RFL
Kigali

ITOHOZA: Abakozi ba Dove Hotel bafitanye isano na Tom na Sibomana n'ababasuye muri gereza bagiye kwirukanwa

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:1/11/2017 17:33
0


Nyuma y’impinduka zimaze iminsi zibaye mu itorero rya ADEPR aho komite nshya iyobowe na Rev Karuranga Ephrem yanyujije umwenyo mu nzego hafi ya zose za ADEPR, ubu noneho ahatahiwe ni Dove Hotel iri ku Gisozi.



Dove Hotel ifite abakozi 92, gusa babiri muri bo bamaze kwirukanwa, bivuze ko abasigaye ari 90. Ni hotel yubatswe na ADEPR ikaba yaragiyeho asaga miliyari eshanu nk'uko Sibomana Jean yabitangarije abanyamakuru akiri umuyobozi wa ADEPR. Abakozi b'iyi hoteli nta kibazo cy'ibirarane bajya bahura nacyo nk'uko bikunze kuba ahandi, bo ngo bahemberwa igihe ku buryo badashobora kurenza itariki ya 2 y'ukwezi batarahembwa. 

Nk'uko Inyarwanda.com yabitangarijwe n’umwe mu bakozi ba Dove Hotel wifuje ko umwirondoro we wagirwa ibanga ku mpamvu z'umutekano we, ubu amakuru ariho ni uko bamwe mu bakozi b’iyi hoteli bagiye kwirukanwa mu gihe cya vuba bazira kuba bafitanye isano n'abayobozi ba ADEPR bavuyeho (Tom Rwagasana na Jean Sibomana n'abandi bari muri komite nyobozi) kimwe n'abandi babasuye bari muri gereza. Abandi bakozi ba Dove Hotel bashobora kwirukanwa ni abahawe akazi n’aba bagabo (Tom Rwagasana na Sibomana Jean) bahoze bayobora itorero rya ADEPR bakaza kuvanwaho nyuma yo gutabwa muri yombi bakurikiranyweho kunyereza umutungo wa ADEPR. 

Dove Hotel

Kuri ubu ngo ubuyobozi bwa ADEPR burimo gukoresha inama y'ubutegetsi ya Dove Hotel mu kwikiza abakozi by'umwihariko abahawe akazi na komite ya ADEPR yavuyeho. Uwaduhaye aya makuru yagize ati: "Ahanini ayo marangamutima ni ho ahera gusa wareba ukabona hari amakimbirane hagati ya bamwe mu bayobozi ba ADEPR na bamwe mu bakozi ba Dove Hotel. Urugero ni bumwe mu buryo bw'imyishyurire y'abantu bafite imikoranire na Dove Hotel aho usanga komite nshya iriho ya ADEPR ikora mu buryo bunaniza inzego z'ubuyobozi bwa Dove Hotel."

Akomeza avuga ko abihishe inyuma y'ibi ari umunyamabanga mukuru wa ADEPR, Rev Ruzibiza Viateur afatanyije na Umuhoza Aulerie ushinzwe imari n'ubukungu muri ADEPR. Aba ngo mu mikorere yabo basa nk'abahindura inama y'ubutegetsi ya Dove hotel iriho ubu bakayikoresha nk'igikoresho cyabo kugira ngo babone uko bikiza abakozi bashyizweho ku ngoma ya Rwagasana Tom na Sibomana kubera bimwe na bimwe birimo n'amakosa baba bakoze. Uyu mwiryane hagati y'abakozi ba Dove Hoteli na ADEPR wumvikanye nyuma y'aho komite nshya iyobora ADEPR itari kuvuga rumwe na Sibomana Jean na Tom Rwagasana nyuma y'aho Rev. Karurangwa uyobora ADEPR aherutse kwambura ubupasiteri aba bagabo abashinja kugenzura nabi umutungo w'itorero. Aba bagabo bo bashinja Karuranga kubatesha agaciro no kubandagaza mu ruhame ndetse bavuga ko bazakizwa n'inkiko. 

Image result for Pastor Ruzibiza Viateur amakuru

Rev Ruzibiza Viateur bivugwa ko ari we ugiye kwirukanisha abakozi bamwe mu bakozi ba Dove Hotel

Kugeza ubu amakuru yizewe agera ku Inyarwanda ni uko uwari Manager wa Dove Hotel ari we Vincent Ntirenganya yamaze kwirukanwa na Dove Hotel ku itegeko ryari rivuye hejuru mu buyobozi bukuru bwa ADEPR. Vincent Ntirenganya ngo yasabwaga kuba igikoresho cyabo mu kwikiza abo bakozi ba Dove Hotel bafitanye amasano (na Tom na Sibomana) cyangwa se ngo bazanywe na bamwe mu bayobozi bahoze bayobora ADEPR. Umukozi wa Dove Hotel twaganiriye yagize atu: "Bagiye basa nk'aho batumvikana kuko ibyo bamusabaga yanze kubikora, akabagaragariza ko binyuranije n'amategeko." Vincent Ntirenganya yabwiye Inyarwanda ko yamaze kwirukanwa ku buyobozi nka 'Manager' wa Dove Hotel, gusa yirinze kugira byinshi adutangariza. 

Undi mukozi wa Dove Hotel wirukanywe ku itegeko ryatanzwe na ADEPR ni uwari ushinzwe ubukungu muri Dove witwa Kalisa James. Abandi bakozi basigaye amakuru ariho kandi y'ukuri ni uko bari gukorana ubwoba nyuma yo kubwirwa amagambo yabakuye imitima na perezida mushya w'inama y'ubutegetsi ya Dove hotel Pastor Dusingizemungu Garasiyane wababwiye ko abafitanye amasano n'abayobozi bavanywe ku buyobozi bwa ADEPR bazirukanwa bitari cyera.

Tariki 23/10/2017 mu nama rusange yakoranye n'abakozi mu ruhame, Pastor Dusingizemungu Garasiyane ngo yabwiye abakozi ba Dove Hotel ko amasano bafitanye n'abayobozi ba ADEPR bavuyeho ayazi ndetse anongeraho ko n'inshuro bagiye babasura (kuri gereza) azizi anababwira ko icyo agiye gukora ari ukubashyiriraho amasezerano y'igihe gito y'amezi atatu y'igeragezwa, aberurira ko muri ayo mezi atatu abenshi bazaba barirukanywe ku kazi muri Dove Hotel. 

Abayobozi ba ADEPR ni bo basinya kuri sheki za Dove Hotel

Kuri Dove Hotel ifite ikibazo cy'imyenda yagiye ijyamo abantu n'ibigo binyuranye. Amakuru agera ku Inyarwanda ni uko mu kwishyura iyi myenda, ADEPR ni yo isinya bwa nyuma kuri sheki zose. Iyi ni nayo mpamvu ngo ADEPR ikora ibyo yishakiye birimo no guhemukira abakozi ba Dove Hotel kubw'amarangamutima y'uko bahawe akazi n'abayobozi ba mbere.

Muri iyi minsi abakozi ba Dove Hotel ngo bari gukorera mu bwoba bwinshi aho bahora bikanga ko umunsi n'isaha bakwirukanwa nk'uko babibwiwe n'abayobozi babo. Uwaduhaye aya makuru yagize ati:"Ntabwo abakozi bose bazirukanwa ahubwo hari abagambiriwe, cyane cyane abo bita ko bafitanye amasano n'abayobozi ba ADEPR bavuyeho."

Dove Hotel igiye kujyanwa mu nkiko na bamwe mu bakozi bayo

Umwe mu bakozi ba Dove Hotel yagize ati: "Biriya bigaruka ku micungire mibi y'umukoresha, uko byagenda kose, biriya ntibirangirira aho, u Rwanda turi mu gihugu gifite ubutabera bwigenga, ikindi u Rwanda ntabwo ari igihugu abantu barengana ngo bareke kugaragaza ibibazo byabo, ibyo rero ntagushidikanya bigomba kujya mu nkiko, ubwo inkiko birumvikana ni zo zizarenganura abantu cyane ko urenganije abantu, we nta bushake agira bwo gukora ibyubahirije amategeko. (..) Iyo biza gukorwa mu mwuka wa Gikristo ntabwo byari kuba bigeze aho abakozi bajyana mu nkiko Dove hotel, amarangamutima yarenze imyizerere ya Gikristo. Gusa nta rirarenga babaye bafite umutima wa Gikristo bakegera abo bahutaje bitagiye mu nkiko, nibwira ko nabyo byabafasha kurushaho."

Ese ibi bibazo by'abakozi ba Dove Hote, Rev Karuranga uyobora ADEPR ntiwasanga atabizi? 

"Ntabwo twahamya 100% ko umuvugizi wa ADEPR (Rev Karuranga Ephrem) yaba atabizi, gusa arabizi ahubwo wenda akaba afite amakuru atuzuye atamenya ngo ibiri kuba nyir'izina ni ibiki na cyane ko ibiri kuba birangajwe imbere n'umunyamabanga mukuru wa ADEPR (Rev Ruzibiza). Nibwira ko ibyo Pastor Ruzibizi Viateur akora ari umunyamabanga wa ADEPR afatanyije na Aulerie babikora mu mutaka wa Pastor Gratien, nibwira ko (Rev Karuranga) yakabaye abizi, ariko nta gushidikanya amakuru bamuha ashobora kuba atandukanye n'ibiri kubera kuri terrain." Umukozi wa Dove Hotel

ADEPR ivuga iki kuri aya makuru?

Inyarwanda.com twagerageje kubaza ADEPR icyo ivuga kuri aya makuru y'iyirukanwa rya bamwe mu bakozi ba Dove Hotel, ntibyadukundira dore ko Rev Ruzibiza Viateur ushyirwa ku isonga mu bihishe inyuma yabyo atigeze yitaba telefone ye igendanwa ubwo yari ahamagawe umunyamakuru wacu. Rev Karuranga Ephrem umuvugizi mukuru wa ADEPR ntawe ntiyigeze yitaba telephone ye igendanwa.

Bishop Sibomana yafunguye urwogero(piscine) rwa Dove Hotel, byongera kuzamura impaka mu bakirisitu-AMAFOTO

Bishop Sibomana Jean

Sibomana Jean ubwo yatahaga urwogero rwa Dove Hotel






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND