RFL
Kigali

Itorero Redeemed Gospel ryatumiye umuhanuzi Mondo mu gusoza amasengesho y’iminsi 40

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:7/10/2015 9:57
0


Nyuma yo gusoza amasengesho y’iminsi 100, Itorero ry’Abacunguwe (Redeemed Gospel Church) ryateguye igiterane gisoza amasengesho y’iminsi 40 bamazemo iminsi. Mu gusoza iki giterane batumiye umuhanuzi Franklin Mondo Mugisha umwe mu bakozi b’Imana bazwi cyane mu gihugu cya Uganda.



Bishop Rugagi Innocent umuyobozi wa Redeemed Gospel Church Rwanda rifite ikicaro i Kimisagara yavuze ko intego rusange z’iki giterane  bari bamazemo iminsi 40  ari ukugira ngo Imana yiyerekane mu Banyarwanda  ibakiza indwara zikomeye ndetse inabahindurira amateka y’ubuzima bwabo.

Iki giterane cy’amasengesho gifite insanganyamatsiko iboneka muri Ezekiyeri 21:32  havuga ngo: “Nzabyubika,Nzabyubika,Nzabyubika nabyo ntibizongera kubaho kugeza igihe nyirabyo ubifitiye ubushobozi azazira nanjye nzabimuha”.

Redeemed Gospel

Aya masengesho y’iminsi 40 yatangiye kuwa 1 Nzeri 09/2015 akazasozwa n’igiterane gikomeye kizaba taliki ya 10 na 11 Ukwakira 2015. Muri iyo minsi  biteganyijwe ko hakazabamo umusangiro w’abakristo.

Prophet Mondo Mugisha wo muri Uganda watumiwe muri iki giterane, azwiho gukoreshwa ibitangaza bitandukanye. Hatumiwe kandi abandi bakozi b’Imana batandukanye barimo n’amakorali yo kuri iryo torero ndetse n’abahanzi batandukanye.

Bishop Rugagi Innocent umushumba mukuru w'itorero ry'Abacunguwe mu Rwanda

Pastor Mondo Mugisha Flanklin ni umushumba mukuru w’itorero ECPC(Empowerment Christian Prayer Centre) riherereye Mutundwe muri Uganda. Uyu mukozi w’Imana avuga ko ari umuvugabutumwa wahamagariwe guhindura benshi bo muri iki kinyejana cya 21.

Nk’uko tubikesha urubuga Bigeye rwo muri Uganda, mu myaka yatambutse Pastor Mondo Flanklin yanyuze muri byinshi byamukomerekeje umutima byashoboraga no gutuma yiyahura ariko kubw’ubuntu bw’Imana, yibutswa ko ushobora kurara urira ariko bwacya impundu zikavuga.  Ubuhamya bwe atanga bumaze gufasha benshi.

Pastor Mondo Mugisha

Umuhanuzi Mondo Flanklin Mugisha wo muri Uganda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND