RFL
Kigali

Mbonyi, Dinah, Kipenzi na Beauty For Ashes ni bamwe mu begukanye Groove Awards Rwanda 2017-URUTONDE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:18/12/2017 0:45
2


Ku mugoroba w'iki Cyumweru tariki 17 Ukuboza 2017 muri Kigali Serena Hotel hatangiwe ibihembo bya Groove Awards Rwanda 2017. Ni ku nshuro ya gatanu ibi bihembo bitangiwe mu Rwanda.



Groove Awards Rwanda, ni ibihembo bitangwa ku bahanzi nyarwanda n'abandi bafite aho bahuriye n'umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana baba barakoze cyane mu mwaka ibyo bihembo byatangiwemo. Kuri iyi nshuro ya gatanu, ibi birori byitabiriwe n'abantu batari bacye biganjemo urubyiruko. Ni ibirori byatangiye isaa kumi n'imwe z'umugoroba bisozwa isaa tatu z'ijoro. Kwinjira byasabaga kuba ufite ubutumire. Muri uyu mwaka, insanganyamatsiko yari 'Together we can', mu kinyarwanda bikaba bivuze ngo 'Twese hamwe dufatanyije twabigeraho'.

Mercy Masika

Mercy Masika ku nshuro ye ya mbere yaririmbiye mu Rwanda

Bamwe mu bantu bazwi mu muziki wa Gospel bitabiriye ibi birori bya Groove Awards Rwanda 2017 hari; Aimable Twahirwa, Tonzi, Phanny Wibabara, Jack B (wanaririmbanye na Rev Kayumba), Dominic Ashimwe n'abandi barimo abari mu bahatanira ibi bihembo. Hari kandi umuhanzikazi w'icyamamare Mercy Masika wo muri Kenya (nawe waririmbye), Kevin Mulei washinze Groove Awards akaba n'umuyobozi mukuru wa Mo Sound n'umunyawenya Dr Ofwekene wafatanyaga na Mc Becky gususurutsa abantu bari muri ibi birori. Muri Groove Awards Rwanda 2017 hatanzwe ibihembo 18 mu byiciro bitandukanye. Ibirori byafunguwe n'isengesho rya Bishop Dr Masengo Fidele ryakurikiye indirimbo 'Rwanda Nziza' yubahiriza igihugu cy'u Rwanda.

Muri Groove Awards Rwanda 2017, umuhanzi w'umwaka yabaye Israel Mbonyi, umuhanzikazi w'umwaka aba Dinah Uwera uzwi cyane mu ndirimbo Nshuti. Usibye igihembo yahawe nk'umuhanzi w'umwaka, Israel Mbonyi yanahawe igihembo cy'umwanditsi mwiza w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, iki cyiciro kikaba cyatowe gusa n'akanama nkemurampaka. Israel Mbonyi yatuye abahanzi bose ibihembo yahawe avuga ko ari ibishoboka yabigabana nabo kuko bose bakora neza umurimo w'Imana isumba byose bagahembura imitima ya benshi.

Kevin

Kevin ni we washyikirije Israel Mbonyi igikombe cy'umuhanzi w'umwaka

Abandi bahawe ibihembo muri iri rushanwa, ni itsinda Beauty For Ashes aho indirimbo yabo 'Yesu ni sawa' yahawe igihembo cy'indirimbo nziza y'amashusho. Kavutse Olivier akimara guhabwa iki gihembo, yashimiye Imana kuba bakibonye nyuma y'imyaka 7 bamaze mu muziki. Yavuze uburyo mu gukora iyi ndirimbo byabaruhije cyane, igakorwa n'aba producers batatu ariko aho isohokeye igakundwa n'abantu batari bacye. Yashimiye umugore we Amanda Fung (utabonetse mu birori kuko atari mu Rwanda), uyu akaba ari we wabasabye ko bakwitabira Groove Awards Rwanda 2017. 

Indirimbo 'Yaguhenda' ya MD yahawe igihembo cy'indirimbo nziza ya Hiphop. Iki gikombe kiyongereye ku bindi bibiri uyu muraperi abitse mu nzu. Bigizi Gentil uzwi cyane nka Kipenzi nawe yegukanye igihembo muri iri rushanwa, indirimbo ye 'Imvugo yiwe' iba indirimbo nziza yo kuramya. Umuhanzi wagize uruhare runini mu iterambere ry'umuziki wa Gospel yabaye Pastor Rushema Ephrem uzwi cyane muri korali Hoziyana yo muri ADEPR. Umuhanzi mwiza ukizamuka yabaye Jado Sinza uzwi mu ndirimbo 'Nabaho' nawe akaba abarizwa mu itorero rya ADEPR. Jado Sinza ari no mu bahanzi baririmbye mu birori bya Groove Awards Rwanda 2017, abantu benshi baramwishimira. Abandi bishimiwe cyane ni korali Shalom yo muri ADEPR Nyarugenge, korali Yesu araje, Shekinah Drama team, abaraperi banyuranye barimo MD, The Pink, Rev Kayumba, Shema Toussaint, Deo Imanirakarama.

Dinah Uwera

Dinah (wambaye ikanzu y'ubururu) ni we wabaye umuhanzikazi w'umwaka

Tumwe mu dushya twabaye muri Groove Awards Rwanda 2017 ni ibihembo byatanzwe bifite isura nshya n'abaterankunga bemeye guhemba bamwe mu batsinze mu byiciro bitandukanye. Umuhanzi mwiza ukizamuka ari we Jado Sinza yemerewe na Urugero Media group kuzakorerwa indirimbo ebyiri z'amashusho muri 2018. Yahawe kandi igihembo n'ishuri ryitwa Bright Education Centre, bakaba bamuhaye sheki y'ibihumbi ijana. Umuhanzi w'umwaka kimwe n'umuhanzikazi w'umwaka, bemerewe ibihembo n'iduka House of Sparkles ndetse bakazafashwa bishoboka na Groove Awards mu gitaramo buri umwe azitegurira, bakamuha ku buntu ibikoresho byose bikenerwa kuri stage (ibyuma n'amatara). 

Muri uyu mwaka wa 2017 nta mwuka mubi n'impaka zongeye kumvikana muri iri rushanwa nkuko byahoze mu myaka yashize aho babaga bashinja akanama nkemurampaka gutanga ibihembo ku bantu batabikwiriye. Muri uyu mwaka siko byagenze ahubwo wumvaga abantu banyuranye bari muri ibi birori bavuga ko benshi mu bahawe ibihembo bari babikwiriye bagashimangira ko nta marangamutima yabayeho nka mbere. Noel Nkundimana umuyobozi w'akanama nkemurampaka, yavuze ko uyu mwaka gutora byari bifite 50%, akanama nkemurampaka kanafite amaraso mashya kakagira 50%, iyi akaba ari yo turufu yabafashije gukora ibintu bitandukanye n'ibyagiye biba mu gihe cyashize. 

URUTONDE RW'ABEGUKANYE GROOVE AWARDS RWANDA 2017

1. Umuhanzi w'umwaka: Israel Mbonyi

2. Umuhanzikazi w'umwaka: Dinah Uwera

3. Korali y'umwaka : Shalom choir (ADEPR Nyarugenge)

4. Umuhanzi mwiza ukizamuka cyangwa itsinda: Jado Sinza

5.Indirimbo nziza y'umwaka: Ndaguhetse by Gisubizo Ministries

6. Indirimbo nziza yo kuramya y'umwaka: Imvugo yiwe by Bigizi Gentil

7. Indirimbo nziza ya Hiphop : Yaguhenda by MD

8. Indirimbo nziza y'amashusho: Yesu ni sawa by Beauty For Ashes

9. Itsinda ryiza ribyina ry'umwaka: Shekinah Drama team

10. Ikiganiro cyiza cya Gospel kuri Radio: Gospel Image show/RBA Musanze

11. Ikiganiro cyiza cya Televiziyo cy'umwaka : Shalom Gospel/Tv1

12.Umunyamakuru mwiza w'umwaka (Radio): Peace Nicodem Nzahoyankuye

13.Urubuga rwiza rwa Gikristo: Ibyishimo.com

Ibyiciro 5 byatowe n'akanama nkemurampaka

1: Umwanditsi mwiza w'indirimbo: Israel Mbonyi

2. Umuntu utunganya indirimbo z'amajwi: Haragakiza Justin

3. Umuntu utunganya indirimbo z'amashusho:Karenzo pro

4. Umuhanzi mwiza ukorera umuziki hanze y'u Rwanda: Romulus Rushimisha

5. Uwateye inkunga Gospel (Outstanding contributor): Pastor Rushema Ephrem

Shalom choir

Korali Shalom yabaye korali y'umwaka

Kevin

Kevin yavuze ko atarazi Mbonyi, gusa ngo indirimbo ze zafashije imitima ya benshi

Kevin

Aimable Twahirwa uvuga ko atari manager wa Mbonyi, ari mu bakiriye igihembo yahawe

GrooveAwardsRwanda2017

Indirimbo Yesu ni sawa yabaye indirimbo y'umwaka ifite amashusho meza

GrooveAwardsRwanda2017

Kavutse Olivier ni we wakiriye igikombe cyahawe Beauty For Ashes

GrooveAwardsRwanda2017

House of Sparkles nayo yageneye igihembo Dinah Uwera

ANDI MAFOTO MENSHI CYANE Y'IBI BIRORI NI MU KANYA

UMVA HANO 'SINZIBAGIRWA' YA MBONYI WABAYE UMUHANZI W'UMWAKA

REBA HANO 'NSHUTI' YA DINAH WABAYE UMUHANZIKAZI W'UMWAKA

REBA HANO 'YESU NI SAWA' YABAYE INDIRIMBO NZIZA Y'AMASHUSHO

REBA HANO 'NABAHO' YA JADO SINZA WABAYE UMUHANZI MWIZA UKIZAMUKA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nduwimana dieudone yanga-zo 6 years ago
    Vyiza Mbonye komez ubitware ubitway ikiriko nibind uracabitwara kuk ufisimpan uwuping aze tuburan imana yagusiz a mavut pe!
  • Ndahimana Gaspard6 years ago
    nshimiye abashyizeho groove kuko nibintu byiza cyane byo gushyiigikira ivugabutumwa byumwihariko ngashimira choral shalom rwose ni choral ifite indirimbo nziza zuzuyemo ijambo ry'Imana kd bakomerezaho uwiteka abashyigikire.





Inyarwanda BACKGROUND