Inyarwanda BACKGROUND