RFL
Kigali

Israel Mbonyi azaririmbira abana bazitabira ‘Christmas Kids Festival 2018’ izatangirwamo ibihembo birimo na moto

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:10/12/2018 16:21
0


Israel Mbonyi umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda by'umwihariko mu muziki wa Gospel, yatumiwe kuririmbira abana bazitabira iserukiramuco ‘Christmas Kids Festival 2018’ ritegurwa na Spiderman Game Center mu rwego rwo kwishimana n'abana mu bihe bya Noheli.



Iri serukiramuco rigiye kuba ku nshuro ya gatatu, riteganyijwe kuba tariki 15-16 Ukuboza 2018, rikazabera i Masaka mu karere ka Kicukiro. Jovia NKURUNZIZA umuyobozi wa Spiderman Game Center (ikigo cy'imikino n’imyidagaduro by'abana) yabwiye Inyarwanda.com ko abana bazitabira Christmas Kids Festival 2018 bazaririmbirwa na Israel Mbonyi. Hazaba hari kandi na Golizo na Patient bazasusurutsa abana.

REBA HANO UKUNTU GOLIZO NA PATIENT BASETSA CYANE

Jovia NKURUNZIZA yavuze kandi ko muri Christmas Kids Festival 2018 hazaberamo udushya tunyuranye turimo amarushanwa ajyanye no kuririmba, gusoma, kumurika imideri, gushushanya n'ibindi. Abana bazahiga abandi bazahabwa ibihembo binyuranye. Mu bihembo bizatangwa harimo; amagare, moto z'abana, ibikoresho by'ishuri n'ibindi bitandukanye. Yagize ati:

Harimo amarushanwa atandukanye nko kubyina, kuririmba, modeling, gushushanya, gusoma....Hakaba hateganyijwe ibihembo byinshi bitandukanye birimo amagare, moto z'abana, ibikoresho by'ishuli, imipira yo gukina n'ibindi byinshi cyaneee. Abazitabira ni abantu bose babyifuza ariko abazishyura (entrance) ni abana gusa kuva ku myaka ibiri kuzamura. (Umwana umwe azishyura 5,000Frw). Ababyeyi bazaba bazanye abana, bo bazinjirira ubuntu.

Christmas Kids Festival

Jovia Nkurunziza umuyobozi wa Spiderman Game Center

Image result for Israel Mbonyi amakuru inyarwanda

Israel Mbonyi nawe azaririmbira abana bazitabira iri serukiramuco

Christmas Kids Festival

Christmas Kids Festival igiye kuba ku nshuro ya gatatu

Christmas Kids FestivalChristmas Kids Festival

Abana bazahiga abandi mu mikino inyuranye bazahembwa

Christmas Kids FestivalChristmas Kids FestivalChristmas Kids FestivalChristmas Kids FestivalChristmas Kids Festival

Harabura iminsi ibarirwa mu ntoki Christmas Kids Festival ikaba ku nshuro ya 3






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND