RFL
Kigali

"Itorero Inkuru Nziza ryaricaye riraganira, ibibazo ryari rifite rirabikemura" Rev Juvenal wasimbuye Rev Theoneste

Yanditswe na: Editor
Taliki:19/07/2018 13:04
1


Ibi ni ibitangazwa na Rev Juvenal Ngendahayo umuvugizi mushya w’Itorero ry’Inkuru nziza mu Rwanda kuva ku ya 1/6/2018 aho inteko nkuru y’iri torero itereye icyizere uwari umuvugizi waryo Rev Ngaboyisonga Theoneste wegujwe.



Rev Ngaboyisonga Theoneste yegujwe kubera ubuhamya bubi no gufata ibyemezo wenyine byagiye bishyira Itorero mu kaga. Uyu Ngaboyisonga Theoneste ni we wavuzwe cyane mu minsi ishize kubera amashusho ye yagiye hanze arimo kwikinisha. Nyuma y’ukwezi kurenga umuvugizi mushya w'Itorero Inkurunziza, Rev Juvenal Ngendahayo twamusuye ngo tumenye aho bageze biyubaka.

Yadutangarije ko nyuma y’igihe kirenga umwaka barwana n’ibibazo by’ingutu byatumye Itorero ryabo rihungabana, ubu umutekano watangiye kugaruka kuko nka nyobozi bahuje, yabivuze muri aya magambo "Mu rwego rwa bureau y’Inkurunziza, dushyize hamwe, turakorera hamwe, turaganira ku byatuma Itorero ryacu rigenda neza kugira ngo twivane mu bibazo twari tumazemo iminsi."

Uyu mushumba avuga ko mu mategeko agenga Iterero n’amabwiriza naho harimo icyuho ariyo mpamvu byanabagoye guhita babona igisubizo ku kibazo cyari cyavutse, ari nayo mpamvu mu byihutirwa harimo no kuvugurura amategeko nk’uko yabidutangarije agira ati”Turimo kureba uburyo twakomeza kwibanda cyane gutoza abayobozi bacu ndetse no gutegura neza umurongo mwiza no gukomeza kuvugurura amategeko yacu atugenga ngo Itorero rikomeze kugendera ku murongo mwiza”.

Rev Juvenal

Rev Ngendahayo Juvenal umuvugizi mushya w'Itorero Inkuru Nziza mu Rwanda

Rev Ngendahayo Juvenal kandi ahamya ko icyizere bagirirwaga n’ubuyobozi cyari cyamaze kuyoyoka ariyo mpamvu mu byihutirwa harimo no kukigarura nk’uko abivuga, ati: ”Gukomeza kugarura icyizere hagati yacu n’ubuyobozi bwacu bwa Leta, bakabona y'uko Itorero hari aho ryivanye n’aho rigana”.

Nk’uko yabidutangarije ngo abaterankunga babo bari baramaze kuvanamo akabo karenge ngo ariko nyuma yo guhindura ubuyobozi ngo biteguye kwongera gusubukura imikoranire. Yagize ati:”Abaterankunga nabo twaraganiriye, turavuga tuti nta kindi ubu ngubu dushishikajwe nacyo nyamuneka mushire impungenge ubungubu Itorero ryaricaye riraganira, ibibazo ryari rifite rirabikemura”

Rev Ngendahayo Juvenal arizeza abasengeraga mu Itorero ry’Inkuru Nziza ko bari gukora ibishoboka byose ngo bongere batangire kuhasengera kuko ibyo basabwe n’ubuyobozi ari ukubaka urusengero rujyanye n’igishushanyo mbonera, ariko ubu bakaba bari gusaba ubuyobozi ko bwaborohereza bakaba kakoze neza aho basengeraga ku buryo batazongera gusakuriza abaturage, noneho bakazamura inyubako nshya ariko abakirisitu bari hamwe, ndetse no gukomeza gusukura izari zifunze hirya no hino ngo abantu bakomeze gusenga nk’uko byari bisanzwe. Yasabye abakirisitu gukomeza kubasengera no kumva ko bafite uruhare rwo gutuma Itorero ryinjira mu bihe byiza.

Image result for Rev Juvenal Ngendahayo Inkurunziza

Rev Ngaboyisonga Theoneste ntakiri umuyobozi w'Itorero Inkuru Nziza






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • John Johnson 5 years ago
    Abakristo b'itorero Inkurunziza twashimye Imana cyane yo yaduijije igisebo cya video y'umuvugizi cyavanweho n'inteko rusange ubwo yateraga icyizere Ngaboyisinga nubwo batinze kubikora ariko hamwe nuko tuzi Pastor Juvenal turizerako itorero azaruzahura ndetse tuzamufasha natwe kuko turamuzineza ntakunda imiya nka Ngaboyisonga wubatse butike akabifatanya nibitaro akarunda munda .





Inyarwanda BACKGROUND