RFL
Kigali

AEBR yimitse Rev Ndagijimana nk'umuvugizi mushya mu birori byitabiriwe n'abantu ibihumbi n'amagana-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:29/10/2018 20:43
2


Ishyirahamwe ry'Amatorero y'Ababatisita mu Rwanda, AEBR ryimitse umuvugizi waryo mushya Rev Ndagijimana Emmanuel usimbuye Rev Dr Gato Corneille Munyamasoko. Ni mu birori byitabiriwe n'abantu ibihumbi n'amagana baturutse hirya no hino mu gihugu.



Ibi birori byabaye kuri iki Cyumweru tariki 28/10/2018 bibera mu ihema rya Kigali Conference and Exhibition Village ahahoze hitwa Camp Kigali. Byatangiye Saa Tatu za mu gitondo bisozwa Saa Munani z'amanywa. Ni ibirori byitabiriwe n'abagera hafi ku bihumbi bitanu baturutse mu turere twose tw'u Rwanda. Abitabiriye ibi birori bizihiwe bikomeye binyuze mu mpanuro bahaherewe ndetse no mu ndirimbo z'amakorali anyuranye arimo; Abanyamuhate, Dawidi, Seraphim Melodies n'ayandi.

Ishyirahamwe ry'Amatorero y'Ababatisita mu Rwanda, AEBR

Ibi birori byitabiriwe n'abantu benshi cyane

Umushyitsi mukuru muri ibi birori yari umuyobozi waturutse muri RGB, Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere, uwo akaba ari Kangwagye Justus ushinzwe Imitwe ya Politiki n'Imiryango Itari iya Leta muri RGB. Rev Pastor Ephrem Karuranga Umuvugizi Mukuru wa ADEPR ari mu banyamadini bitabiriye ibi birori. Hari kandi Rev Dr Bashaka Faustin wabayeho umuvugizi wa AEBR akaza gutangiza itorero rye.

Abandi banyamadini bari bahari twavugamo; Rev Dr Samuel Rugambage Umunyamabanga Mukuru wa CPR, Abayobozi bakuru mu Muryango wa Bibiliya mu Rwanda, Musenyeri John Rucyahana wayoboye Diyoseze ya Shyira mu itorero Angilikani mu Rwanda (EAR) n'abandi batandukanye barimo n'abafatanyabikorwa ba AEBR baturutse muri Canada n'ahandi. Musenyeri John Rucyahana ni we wigishije ijambo ry'Imana. Yasabye Rev Ndagijimana gukorera Imana n'umutima we wose akabera icyitegererezo cyiza abakristo ba AEBR n'abandi bose.

Ishyirahamwe ry'Amatorero y'Ababatisita mu Rwanda, AEBR

Musenyeri John Rucyahana ni we wigishije ijambo ry'Imana

Rev Ndagijimana Emmanuel wahawe ku mugaragaro inshingano zo kuba Umuvugizi mushya w'itorero AEBR, abaye Umuvugizi wa 8 mu mateka y'iri torero, akaba asimbuye Rev Dr Gato Corneille Munyamasoko wari umaze imyaka itanu (5) ari Umuvugizi w'iri torero. Mu birori byo kumwimika ku mugaragaro hari abapasitori benshi cyane bo muri AEBR n'abandi bayobozi mu nzego zitandukanye mu itorero rya AEBR.

Ishyirahamwe ry'Amatorero y'Ababatisita mu Rwanda, AEBR

N'Abanyamahanga bari bitabiriye ku bwinshi ibi birori

Kangwagye Justus wari uhagarariye Leta muri ibi birori, yashimiye Rev Ndagijimana ku bwo gukoresha neza umutungo wa rubanda. Ibi yabivuye ashingiye ku kuba Rev Ndagijimana yarakoresheje neza amafaranga yavuye mu butaka bwa AEBR mu Bugesera bwaguzwe na Leta ikabaha amamiliyoni menshi atatangajwe umubare, Rev Ndagijimana wayoboraga AEBR Rejiyo ya Bugesera akayacunga neza ntayarye.

AEBR yashimiwe na RGB kuba itajya yumvikana mu nyigisho z'ibitangaza zadutse muri iki gihe aho usanga abantu bizezwa kubona ibyo bataruhiye. Mu ijambo rye nyuma yo kwimikwa, Rev Ndagijimana Emmanuel yavuze ko azaharanira iterambere ry'abakristo ayoboye yaba mu buryo bw'umwuka ndetse no mu buzima busanzwe na cyane ko avuga ko nta mukristo ukwiriye kurwara amavunja. Yavuze ko AEBR igiye kubaka inyubako zigezweho ndetse ashimangira ko bazubaka muri Kigali inzu ndende y'amataje arindwi. Icyakora yasabye Imana kuzamushoboza muri byose.

Ishyirahamwe ry'Amatorero y'Ababatisita mu Rwanda, AEBR

Rev Ndagijimana ubwo yemeraga kumugaragaro kuba umuvugizi wa AEBR

Rev Dr Gato Munyamasoko wasimbuwe na Rev Ndagijimana ku buyobozi bw'itorero AEBR, ubwo yahaga mugenzi we umusimbuye inkoni y'umuvugizi wa AEBR, yamusabye gukomereza aho agejeje ayobora itorero AEBR. Yamusabye kandi kuzatanga mu mahoro inkoni y'umuvugizi wa AEBR amuhaye, nk'uko nawe yabiharaniye akaba ayitanze mu mahoro, ni ukuvuga agasimburwa mu mahoro nta mvururu zibayeho nk'uko bikunze kubaho mu matorero atandukanye aho baba barwanira ubuyobozi.

Mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma y’umuhango wo kumwimika ku mugaragaro nk'umuvugizi wa AEBR, Rev Ndagijimana Emmanuel yabajijwe ubutumwa agenera abakristo bose muri rusange, asubiza agira ati; "Gushyira imbaraga mu gukomeza tukagera ku murimo Yesu yasigiye itorero aho itorero rya Kristo rikwiriye kuba ari rizima kandi muri byose, abantu barakijijwe baramenye Imana, ibyo bigatuma imibanire yabo n’imibereho yabo mu by’ubukungu bitera imbere.” Ku bijyanye n’inyigisho z’ubuntu aho abantu babwirwa ko gukora icyaha nta kibazo kuko ngo Yesu yatanze imbabazi z’iteka, Rev Ndagijimana yagize ati:

Hari igihe akenshi dusubiza ibibazo, tukamera nk’umuntu uri kuvura amababi y’ibiti agashyira umuti ku mababi kandi ikibazo kiri mu mizi. Kuba abantu bumva ubuntu, bakumva ko ubuntu bivuze ko bakora icyaha cyangwa se bagashaka kubona ibyo batavunikiye, ni ishusho igaragaza ubutoya cyangwa se ikigero cy’abakristo bo mu Rwanda, numva hakwiriye kubaho inyigisho zituma abantu bakura bagasobanukirwa neza umugambi w’Imana kuri bo, hanyuma ibyo bakora n’ibyo bashaka bigashingira kuri wa mugambi mugari w’Imana aho gushingira ku marangamutima cyangwa inyota y’ubukungu, kurwanira imyanya n’ibindi.

Ishyirahamwe ry'Amatorero y'Ababatisita mu Rwanda, AEBR

Rev Ndagijimana Emmanuel umuvugizi mushya wa AEBR

REBA ANDI MAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE

Rev Ndagijimana EmmanuelIshyirahamwe ry'Amatorero y'Ababatisita mu Rwanda, AEBR

Ishyirahamwe ry'Amatorero y'Ababatisita mu Rwanda, AEBRIshyirahamwe ry'Amatorero y'Ababatisita mu Rwanda, AEBRIshyirahamwe ry'Amatorero y'Ababatisita mu Rwanda, AEBRIshyirahamwe ry'Amatorero y'Ababatisita mu Rwanda, AEBRIshyirahamwe ry'Amatorero y'Ababatisita mu Rwanda, AEBRAEBRIshyirahamwe ry'Amatorero y'Ababatisita mu Rwanda, AEBR

N'Abanyamahanga bari bitabiriye ku bwinshi ibi birori

Ishyirahamwe ry'Amatorero y'Ababatisita mu Rwanda, AEBRIshyirahamwe ry'Amatorero y'Ababatisita mu Rwanda, AEBRIshyirahamwe ry'Amatorero y'Ababatisita mu Rwanda, AEBRIshyirahamwe ry'Amatorero y'Ababatisita mu Rwanda, AEBRIshyirahamwe ry'Amatorero y'Ababatisita mu Rwanda, AEBRIshyirahamwe ry'Amatorero y'Ababatisita mu Rwanda, AEBRIshyirahamwe ry'Amatorero y'Ababatisita mu Rwanda, AEBRIshyirahamwe ry'Amatorero y'Ababatisita mu Rwanda, AEBR

Korali Seraphim Melodies ya AEBR Kacyiru

Ishyirahamwe ry'Amatorero y'Ababatisita mu Rwanda, AEBRIshyirahamwe ry'Amatorero y'Ababatisita mu Rwanda, AEBR

Hano Rev Ndagijimana yari agiye kwimikwa nk'Umuvugizi wa AEBR

Ishyirahamwe ry'Amatorero y'Ababatisita mu Rwanda, AEBR

Ubwo Rev Ndagijimana yarahiraga

Ishyirahamwe ry'Amatorero y'Ababatisita mu Rwanda, AEBR

Yahawe Bibiliya nk'intwaro azitwaza ku rugamba ahangana na satani

Ishyirahamwe ry'Amatorero y'Ababatisita mu Rwanda, AEBRIshyirahamwe ry'Amatorero y'Ababatisita mu Rwanda, AEBRIshyirahamwe ry'Amatorero y'Ababatisita mu Rwanda, AEBR

Rev Dr Gato ashyigikiriza Rev Ndagijimana inkoni y'umuvugizi wa AEBR

Ishyirahamwe ry'Amatorero y'Ababatisita mu Rwanda, AEBRIshyirahamwe ry'Amatorero y'Ababatisita mu Rwanda, AEBRIshyirahamwe ry'Amatorero y'Ababatisita mu Rwanda, AEBRIshyirahamwe ry'Amatorero y'Ababatisita mu Rwanda, AEBR

Yahawe Itegeko Nshinga ry'itorero AEBR

Ishyirahamwe ry'Amatorero y'Ababatisita mu Rwanda, AEBR

Yahawe Ibendera ry'itorero AEBR

Ishyirahamwe ry'Amatorero y'Ababatisita mu Rwanda, AEBRIshyirahamwe ry'Amatorero y'Ababatisita mu Rwanda, AEBRIshyirahamwe ry'Amatorero y'Ababatisita mu Rwanda, AEBRIshyirahamwe ry'Amatorero y'Ababatisita mu Rwanda, AEBR

Rev Ndagijimana hamwe n'umuryango we basengewe n'abakozi b'Imana

Ishyirahamwe ry'Amatorero y'Ababatisita mu Rwanda, AEBRIshyirahamwe ry'Amatorero y'Ababatisita mu Rwanda, AEBRIshyirahamwe ry'Amatorero y'Ababatisita mu Rwanda, AEBR

Intebe yari yateguriwe Rev Ndagijimana nk'umuvugizi wa AEBR

Ishyirahamwe ry'Amatorero y'Ababatisita mu Rwanda, AEBR

Ubwo yicazwaga mu Ntebe y'Umuvugizi wa AEBR

Ishyirahamwe ry'Amatorero y'Ababatisita mu Rwanda, AEBRIshyirahamwe ry'Amatorero y'Ababatisita mu Rwanda, AEBRIshyirahamwe ry'Amatorero y'Ababatisita mu Rwanda, AEBRIshyirahamwe ry'Amatorero y'Ababatisita mu Rwanda, AEBRIshyirahamwe ry'Amatorero y'Ababatisita mu Rwanda, AEBRIshyirahamwe ry'Amatorero y'Ababatisita mu Rwanda, AEBRIshyirahamwe ry'Amatorero y'Ababatisita mu Rwanda, AEBRIshyirahamwe ry'Amatorero y'Ababatisita mu Rwanda, AEBRIshyirahamwe ry'Amatorero y'Ababatisita mu Rwanda, AEBRIshyirahamwe ry'Amatorero y'Ababatisita mu Rwanda, AEBRIshyirahamwe ry'Amatorero y'Ababatisita mu Rwanda, AEBRIshyirahamwe ry'Amatorero y'Ababatisita mu Rwanda, AEBRIshyirahamwe ry'Amatorero y'Ababatisita mu Rwanda, AEBRIshyirahamwe ry'Amatorero y'Ababatisita mu Rwanda, AEBRIshyirahamwe ry'Amatorero y'Ababatisita mu Rwanda, AEBRIshyirahamwe ry'Amatorero y'Ababatisita mu Rwanda, AEBRIshyirahamwe ry'Amatorero y'Ababatisita mu Rwanda, AEBRIshyirahamwe ry'Amatorero y'Ababatisita mu Rwanda, AEBRIshyirahamwe ry'Amatorero y'Ababatisita mu Rwanda, AEBR

Bafashe ifoto y'urwibutso nyuma yo kwimika umuvugizi wa AEBR

Ishyirahamwe ry'Amatorero y'Ababatisita mu Rwanda, AEBR

Iyi 'Band' yaratangariwe cyane, yakoze akazi gakomeye ishimisha benshi

AMAFOTO: IRADUKUNDA Dieudonne (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Twagira5 years ago
    Akazi keza kuri Emmanuel Imana izamushoboze mukuyobora itorero ry'Imana aririnda icyatuma rihungabana gusa nkuko uwo asimbuye yakoze akusa ikivi cye ataruhanyije nawe igihe cyokusa ikivi cue nikigera azaveho mumahoro Ubundi AEBR yacu ikomeze kuba urugero rwiza
  • SINAMENYE MAFIGI CHARLES5 years ago
    TWISHIMIYA KUBONA ITORERO AEBR RIKOMEJE GUTERA IMBERE : uko rifite abayoboke benshyi n' abafa tanyabikorwa benshyi niko rikomeza kwuzuza inshingano yaryo yo Kwamamaza UBUTUMWA BWA YESU no kuzamura IMIBEREHO myiza y' abaturage tutibagiwe UBUREZI bufite IREME , bugezweho [ Umuka Wera umukire Umuyobozi mushyashya ,Amen !].





Inyarwanda BACKGROUND