RFL
Kigali

Itsinda Alarm Ministries mu gitaramo “Worship in Abundance”

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:29/06/2015 16:21
0


Itsinda Alarm Ministries rigizwe n’abaturuka mu matorero atandukanye yo mu Rwanda bagahuzwa n’uyu muryango w’ivugabutumwa kandi ukunzwe na benshi kubera urwego rukomeye rw’imiririmbire umaze kugeraho, kuri ubu Alarm Ministries yateguye igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana bise “Worship in Abundance”



Iki gitaramo cyateguwe n’itsinda Alarm Ministries, kizaba kuwa 12 Nyakanga 2015 kibere muri Kigali Serena Hotel. “Worship In Abundance” igitaramo giteganyijwe kuwa 12 Nyakanga 2015 muri Kigali Serena Hotel aho kwinjira bizaba ari 20.000Frw mu myanya y’icyubahiro(VIP) na 5000Frw mu myanya isanzwe.

Nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bwa Alarm Ministries iki gitaramo iri gutegura kije gikurikiranye n’ ikindi gitaramo giheruka kuba muri uyu mwaka wa 2015 mu mezi make ashize cyabereye kuri Foursquare Gospel Church kikarangwa n’ibihe byiza byo kuramya no guhimbaza Imana mu muziki uri ku rwego mpuzamahanga.

Alarme Ministries irategura ibitaramo bikomeye hanze y’u Rwanda

Itsinda Alarm Ministries mu gitaramo cy'ubushize

Alarm Ministries

Aba ni abantu bari bitabiriye igitaramo Alarm Ministries iherutse gukorera kuri Foursquare Gospel Church Kimironko

Bimaze kuba akamenyero ko muri buri gitaramo cya Alarm Ministries, benshi bitabira kugeza aho bamwe babura aho bicara kubera imitegurire myiza y’ ibitaramo byabo biba biri ku rwego rugezweho ndetse n’umuziki w’umwimerere(LIVE CONCERT ).

Alarm Ministries

Itsinda Alarm Ministries rimaze kugeza abakunzi benshi mu gihugu no mu karere

Kugeza ubu Alarm Ministries imaze kwegukana ibihembo bitandukanye aribyo Groove Awards 2013 na SALAX Award 2012 ikaba inamaze gushyira hanze Album ebyeri arizo: Hahiriwe umuntu Uwiteka akunda” yamuritswe mu mwaka wa 2011 na “Ubwihisho ni Yesu” yashyizwe hanze mu mwaka wa 2012.

Iki gitaramo cya Alarm Ministries kiswe "Worship in Abundance" kizabera muri Kigali Serena Hotel kuwa 12 Nyakanga 2015 kuva isaa kumi n'igice z'umugoroba kugeza isaa tatu aho kwinjira bizaba ari 20.000Frw mu myanya y'icyubahiro(VIP) ndetse na 5000Frw mu myanya isanzwe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND