Kuri uyu wa gatanu tariki ya 4 Nzeri 2015, Itorero Upper Room International Ministries rikorera mu murenge wa Kigarama muri Kicukiro ryafashije abatishoboye ribagenera imyambaro, ibikoresho by’isuku ndetse n’ibyo kurya. Imfashanyo yose yatanzwe ifite agaciro ka miliyoni eshatu z’amanyarwanda.
Umuyobozi w’iri torero rya Upper Room Ministries, Pastor Gakuba Luitpold yavuze ko icyo gikorwa bagikoze ku bufatanye n’abakristo bagize iri torero kuko ngo biri mu ntego zabo zo kuzirikana ko roho nziza ikorera mu mubiri muzima kandi ko kora ndebe iruta cyane vuga numve nkuko bagiye babikora no mu yindi minsi nk’aho mu gihe cy’icyunamo baremeye inshike za Jenocide yakorewe abatutsi n’ibindi bikorwa by’ubugwaneza.
Bamwe mu bakristo b'itorero Upper Room International Ministries
Mbere y’uko ashyikiriza abatishoboye ibyo bagenewe, Pastor Gakuba yabanje kubigisha ko imibereho myiza ituruka ku kubaha Imana kuko ariyo ituma umuntu ahindura imitekerereze agakura amaboko mu mifuka agakora ngo yiteze imbere maze igihe kikazagera aho kugirango ajye abarurwa mu bakwiye gufashwa ahubwo nawe akaba yafasha abandi kuko Imana ihindura amateka y’umuntu.
Pastor Gakuba uyobora Itorero Upper Room
Uwera Claudine ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Kigarama yashimiye byimazeyo iki gikorwa cyakozwe n’iri torero rya Upper Room Ministries aho batoranije abatishoboye bo mu kiciro cya mbere muri buri mudugudu wose ugize uyu murenge maze bahurizwa hamwe bose uko ari 38 bashyikirizwa inkunga irimo imyambaro ,ibiryamirwa, inkweto, ibyo kurya nk’umuceri n’ibindi byose bifite agaciro ka miliyoni eshatu n’igice z’amafaranga y’u Rwanda.
Bimwe mu bikoresho n'ibiribwa byatanzwe n'itorero Upper Room
Uwera Claudine yaboneyeho gusaba abandi bayobozi b’amadini ko mubyo batekerezaho bari bakwiye no kureba ku batishoboye no kuba bakora nk’imishinga bahurizwamo nabo bakiteza imbere aho kubwira abantu ibyo kujya mw’ijuru gusa nyamara inzara ibica ndetse bakanashishikariza abayoboke babo gukura amaboko mu mifuka kuko nabwo guhora umuntu acungiye kuguhabwa imfashanyo ntaho byageza umuntu.
Uwera Claudine ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Kigarama
Itorero rya Upper Room ryakoze iki gikorwa, rimaze imyaka 2 ritangiye rikaba rikorera mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Kigarama rifite intego zo kubwiriza ubutumwa bwiza buherekejwe no gukora ibikorwa by’urukundo nko gufasha abatishoboye ,gusura abarwayi n’ibindi bikorwa bitandukanye.
TANGA IGITECYEREZO