RFL
Kigali

Israel Mbonyi yatangaje ibyamutunguye mu gitaramo cye n’uko yakiriye kuba Apotre Masasu atarakitabiriye

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:12/12/2017 13:10
1


Ku Cyumweru tariki 10/12/2017 ni bwo Israel Mbonyi yamuritse album ye ya kabiri yise Intashyo mu gitaramo cyabereye muri Camp Kigali mu ihema rya Kaminuza y’u Rwanda. Mbonyi yatangaje ibyamutunguye muri iki gitaramo.



Kwinjira muri iki gitaramo cya Israel Mbonyi byari ibihumbi bitanu (5,000Frw) mu myanya isanzwe, naho mu myanya y'icyubahiro byari 10,000Frw ku bantu baguze amatike mbere y'igitaramo na 15,000Frw ku bantu bayaguze ku munsi w'igitaramo. Ni igitaramo cya kabiri uyu muhanzi akoze kuva yatangira umuziki dore ko icyo yaherukaga gukora cyabaye tariki 30 Kanama 2015 kikitabirwa n'abantu ibihumbi abandi amagana bagataha babuze aho bicara.

Nyuma y’igitaramo yakoze kuri iki Cyumweru tariki 10/12/2017 cyikitabirwa n'imbaga y'abantu ndetse bagafashwa mu buryo bukomeye, Israel Mbonyi yabwiye abanyamakuru ko icyamutunguye cyane ari ubwitabire bw’abantu benshi baje mu gitaramo cye. Kuri we ngo yabonaga salle ari nini cyane, gusa aza gutungurwa n’uko yabaye nto abantu bakabura aho bicara kubera ko imyanya yose yari yashize ndetse hakaba hari n’abasubiyeyo babuze babuze amatike. Yagize ati:

Ndashima Imana mbere na mbere kandi ndashima ko ibintu byose twifuzaga byarenze uko twe twabitekerezaga, twari twatekereje mu buryo butagutse cyane ariko byongeye kuba ibintu binini, turumva tunezerewe mu mutima. Natekerezaga ko ino salle ari nini cyane ariko naje kubona ibaye ntoya, ibaye nka Serena.

Israel Mbonyi yatunguwe n'ubwitabire bw'abantu benshi

Kuki Apotre Masasu atitabiriye igitaramo cya Israel Mbonyi?

Apotre Masasu ni umuyobozi mukuru w’itorero Evangelical Restoration church ku isi ari naryo Israel Mbonyi abarizwamo. Kuba Apotre Masasu ataritabiriye igitaramo gikomeye uyu muhanzi yakoze mu gihe akunze kwitabira ibitaramo by'abahanzi bo mu itorero rye, byibajijweho na benshi. Israel Mbonyi yabajijwe uko yabyakiriye n’impamvu Apotre Masasu atabonetse, nuko asubiza ibyo bibazo byose muri aya magambo:

(Apotre Masasu) ni umunyeyi wanjye, yanyoherereje message ya courage (yanyoherereje ubutumwa buntera imbaraga), ntiyabashije kuboneka kubera ko yari ari mu minsi 40 y’amasengesho, uyu munsi (ku cyumweru tariki 10/12/2017) ni bwo basoje (amasengesho) ntabwo yari afite intege, ariko yohereje abandi, Pastor Aaron (Ruhimbya) yari ahari n’abandi bashumba benshi bo muri Restoration bari bari hano.

Apotre Masasu

Muri 2015 Apotre Masasu yitabiriye igitaramo cya Mbonyi

Israel Mbonyi mu gitaramo aherutse gukorera i Kigali

Ko salle ya Serena n’iya Camp Kigali zabaye nto, Mbonyi yaba ateganya gukorera igitaramo kuri Sitade Amahoro, Ese mu ntara ho ajya ahatekereza?

Abajijwe niba ateganya gukorera igitaramo muri Stade Amahoro na cyane ko salle ya Serena n’iya Camp Kigali byagaragaye ko ari ntoya ku bakunzi be dore ko zuzuye ndetse bamwe bagasubirayo babuze imyanya, Israel Mbonyi yavuze ko azafatanya na bagenzi be bo muri 12 Stones bakareba icyo babikoraho. Ku bijyanye no gukorera igitaramo mu ntara, yavuze ko abifite muri gahunda. Yagize ati:

Hamwe na bagenzi bnajye dukorana tuzareba icyo tubikoraho. Mu ntara ho turateganya kuzenguruka (igihugu) dukora ibitaramo twanabivuze kuva na mbere, uko Imana izajya idushoboza tuzajya tubitegura. Ni ibintu tugiye gupanga no kwigaho.

Umuhanzi wa Secular uzantumira nzajya mu gitaramo cye-Mbonyi

Mu gitaramo Israel Mbonyi aherutse gukorera muri Kigali, hari abahanzi benshi b’ibyamamare mu muziki usanzwe. Muri bo twavugamo; Knowless Butera, Bruce Melodie, Christopher, Yvan Buravan n’abandi. Kuba we Israel Mbonyi nta gitaramo cya Secular arajyamo, yabajijwe niba hagize uwamutumira yajyayo ndetse n’impamvu nta na kimwe aritabira, asubiza ibi bibazo muri aya magambo: "Ku gito cyanjye, njyewe nta muhanzi n’umwe wa secular urakora igitaramo ngo antumire, antumiye naza. Abahanzi bose bari bari hano (mu gitaramo) narabatumiye."

Israel Mbonyi ngo azitabira igitaramo cy'umuhanzi wa secular uzamutumira

Kuki Israel Mbonyi adakora amashusho y'indirimbo ze ?

Nubwo afite album ebyiri, kugeza uyu munsi nta ndirimbo n'imwe Israel Mbonyi arakorera amashusho. Ibi byibazwaho n'abantu benshi, bamwe bakayoberwa impamvu. Ubwo yaganiraga n'abanyamakuru, Israel Mbonyi yabajijwe impamvu atari yakora amashusho y'indirimbo ndetse n'icyo abiteganyaho, avuga ko igihe kitari cyagera, ngo nikigera abantu bazabona amashusho (Video) y'indirimbo ze. 

Twabibutsa ko igitaramo Israel Mbonyi aherutse gukora, yamurikaga album ye ya kabiri yise Intashyo igizwe n’indirimbo esheshatu. Zimwe muri zo hari: Hari ubuzima, Intashyo, Ku marembo y’ijuru, Sinzibagirwa n’izindi ebyiri atarashyira hanze. Israel Mbonyi ni umuhanzi umaze imyaka 2 amenyekanye mu muziki nyarwanda. Iki gitaramo yakoze ejobundi, ni icya kabiri akoze kuva yatangira umuziki. 

Israel Mbonyi arashima Imana yabanye nawe mu gitaramo cye

IKIGANIRO ISRAEL MBONYI YAGIRANYE N'ABANYAMAKURU







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    Israel Mbonyi, uri imfura gusa kandi usubizanya ubwenge bw'Imana!Kuba Masasu atabonetse ni uko yari afite impamvu, kandi uko Mbonyi abisubije ni ko kuri rwose!





Inyarwanda BACKGROUND