RFL
Kigali

Itorero Jubilee Revival Assembly mu giterane cyiswe Revival Catalyst Conference

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:29/07/2015 12:34
0


Itorero Jubilee Revival Assembly rimaze imyaka 7 ritangijwe mu Rwanda, kuri ubu riri mu giterane ngarukamwaka “Revival Catalyst Conference” cyatangiye kuwa 26 Nyakanga kikazasozwa tariki 2 Kanama 2015.



Iki giterane kigiye kuba ku nshuro ya karindwi, icy’uyu mwaka wa 2015 gifite insanganyamatsiko igira iti “Raising The Ezra Generation” mu Kinyarwanda bikaba bivuze ngo”Guhagurutsa abo mu kinyejana cya Ezra”.

Mu kiganiro n’umushumba w’iri torero, Pastor Stanley Kabanda yatangaje ko muri iki giterane abantu bagiye kubona gukora ku Imana aho ibitangaza bizakoreka benshi bagahembuka. Pastor Julienne Kabanda nawe yabwiye inyarwanda.com ko iki giterane kizahembura imitima ya benshi ndetse akaba yararikiye abantu bose bazabishobozwa kuzifatanya nabo.

Pastor Julienne Kabanda nawe azaboneka muri iki giterane

Muri iki giterane hatumiwemo abakozi b’Imana batandukanye barimo: Pastor Zigirinshuti Michel wo muri ADEPR, Apotre Serukiza Sostene, Pasiteri Twagirayezu Patrick, Pastor Aron Ruhimbya n’abandi. Hatumiwe kandi n’amakorali atandukanye nka True Promises, Heman n’ayandi.  

haleluya






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND