RFL
Kigali

BIRAVUGWA: Itegeko rya korali Vuzimpanda ryo koza iminwa abisize ibirungo, burya ngo ni baringa, menya icyari kigamijwe

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:21/08/2017 19:19
0


Tariki ya 30 Nzeri 2016 ni bwo Inyarwanda.com yatambukije inkuru yari ifite umutwe ugira uti ’Korali Vuzimpanda yoza iminwa abaririmbyi bayo bisize ibirungo, abambaye impenure bagahezwa’. Kuri ubu amakuru ariho ni uko iri tegero ari baringa.



Korali Vuzimpanda ibarizwa mu itorero rya EPR Kamuhoza. Muri 2016 Hakizimana Jean Damascene umuyobozi wa Korali Vuzimpanda yabwiye Inyarwanda.com ko bafite itegeko ridasanzwe ryo koza iminwa y’abakobwa n’abagore baza kurepeta (muri Repetition) no mu materaniro bisize ibirungo ku munwa. Mu bindi bari bategetswe bitamenyerewe ku makorali yandi yo mu itorero EPR ni uko abakobwa n’abagore batari bemerewe kwambara imyenda migufi kimwe no kwambara ipantaro igihe baje mu rusengero.

Impamvu iri tegeko ridasanzwe ni uko andi makorali yo muri EPR yemerera abakobwa n’abagore kwirimbisha, ababishaka bakisiga ibirungo ku minwa ndetse bakaba bakwambara n’imyenda migufi n'ipantaro, gusa abo muri Vuzimpanda iri tegeko ryavugaga ko bagomba kubahagarika igihe babikoze. Ibi ntabwo babitangarije Inyarwanda gusa, ahubwo banabitangaje kuri Royal Tv mu kiganiro Power of Praise bahamya ko ari umwihariko wabo kandi ko bazawukomeza.

Muri izo ngamba zari zikubiye muri iro tegeko rya baringa ni uko umuririmbyi wa korali Vuzimpanda ngo wabaga agiye mu murimo w’Imana yisize ibirungo ku munwa, bagombaga gufata agatambaro bakamwoza iminwa. Abambaye impenure bo ngo nta kindi bashobora kuvugana nabo usibye kubasaba gusubira mu rugo bagahindura imyenda. Kwambara amapantaro nabyo mu rusengero no mu murimo w’Imana ngo ntabwo byemewe, gusa ngo mu buzima bwo hanze bashoboraga kujya bazambara.Icyo gihe Hakizimana Jean Damascene aganira na Inyarwanda yagize ati:

Mu rwego rwo kwanga guhana abantu cyangwa ngo tubace muri korali umuririmbyi araza tugafata agatambaro tukamubwira tuti mwene data rero urabona ko ibintu wakoze atari byiza kandi mu by’ukuri ntabwo twakureka ngo tukurekere satani, reka tubihanagure dukomeze twiririmbanire nta kibazo. Twebwe twibanze ku bintu biri ku minwa. Tuvugana n’uwo muntu, tugafata agatambaro tukabikuraho, yarangiza akiririmbira, nta kindi gihano tumuha. Ni umuco w’itorero EPR mu Rwanda ku bijyanye n’imyambarire tubwirizwa ko tugomba kwambara twikwije wenda ntabwo tujya twambara amajipo maremare ya yandi  akubura hasi. Umuntu ugiye kuza kuririmba agomba kumenya ko nta mini twambara, ntabyo gusiga iminwa.

Korali Vuzimpanda

Bamwe mu baririmbyi ba Korali Vuzimpanda 

Nyuma y’umwaka umwe aya makuru atangajwe, mu itohoza Inyarwanda.com twakoze twasanze iri tegeko ryo koza iminwa y’abakobwa n’abagore ari baringa bivuze ko ibyo kuboza iminwa bitigeze bibaho ahubwo bakaba barabikoze baratekinitse iryo tegeko rya baringa nk’iturufu yabafasha kumenyekana. Amakuru agera ku Inyarwanda.com avuga ko gutangaza ibi babigiriwemo inama n’umunyamakuru umwe (twirinze gutangaza amazina) wabasabye ko bashaka agashya batangaza kabafasha kumenyekana cyane.

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Hakizimana Jean Damascene umuyobozi wa korali Vuzimpanda yanze kugira byinshi atangaza kuri iri tegeko bivugwa ko ari baringa kuko yabanje kubihakana, gusa nyuma akaza kubyemera ariko na bwo akabica ku ruhande. Kimwe cyo yemeje ni uko batacyoza iminwa y’abaririmbyi bisiga ibirungo ku minwa kubera ko ngo nta n’umwe ucyibyisiga. Yagize ati; “Yego nta muntu ucyibyisiga, twarabiretse burundu (kuboza iminwa),..”

REBA HANO 'TURAGUSHIMA' YA KORALI VUZIMPANDA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND