Itsinda Gospel Mind ryashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Azaza’ yatunganyijwe na Producer Karenzo. Ni amashusho agiye hanze nyuma y’igihe kitari gito abakunzi b’iri tsinda bari bamaze bayategereje.
Muri iyi ndirimbo ‘Azaza’ abasore bagize itsinda Gospel Mind babiri ari bo M Olivier The Legend n’umuraperi El Max bavuga ko Yesu azaza kuko yasize abisezeranije abigishwa be ndetse akababwira ko agiye kubategurira aho bazaba byongeye akaba adashobora kubeshya. “Azaza ntazatinda nkuko yabisezeranye,tera intambwe imwe umusanga. Soon and very soon we are going to see the King” Amwe mu magambo agaruka cyane muri iyi ndirimbo."
M Olivier na El Max abasore bagize itsinda Gospel Mind
Aya mazu ni yo Producer Karenzo yifashishije mu kwerekana amazu Yesu arimo kubaka mu myaka isaga 2000 ishize kuva avuye ku isi
REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'AZAZA' YA GOSPEL MIND
TANGA IGITECYEREZO