RFL
Kigali

Israel Mbonyi yashyize hanze indirimbo nshya ‘Sinzibagirwa’ iri kuri Album ya kabiri ari gutunganya

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:13/05/2017 9:01
5


Umuhanzi Israel Mbonyi ukunzwe mu ndirimbo; Number one, Agasambi, Yankuyeho urubanza, Nzi ibyo nibwira, Hari impamvu, Ku migezi n’izindi zikubiye kuri album ye ya mbere, yamaze gushyira hanze indirimbo nshya ‘Sinzibagirwa’.



Indirimbo nshya ya Israel Mbonyi ari yo ‘Sinzibagirwa’ ni imwe mu ndirimbo zigize album ye ya kabiri arimo gutegura nk’uko yabitangarije umunyamakuru wa Inyarwanda.com, iyo album ye nshya ikaba izajya hanze mu gihe cyitarambiranye. Israel Mbonyi yatangarije abakunzi be ko izindi ndirimbo ateganya gushyira hanze zigize iyo album ye nshya harimo; Intashyo, Iyo tubyibutse, Ku marembo y’ijuru, Hari ubuzima, Ibihe na Indahiro.

UMVA HANO 'SINZIBAGIRWA' INDIRIMBO NSHYA YA ISRAEL MBONYI

Muri iyi ndirimbo ‘Sinzibagirwa’ yatunganyijwe na producer Bruce Higiro, Israel Mbonyi yumvikana aririmba aya magambo: “Ayiii ndatangaye, sinzibagirwa, menye ko utarobanura ku butoni, uwagukiranukiye wese uramwemera, ineza yawe nyinshi yamenyekanyake ku isi hose ku ivuko iwacu bararirimba banezerewe. Bazerereye mu butayu, nta mudugudu wo kubamo, bicwa n’inyota n’inzara badafite uwabarengera,……Ningerayo nzababwira ibyo yankoreye, nzaririmba rwa rukundo wanyeretse. ”

UMVA HANO 'SINZIBAGIRWA' INDIRIMBO NSHYA YA ISRAEL MBONYI

Image result for Israel Mbonyi amakuru Inyarwanda

Umuhanzi Israel Mbonyi ari gutegura album ya kabiri

UMVA HANO 'SINZIBAGIRWA' INDIRIMBO NSHYA YA ISRAEL MBONYI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Claude6 years ago
    Uyumusore ikinigihece Imana imuhe umugisha
  • Max6 years ago
    God Bless you bro.. We are proud of you.
  • Martin6 years ago
    Nkunda indrimbo ze cyaneee!
  • 6 years ago
    waaaw! byiza cyane, IMANA ikomeze imushyigikire
  • 6 years ago
    NAMAHORO NCUTI Z,UMUSARABA MAZE KUMVA IYO NDIRIMBO YARAMPEZAGIYE CANE IMANA IMWONGERIMIGISHA





Inyarwanda BACKGROUND