RFL
Kigali

Itorero Restoration church ryateguye igiterane mpuzamahanga kizitabirwa n’urubyiruko rurenga 5000

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:1/08/2017 12:02
1


Binyujijwe mu rubyiruko ruturutse mu mpande zose z’igihugu, Itorero Evangelical Restoration Church mu Rwanda ryateguye igiterane mpuzamahanga cy’urubyiruko kizamara iminsi irindwi kikazitabirwa n’urubyiruko rusaga 5000.



Iki giterane kizabanzirizwa n’ibitaramo bikomeye mu bice bitandukanye, kikaba gifite intego yo kwitoza kubaha Imana ndetse bikaba biteganyijwe ko hazaba ibikorwa bitandukanye birimo kuremera no gufasha abatishoboye.

Nkuko bitangazwa n’Intumwa y’Imana, Ndagijimana Yoshua Masasu, Umuyobozi mukuru wa Evangelical Restoration Church ku isi, yavuze ko icyo giterane mpuzamahanga cy’urubyiruko kigamije gukusanya urubyiruko rwose ruri muri iri torero ndetse n’urundi rubyiruko muri rusange rutozwa kubaha Imana muri byose.

Iki giterane cy’urubyiruko (International Youth Conference 2017) kizabera ku Itorero Restoration Church i Masoro kuva ku wa 6 -12  Kanama 2017 kikaba gifite insanganyamatsiko iri muri  1 Timoteyo 4:4-7 “ ……ariko wowe ujye witoza kubaha Imana”.

Apotre Masasu Yoshuwa

Apotre Masasu Yoshuwa Ndagijimana umuyobozi wa Restoration church

Umwe mu bayobozi b’urubyiruko muri Restoration Church, Pascale KEZA avuga ko iki gikorwa gifite byinshi kizasiga gihinduye ku buzima bwa benshi bityo agasaba urubyiruko muri rusange kuzitabira ibikorwa biteganyijwe muri icyo gihe.

Bimwe mu bikorwa biteganyijwe muri icyo giterane harimo amateraniro y’ububyutse azajya aba buri nimugoroba kuva taliki 6–12 Kanama 2017. Hazabamo kandi kuramya Imana, inyigisho ndetse n’ubuhamya. Inyigisho mu matsinda ndetse akarusho ni uko hateganyijwe umugoroba wo kwambikwa imbaraga (impartation evening) ku wa gatanu taliki 11 Kanama 2017 kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza saa kumi n’ebyiri za mugitondo (18h – 6 am).

Abaramyi n’amatsinda bazayobora igikorwa cyo kuramya no guhimbaza Imana barimo abahanzi bazwi cyane ndetse bakuzwe n’abantu benshi babarizwa muri iri torero nka Patient Bizimana, Gaby Kamanzi , Arsene TUYI, hatumiwe kandi Umuramyi ukuzwe cyane w’i Burundi  Apotre Appolinaire.

Pastor Lydia Masasu

Pastor Lydia Masasu umufasha wa Apotre Masasu

Bazaba kandi bari kumwe na Shekinah Mass, ERC Drama Team Mass na ERC Traditionnelle. Hazatangwa kandi inkunga mu rwego rwa 'sana nawe campaign' Iyi ni gahunda y'urubyiruko rw’iri torero aho bafatanyiriza hamwe bakusanya inkunga izatangwa kubabuze ubushobozi bwo kwishyura ibitaro ndetse hanatangwe amatungo magufi mu rwego rwo gushyigikira abasore.

Mu bavugabutumwa batumiwe muri icyo giterane barimo Apotre Yoshua Masasu Ndagijimana, Apostle RamBabu (India) uzwi cyane mu gukoreshwa ibitangaza, Francis Agyinasara (Ghana), Past. Patrick Masasu na Past. Jean Marie Ruzindana. Hazaba kandi harimo n’abashyitsi barimo abayobozi mu nzego zitandukanye muri Leta, abahagarariye urubyiruko  muri ERC mu Ntara zose z’u Rwanda. Aba bakaziyongeraho abazaturuka muri Kenya mu Burundi no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abatumirwa ba BCC.

Image result for Gaby Kamanzi amakuru

Gaby Kamanzi ni umwe mu bahanzi bazaririmba muri iki giterane

Restoration church






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Chouchouna 6 years ago
    Awww Ndanezerewe kubwiki giterane





Inyarwanda BACKGROUND