RFL
Kigali

Itorero Shiloh Prayer Mountain mu giterane”Byuka Urabagirane”

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:2/10/2015 14:39
1


Itorero Shiloh Prayer Mountain rifite icyicaro Nyabugogo mu nyubako ya Mutangana , rifatanyije n’umuvugabutumwa Nuru, ryateguye igiterane cy’ivugabutumwa “Byuka urabagirane” kizatangira kuri uyu wa 5 Ukwakira kigasozwa kuwa 11 Ukwakira 2015.



Pastor Olive Murekatete  umushumba mukuru w’itorero Shiloh Prayer Mountain Church yatangaje ko iki giterane kizongera kigafasha abakristu kwigirira icyizere bakongera bagahaguruka bakareka gucika intege.

Iki giterane “Byuka urabagirane” gifite insanganyatsiko iboneka muri Yesaya 60:1 havuga ngo:  Byuka urabagirane kuko umucyo wawe uje, kandi ubwiza bw’Uwiteka bukaba bukurasiye.

Bitewe n’uko hari igihe umuntu atinda mu butayu akagera aho yicara akarambya nkaho yagezeyo,Pastor Olive Murekatete avuga ko iki giterane  kizakangurira benshi guhaguruka bagakomeza urugendo kandi bakumva ko ntarirarenga amasezeramo agomba gusohora.

Iki giterane kizagaragaramo abakozi b’Imana batandukanye b’imbaraga nka Rev.Pst Rwibasira, Ev.Claude, Pst Jackson, Pst Jonathan, Ev.Nuru ndetse n’umushumba w’Itorero Pastor Olive Murekatete.

Pastor Olive Murekatete umushumba mukuru w'itorero Shiloh Prayer Mountain

Abahanzi n’amakorari nabo bazaba bahari abo ninka Korali Shiloh, Korali Moriah, Korari Upendo, JoyFull singers ndetse n’abaramyi nka Gulain wo muri Zion, Patient Bizimana wa Restoration church, Ruth Kanoheri wa Shiloh na Emmanuel uyoboye worship team ya Shiloh Prayer Mountain Church.

Umuramyi Patient Bizimana azitabira iki giterane

Numa Alain umwe mu itsinda riri gutegura iki giterane, yabwiye inyarwanda.com  gutegura ibiterane ari ikintu cyiza kuko bifasha abakristo kurushaho kwegera Imana ndetse bakabohoka. Yagize ati:

Gutegura ibiterane ni byiza bituma abakristu barushaho kwegera Imana ndetse bigatuma hari n’abakristu babohoka bakihana bakakira Umwami  Yesu.

Alain Numa yakomeje avuga ko nyuma y’iki giterane hazabaho indi gahunda bari gutegura idasanzwe bakazayitumenyesha mu minsi mike, gusa ikaba igamije kuzamura ndetse no gushyigikira impano.

Tubibutse ko iki giterane “Byuka Urabagirane”kizajya gitangira buri munsi guhera Isaa kumi z’umugoroba kugeza nimugoroba saa moya z’ijoro. Abantu bose bahamagariwe kuzifatanya n’iri torero bakarushaho kurabagirana ndetse no gutsinda satani n’ibishuko bye byose.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Maisson8 years ago
    Hirya no hino ibiterane biba byiza kuko bituma abakristo bahembuka muburyo bw umwuka. Kdi nitorero ritera imbere





Inyarwanda BACKGROUND