Nyuma y'ibitaramo yakoreye mu Bubiligi na Canada, kuri ubu Israel Mbonyi agiye gukorera ibitaramo mu Buholandi,Finland no mu Bubiligi.
Ni ibitaramo yise Prophetic Hymn World Tour. Mbonyi yatangaje ko ibi bitaramo biri mu ntego yihaye yo kuzenguruka isi aririmbira Imana. "Natangiye urugendo rwo kuzenguruka isi ndirimbira Imana. Nzagenda mbikora buhoro buhoro kugeza mbigezeho.Ngomba kuzenguruka isi mpanurira amahanga, mbabwira iby'ubwami bw'Imana."Aya ni amagambo ya Israel Mbonyi yatangarije inyarwanda.com avuga ku rugendo rwe.
Igitaramo cya mbere azagikorera mu Buholandi
Ku itariki 22 Ukwakira 2016 azakorera igitaramo cya mbere mu gihugu cy'Ubuholandi. Ku itariki 29 Ukwakira 2016, Mbonyi azakorera ikindi gitaramo muri Finland mu Mujyi wa Jyvaskyla, kuva saa kumi z'umugoroba kugeza saa mbiri z'ijoro. Kwinjira muri iki gitaramo azaba ari ama Euro 20 ku bantu bakuru na 15 ku banyeshuri.
Igitaramo giheruka Mbonyi azagikorera mu Bubiligi. Ibitaramo 2 bibanza byateguwe na 12 Stones Ministry. Igitaramo cyo mu Bubiligi cyo azacyitabira nk'umuhanzi watumiwe. Ni igitaramo kizaririmbamo n'umuhanzi w'umunyamerika witwa Calvin.
Ibi bitaramo azakora bije bikurikira ibyo aherukamo. Ku itariki 28 Gicurasi 2016, nibwo Mbonyi yari yakoreye igitaramo cya cya mbere ku mugabane w’i Burayi, kibera mu Bubiligi, mu Mujyi wa Buruseli.Iki gitaramo yari yise ‘The Authentic Gospel Concert’ cyaritabiriwe cyane, ndetse na Mbonyi ubwe yatangarije inyarwanda.com ko yatunguwe n'abantu bacyijemo. Ku itariki 30 Nyakanga 2016 nabwo Mbonyi yakoreye igitaramo muri Canada Mujyi wa Edmonton muri Ntara ya Alberta.
Israel Mbonyi yamenyekanye mu ndirimbo zinyuranye zo kuramya no guhimbaza Imana nka Number One, Ku musaraba, Nzi ibyo nibwira, ku migezi, Ndanyuzwe n’izindi.
Igitaramo yakoreye mu Bubligi muri Gicurasi cyaritabiriwe cyane
Tariki 25 Nzeli 2016 mu gitaramo yaririmbyemo i Musanze
Ibitaramo bye biritabirwa cyane
TANGA IGITECYEREZO