RFL
Kigali

Israel Mbonyi uteganya kuzenguruka igihugu mu bitaramo bye, yishimiwe cyane i Musanze-Amafoto

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:25/09/2016 8:42
0


Kuva kuri uyu wa 23 Nzeri kugeza 25 Nzeri 2016, umuhanzi Israel Mbonyi n’itsinda rye 12 Stones Ministries, bishimiwe cyane mu giterane cy’ivugabutumwa kiri kubera i Musanze cyateguwe n’umuryango ‘Fatherhood’



I Musanze mu giterane cy'iminsi itatu yatumiwemo na Fatherhood Ministries kiri kubera kuri sitade ya Musanze, Israel Mbonyi waherekejwe n’itsinda rye 12 Stones Ministries, yeretswe urukundo n’abanya Musanze, bamugaragariza ko bafashwa cyane n’indirimbo ziri kuri alubumu ye ‘Number one’ bamusabira ko yagumana nabo kubwo kwizihirwa.

Mbonyicyambu Eric wamenyekanye nka Israel Mbonyi avuga ko afite gahunda yo kuzenguruka igihugu mu bitaramo bye bwite azategura gusa umwaka ushize nta kimwe arategura dore ko yabitangaje muri Kanama 2015, gusa amakuru ariho akaba avuga ko uyu muhanzi mu gihe cya vuba ateganya gutangira iyi gahunda ya Tour du Rwanda yasezeranyije abakunzi be ndetse hakaba hari n'ibindi byinshi ahugiyemo kandi bizamashimisha cyane. 

Kuri ubu Israel Mbonyi ari kugaragara mu biterane bitandukanye aba yatumiwemo n’abakunda indirimbo ze dore ko nta gitaramo na kimwe arategura ku giti cye nyuma y’icyo yakoze mu 2015 cyabereye muri Kigali Serena Hotel akagikora akiva mu Buhinde, agatangaza ko abo mu ntara yabatekerejeho ndetse ko bashonje bahishiwe.

Israel MbonyiIsrael Mbonyi

Buri wese yafashe terefone ye asigarana urwibutso

Israel Mbonyi

Mbonyi yaherekejwe na 12 Stones Ministries

Israel MbonyiIsrael MbonyiIsrael Mbonyi

Israel Mbonyi

Hari n'abandi baririmbyi batandukanye

Israel Mbonyi

Bishop Hakizimana uyobora umuryango Fatherhood Ministries watumiye Israel Mbonyi

Happy Byishimo

Umunyamerika Pastor Douglas Johnson ni we wigisha ijambo ry'Imana

Amafoto: Byishimo Espoir






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND