RFL
Kigali

Itorero Gates of Hope Christian Center ryasangiye n’abatishoboye

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:27/12/2016 10:04
0


Mu gihe abanyarwanda bakomeje gusangira n’ingeri z’abantu batandukanye badafite ubushobozi bwo kubona ibyo kurya, kwambara n’ibindi byatumye iri torero riyobowe na Pasiteri Jackie Mugabo wamenyekanye mu ndirimbo zihimbaza Imana, risangira n’abana n’ababyeyi babo.



Pastor Jackie yabwiye Inyarwanda ko iki gikorwa cyo gufasha abatishoboye cyateguwe na Minisiteri Sisterhood in Christ International Ministry, ari na yo yabyaye itorero Irembo ry’Ibyiringiro (Gates of Hope Christian Center). Yagize ati

Igikorwa cyo gufasha abatishoboye cyateguwe na Sisterhood in Christ International Ministry ariko ifatanya n’itorero yabyaye ryitwa Irembo ry’Ibyiringiro. Gufasha abaturage batishoboye batuye mu kagari ka Kabeza mu murenge wa Kanombe, twasanze ari bwo buryo bwiza bwo kwizihirwa na Noheli. Ijambo ry’Imana riravuga ngo idini ryishimirwa n’Uwiteka ni irifasha imfubyi n’abapfakazi.”

Itorero Irembo ry’Ibyiringiro ryatanze imyenda ku batishoboye barenga 80 ndetse rigasangira n’abana bo mu miryango itifashije kugira ngo barusheho kugira ibyishimo bya Noheli. Bamwe mu bahawe imyambaro bishimiye uburyo iri torero ryabambitse bakaba bazakomeza kwishimira iminsi mikuru basa neza ariko bagasaba ko ubutaha bahabwa ibyo kurya.

Ubuyobozi bw’itorero buvuga ko igikorwa nk’iki cyo gufasha abatishoboye, ubutaha hazitabwa kugutanga ibyo kurya. Pastor Jackie Mugabo uyoboye Gates of Hope Christian Center yagize ati “Ubwo twakoranye neza n’ubuyobozi bw’akagari ka Kabeza bukaduha abatishoboye mu rwego rwo kubafasha, icyo twabanjirijeho kwari ukubambika no kugaburira abana babo. Ubutaka tuzakurikizaho kuba ibitunga imibiri yabo.”

Tubibutse ko Pastor Jackie uyoboye iri torero azwi cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana akaba yaramenyekanye mu ndirimbo nka Akira Mwami, Yesu ndiye kimbiriyo rangu, Ndagukunda Mama, There is a reason  n’izindi ndirimbo.

Pastor Rugamba Ernest

Pastor Rugamba Ernest na we yari ahari, abo bandi bari kumwe ni abo muri Sisterhood

Pastor Jackie MugaboPastor Jackie Mugabo

Abana n'ababyeyi bafashijwe bari bishimye cyane

Pastor Jackie MugaboPastor Jackie Mugabo

Pastor Jackie Mugabo umuyobozi w'itorero Gates of Hope Christian Center

Pastor Jackie Mugabo

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND