RFL
Kigali

Itorero AEBR ryakoranye ubusabane n'abaturage b'i Kinazi ho mu karere ka Huye kubw'intera bamaze kugeraho

Yanditswe na: Editor
Taliki:30/10/2014 12:26
1


Kuri uyu WA gatatu tariki ya 28 Ukwakira 2014mu murenge WA Kinazi, akarere ka Huye, itorero Association des Eglises Baptiste au Rwanda (AEBR)ryakoranye ubusabane n’abaturage bagize amatsinda yo kubitsa no kugurizanya yashinzwe n’iri torero.



Uyu muhango waranzwe n’indirimbo z’uburyo butandukanye zirimo n’iz’amatorero abyina bya gakondo, abahanzi kugiti cyabo witabiriwe n’umuvugizi w’iri torero Rev.Past Munyamasoko Gato Corneille ndetse n’abayobozi bo munzego z’ibanze.

Ubu busabane bwari bwitabiriwe n’abaturage basaga 1000 bwabereye mu mudugudu wa Nyabisindu, akagali ka Sazange, umurenge wa Kinazi ho mu Karere ka Huye.

Mundiririmbo zifasha gushima Imana, imivugo, amakinamico n’ubundi buryo butandukanye nibwo bwifashishijwe mukuryoshya ubu busabane doreko n’umuvugizi w’iri torero Munyamasoko Gato Cornelle nawe ubwe yahagurukaga uko itorero ryazaga kubyina nawe agacinya akadiho.

Mbanezente Velence ni umwe mubahanzi bo mu itorero AEBR wasusurukije abari bitabiriye ubu busabane, aganira na inyarwanda.com, akaba yadutangarijeko ubuhanzi bwe azabukomereza mugukangurira abantu gukura amaboko mumifuka bakishyirahamwe bagakora bakiteza imbere nk’uko nawe amaze gutera imbere abikesha kwibumbira hamwe n’abandi mumatsinda yo kubitsa no kugurizanya.

Gahindabuye Jean Pierre umwe mubacuranzi ba gitari rurangiranwa muri aka karere nk’uko byemezwa n’abatuye aka gace nawe yari yitabiriye ibi birori aho yakirigise imirya y’inanga benshi bakanezerwa. Inyarwanda.com yamwegereye maze imubaza aho yaba yarakuye ubu buhanga maze adutangariza ko gucuranga gitari yabyize ubwo yari afunzwe akabyigishwa n’umuhanzi Masabo Nyangezi bari bafungiye hamwe.

Gahindabuye Jean Pierre yagize ati, “ Gucuranga gitari nabyigishijwe na Masabo Nyangezi ubwo twari dufungiye hamwe nza kuba umwe mubantu 11 babimenye neza kugeza n’aho mfunguriwe nkaba narakomeje kugenda ncuranga kandi ndabona birushaho gutera imbere.”

Abajijwe impamvu usanga baririmba ariko ntibamenyekane yadusubije muri aya magambo,”Kuba ntabushobozi buhagije dufite naho dutuye bituma tutamenyekana ariko ibikorwa nk’ibi byo gukangurira abantu kwiteza imbere no kwimaka ubumwe n’ubwiyunge dusanzwe tubikora.”

Nubwo iki gikorwa cyari kigamije ubusabane no kwishimira uko abaturage barushaho kwitezan imbere binyuze mumatsinda yo kubitsa no kugurizanya hagati yabo, wabaye n’umwanya wo kugaragaza impano kubazifite.

Umuvugizi w’itorero AEBR aganira na inyarwanda.com yatangaje ko bagiye gukomereza ibikorwa nk’ibi mukarere ka Nyamagabe n’ahandi hatandukanye mu rwego rwo kuzamura imibereho y’abayoboke ba AEBR ndetse n’abanyarwanda muri rusange.

Dushimirimana Onesphore






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • adjabu corneil9 years ago
    ohh vyiza vraiment nandi matorero ntibikarangirire mwivanjili nibyu mubili biba bikenewe mukomerezaho





Inyarwanda BACKGROUND