RFL
Kigali

Itorero EPR ryinjiye mu giterane ngarukamwaka ‘Ndatuma Nde ?’

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:28/07/2016 13:30
0


Itorero rya EPR (Eglise Presbyterienne au Rwanda) ryongeye gutegura igiterane ngarukamwaka kitwa ‘Ndatuma nde ?’ kizaba tariki 5-7 Kanama 2016 kikazabera mu mujyi wa Kigali kuri Sitade y’i Nyamirambo buri munsi kuva saa tatu za mugitondo kugeza saa kumi n'ebyiri z'umugoroba.



Igiterane cy'ivugabutumwa cy’uyu mwaka gifite insanganyamatsiko igira iti ‘Kuko isezerano ari iryanyu n’abana banyu n’abari kure bose’ ikaba iboneka mu Byakozwe n’Intumwa 2:39. Hatumiwe amakorali n'abahanzi batandukanye bakorera umurimo w'Imana muri iryo torero rya EPR.

Mu gusoza icyo giterane Ndatuma Nde kizaba kitabiriwe n’abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga bazaba baturutse mu bihugu bitandukanye, hazabaho umuhango wo kurobanura abashumba 6 baziyongera ku bandi basanzwe bakorera umurimo muri iri torero, bafatanye kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.

Nkuko Inyarwanda.com yabitangarijwe na Pastor Mugozi Emmanuel umuyobozi wungirije wa Peresibuteri ya Kigali, intego y’icyo giterane Ndatuma nde cy’uyu mwaka, ni ugufasha u Rwanda kwiyubaka mu mibereho no mu iterambere, no kwinjira mu masezerano y’Imana. Bazaba kandi bahugurirwa gukora umurimo w’Imana babikunze kuko isezerano ari iryabo n’abazabakomokaho.

Mugozi Emmanuel

Pastor Mugozi Emmanuel (iburyo) hamwe na  Epimaque Munyankindi/ Foto: Mukandinda Jacqueline

Iki giterane cy'ivugabutumwa ‘Ndatuma nde’ kizitabirwa n’abakristo ba EPR bazaturuka hirya no hino mu gihugu ndetse n’abandi bantu bose bahawe ikaze gusa abazaturuka kure basabwe  kubanza kwiyandikisha kugira ngo bazoroherezwe ku bijyanye n’amafunguro no gucumbikirwa mu minsi yose y’icyo giterane.

Mu mwaka wa 2013 bari bafite insanganyamatsiko igira iti ‘Ibisarurwa bireze ariko abasaruzi ni bacye. Mu mwaka wa 2014 igiterane Ndatuma nde cyari gifite insanganyamatsiko ivuga ngo ‘Njyewe n’inzu yanjye tuzakorera Uwiteka'. Muri 2015 insanganyamatsiko yari ‘Mugende’. Muri uyu mwaka wa 2016 bakaba bafite ivuga ngo ‘Kuko isezerano ari iryanyu n’abana banyu n’abari kure bose’

Itorero EPR

Ibiterane by'iri torero bikunze kwitabirwa cyane

Itorero EPR (Eglise Presbyterienne au Rwanda) rimaze imyaka 109 rikorera hano mu Rwanda. Kuri ubu rikorera mu gihugu hose, rikaba rifite amakorali agera ku 1402 harimo n’ikunzwe n’abatari bacye yitwa Injiri Bora ibarizwa muri Kigali. Itorero EPR kuri ubu rifit abakristo bagera ku bihumbi 500 mu Rwanda hose. Ni itorero ridakunze kumvikanamo bombori bombori bitewe n’amahame n’amategeko arigenga ndetse ukongeraho no kugira inzego z’ubuyobozi zishyirwaho zikanavanwaho hakurikijwe amategeko.

Itorero EPR

Itorero EPRItorero EPR






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND