RFL
Kigali

Itorero ADEPR rirashinjwa ubugambanyi na EPEMR yandikiye Perezida Kagame imusaba kurenganurwa

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:6/10/2015 11:39
7


Itorero EPEMR rigizwe ahanini n’abakristo bahoze basengera muri ADEPR nyuma bakayivamo nyuma y’aho Rev Usabwimana Samuel aviriye ku buyobozi, kugeza ubu rikomeje gushinja ADEPR ubugambanyi mu kuyibuza gusenga. EPEMR yandikiye Perezida Kagame kugirango ayirenganure.



N’ubwo hashize imyaka ibiri Itorero EPEMR ritangijwe mu Rwanda, bigatera umwuka utari mwiza muri ADEPR na cyane ko ryatangijwe n’abapasiteri bavuye muri ADEPR, kugeza n’uyu munsi EPEMR iratangaza ko ibiri kuyibaho byose mu kuyibuza gusenga, ADEPR ariyo ngo ibyihishe inyuma, hashingiwe ku magambo abayobozi bakuru ba ADEPR bagenda batangaza.

Aya makimbirane no kwiyomora kuri ADEPR yatangiye nyuma y'aho Usabwimana avanywe ku buyobozi

Mu minsi ishize, humvikanye amakuru y’uko abakristo ba EPEMR mu mujyi wa Kigali ndetse no mu ntara aho twavuga nko muri Nyamagabe ndetse n’i Shyorongi, ko inzego zishinzwe umutekano zabasohoye mu rusengero barimo gusenga bitewe n’uko ngo basengeraga ahantu hatemewe.

Bishop Isaie Dusabimana uyobora EPEMR mu mujyi wa Kigali yabwiye inyarwanda.com ko bamaze guterana (gusenga) inshuro ebyiri bagasohorwa mu rusengero. Yavuze ko kubera kubuzwa gusenga kandi ari uburenganzira bahabwa n’amategeko, ngo byatumye bandikira Perezida Paul Kagame kugeza uyu munsi bakaba bategereje igisubizo cye.

Apotre Samson Gasarasi umuvugizii mukuru wa EPEMR ku isi, uyu yahoze ari umuyobozi ukomeye muri ADEPR

Bishop Isaie Dusabimana akomeza avuga ko ADEPR ariyo iba yabagambaniye kuko mbere y’uko Polisi ibasohora, ngo hari abapasiteri babwira abakristo bo muri EPEMR ko uko bimeze kose batari buze kubemerera gusenga kandi koko ngo bikarangira ariko bigenze.

Bishop Dusabimana avuga ko ahantu hose basengera baba babanje kubimenyesha Umurenge w’aho urusengero ruri nk’uko amategeko abisaba. Akomeza avuga ko itegeko ribemerera gusenga iyo babyemerewe n’Umurenge kabone n’ubwo ngo baba batarabona icyangongwa cya RGB (Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere).

EPEMR

Bishop Dusabimana Isaie uyobora EPEMR mu mujyi wa Kigali

Ku bijyanye no kubuzwa gusenga, EPEMR ivuga ko ari ADEPR iba yabagambaniye ndetse ikabishyiramo n’amafaranga menshi. Abashyirwa mu majwi hari Rev Tom Rwagasana umuvugizi wungirije wa ADEPR ngo wavuze ko EPEMR izabaho ari uko atakiriho. Bityo akaba ari umwe mu bakekwa kuba bihishe inyuma y’ibiri kubabaho byo kubabuza gusenga.

Rev Tom Rwagasana(ibumoso) ngo yavuze ko EPEMR izabaho atakiriho

Bivugwa kandi ko buri muyobozi wese wa ADEPR mu turere twose tw’igihugu, yahawe inshingano zo kuburizamo ibikorwa byose EPEMR yashaka kuhatangiza. Bamwe mu bamaze kubishyira mu bikorwa hari Rev Hagayi Nehemiya uyobora ADEPR mu karere ka Gasabo na Rev Kabagire uyobora ADEPR mu karere ka Nyamagabe, ndetse n’abandi.  

Umuvugizi mukuru w’itorero EPEMR mu Rwanda, Bishop Kamuzinzi Paul yabwiye inyarwanda.com ko bari guhohoterwa cyane kandi ADEPR ikaba ariyo ibyihishe inyuma. Abajijwe icyo bashingiraho bavuga ko ADEPR ariyo iri kubagambanira, yavuze ko nta kimenyetso kigaragara babona batangaza gusa ngo mu bigaragara bari kugambanirwa na ADEPR, yagize ati:

I Nyamagabe ku cyumweru gishize, Polisi yazanye n’inzego z’umurenge basohora abakristo (ba EPEMR), bafata umuyobozi wabo, bababuza guterana,bashyiraho ingufuri ku rusengero ariko nta muntu bakubise. Nta kintu cyatuma umuntu abuzwa gusenga mu gihe tuba twaramenyesheje ubuyobozi, ni ukutubuza uburenganzira bwacu. Niko mbibona nibo bari kutugambanira ariko nta bimenyetso bigaragara dufite.

IMG-20151005-WA0012

Bishop Kamuzinzi Paul umuvugizi wa EPEMR mu Rwanda

Ku ruhande rwa ADEPR ku bijyanye n’ibyo ishinjwa n’abo muri EPEMR, inyarwanda.com yavuganye na Rev Sibomana Jean umuvugizi mukuru w’iri torero mu Rwanda, adutangariza ko ibyo ari ibinyoma kuko ADEPR atariyo itanga uburenganzira bwo guterana.

Rev Sibomana Jean yagize ati:  Nitwe se tubemerera guterana cyangwa n’inzego za Leta, nitwe se tubaha uburenganzira? icyo nicyo gisubiza naguha, ndumva nta kindi.

Rev Sibomana Jean umuvugizi mukuru wa ADEPR mu Rwanda

Ku murongo wa terefoni ye ngendanwa, umuvugizi wa Polisi y’igihugu, CSP Celestin Twahirwa ntiyabashije kugira amakuru aduha kuko yadutangarije ko afite inama arimo. Mu makuru yatangarije itangazamakuru mu gihe gishize, CSP Celestin Twahirwa yavuze ko impamvu habaho gufunga izi nsengero ari uko ba nyiri izo nsengero baba batujuje ibyangombwa bisabwa kugirango bemererwe gukora.

Itegeko No 06/2012 ryo kuwa 17/02/2012 rigena imitunganyirize n’imikorere by’Imiryango ishingiye ku idini ingingo ya 13 igika cya 2 ” Icyakora, mugihe abashaka gushinga umuryango ushingiye ku idini batari biyandikisha bemerewe guterana babanje kubimenyesha ubuyobozi bw’umurenge bateganya guteraniramo”.

Itorero EPERM ryashinjwe tariki ya 30 Werurwe 2014 nyuma gato y’irahira rya Komite nshya ya ADEPR yasimbuye Rev Usabwimana Samuel wavuye ku buyobozi bwa ADEPR bigashavuza abatari bake. Kuba EPEMR ibuzwa gusenga kandi ihamya ko ibyemererwa n’amategeko, byatumye yandikira umukuru w’igihugu Nyakubahwa Paul Kagame imusaba kurenganurwa. Iyo baruwa dufitiye kopi bayimwoherereje mu ntangiriro z'umwaka wa 2015, kugeza n’uyu munsi baracyategereje igisubizo cye.

Muri iyi baruwa bandikiye umukuru w'igihugu Paul Kagame, EPEMR yamusabye kubarenganura ndetse baranishinganisha. Bamugaragarije Imirenge irenga 16 bagiye bangirwa gusengeramo.EPEMR ivuga ko ikorerwa iterabwoba n'itotezwa mu buryo bunyuranye.  Basabye Umukuru w'igihugu ko yabarenganura, bagafatanya n'abandi banyarwanda mu kubaka igihugu.

EPEMR yandikiye Perezida Paul Kagame

Ibaruwa yandikiwe Perezida Paul Kagame

Iyi niyo baruwa abo muri EPEMR bandikiye Perezida Paul Kagame

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mukamusoni8 years ago
    Igihe kirageze ngo ubuyobozi bwigane ubushishozi iki kibazo naho ubundi nta munyarwanda wari ukwiye kubuzwa uburenganzira mu gihugu cye.
  • Murekatete8 years ago
    Arikko abayobozi ba ADEPR abo ngo ni ba Tom n'abandi bazakizwa ryari koko, ubwo se baretse abandi bakitangiriza itorero nabo bakibonera umugati, bibatwaye iki, ibi byose ni inda nini ibitera, barangiza ngo nitorero ryumwuka,rwose ntitukabeshye imana
  • NTAMUHANGA Assiel8 years ago
    Ariko iri torero rihora mu makimbirane bite koko kandi ngo ari abanyamwuka ra? ntagaciro bihesha kbs nibagabanye amatiku.
  • ntac8 years ago
    bibaye aribyo byaba bibabaje ariko ntibintunguye ubwo Thom #,RWAGASANA abirimo gusa EPMR yihanagure kereka iman niyo yabarengra usibye ko iyo EPMR nayo idashinga nikwagushaka umugati pana ubutumwa bwiza
  • Mutabazi8 years ago
    Mwe murwana na Thomas uyobora adeperi muransetsa nyine yababwiye ko muzabaho ari uko atakiriho, ubwo se murasha ka iki kindi. Gusa iki kibazo n'ubuhemu bw'aba bashumba nkeka neza ko muzehe wacu Paul Kagame atarakimenya, muhumure, mutumbire iamana izabikora
  • xx8 years ago
    amafaranfa azarikora dore aho nibereye!!!
  • Cyuzuzo Patrick8 years ago
    Muri abashumba bacu kdi turabubaha, arko mwitegereze neza kdi mube maso cyane kuko muri gutakaza cyane. Isi iri kubahinyuza cyane





Inyarwanda BACKGROUND