RFL
Kigali

Itariki y’ubukwe bwa Diane wo muri True Promises yamenyekanye

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:18/07/2017 14:17
5


Mu minsi ishize Inyarwanda.com yabagejejeho inkuru ivuga ku musore uri mu rukundo na Diane wo muri True Promises. Kuri ubu urukundo rwabo rugeze aharyoshye ndetse n’itariki y’ubukwe bwabo yamaze kumenyekana.



Diane Nyirashimwe ugiye gukora ubukwe mu mpera z’uyu mwaka wa 2017, ni umuririmbyikazi ukomeye mu muziki wa Gospel by’umwihariko akaba afatiye runini amatsinda abiri abarizwamo ari yo Healing worship team na Trues Promises yamenyekaniye mu ndirimbo ‘Mana Urera’.

Nkuko bigaragara ku mpapuro z’ubutumire zagiye hanze kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Nyakanga 2017, ubukwe bwa Diane n’umukunzi we Eric Mpore usanzwe uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, buzabera mu Rwanda aho tariki 29 Nzeri 2017 hazaba umuhango wo gusaba no gukwa, tariki 30 Nzeri 2017 bakazasezerana imbere y’Imana.

Diane Nyirashimwe 

Diane ni umuririmbyi ukomeye muri True Promises na Healing worship team

Diane Nyirashimwe

Eric Mpore umukunzi wa Diane

Diane

Ubutumire bw'ubukwe bwa Diane na Eric Mpore






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Barafinda 6 years ago
    Nibyiza ubukwe bwiza but bose ndabona ariba sugabo
  • nirg6 years ago
    Imana izamuhe urugo rwiza ndamukunda cyane
  • DODO6 years ago
    niba sugabo gute se Barafinda we? uziko uri umu contre succes
  • Marc6 years ago
    urugo ruhire Diane na ERic.
  • 6 years ago
    yoo urugo ruhire DIane na Eric.





Inyarwanda BACKGROUND