RFL
Kigali

Israel Mbonyi agiye gukorera ibitaramo mu bihugu 3 by’i Burayi

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:28/09/2016 17:21
6


Nyuma y'ibitaramo yakoreye mu Bubiligi na Canada, kuri ubu Israel Mbonyi agiye gukorera ibitaramo mu Buholandi,Finland no mu Bubiligi.



Ni ibitaramo yise Prophetic Hymn World Tour. Mbonyi yatangaje ko ibi bitaramo biri mu ntego yihaye yo kuzenguruka isi aririmbira Imana. "Natangiye urugendo rwo kuzenguruka isi ndirimbira Imana. Nzagenda mbikora buhoro buhoro kugeza mbigezeho.Ngomba kuzenguruka isi mpanurira amahanga, mbabwira iby'ubwami bw'Imana."Aya ni amagambo ya Israel Mbonyi yatangarije inyarwanda.com avuga ku rugendo rwe.

Mbonyi Holland

Igitaramo cya mbere azagikorera mu Buholandi

Ku itariki 22 Ukwakira 2016 azakorera igitaramo cya mbere mu gihugu cy'Ubuholandi. Ku itariki 29 Ukwakira 2016, Mbonyi azakorera ikindi gitaramo muri Finland mu Mujyi wa Jyvaskyla, kuva saa kumi z'umugoroba kugeza saa mbiri z'ijoro. Kwinjira muri iki gitaramo azaba ari ama Euro 20 ku bantu bakuru na 15 ku banyeshuri.

Igitaramo giheruka Mbonyi azagikorera mu Bubiligi. Ibitaramo 2 bibanza byateguwe na 12 Stones Ministry. Igitaramo cyo mu Bubiligi cyo azacyitabira nk'umuhanzi watumiwe. Ni igitaramo kizaririmbamo n'umuhanzi w'umunyamerika witwa Calvin.

Ibi bitaramo azakora bije bikurikira ibyo aherukamo. Ku itariki 28 Gicurasi 2016, nibwo Mbonyi yari yakoreye igitaramo cya cya mbere ku mugabane w’i Burayi, kibera mu  Bubiligi, mu Mujyi wa Buruseli.Iki gitaramo yari yise ‘The Authentic Gospel Concert’ cyaritabiriwe cyane, ndetse na Mbonyi ubwe yatangarije inyarwanda.com ko yatunguwe n'abantu bacyijemo. Ku itariki 30 Nyakanga 2016 nabwo Mbonyi yakoreye igitaramo muri Canada Mujyi wa Edmonton muri Ntara ya Alberta.

Israel Mbonyi yamenyekanye  mu ndirimbo zinyuranye zo kuramya no guhimbaza Imana nka Number One, Ku musaraba, Nzi ibyo nibwira, ku migezi, Ndanyuzwe n’izindi.

Israel Mbonyi

Israel Mbonyi

Igitaramo yakoreye mu Bubligi muri Gicurasi cyaritabiriwe cyane

Israel Mbonyi uteganya kuzenguruka igihugu mu bitaramo bye, yishimiwe cyane i Musanze-Amafoto

Tariki 25 Nzeli 2016 mu gitaramo yaririmbyemo i Musanze

Israel Mbonyi

Ibitaramo bye biritabirwa cyane

Israel Mbonyi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Niyonsenga innocent 7 years ago
    Nikaribu nyinshi turamwishimiye muri finland nikaze muri Jyväskylä uzagire urugendo rwiza imana izakugende imbere
  • ni jyewe7 years ago
    kizito yaraje aratambuka, Lil G reba aho ubu star bumugeze, Theo bosebabireba byaricanze, padiri ubald nawe ni mu gihe gito akagwa mu cyobo atazapfa yikuyemo. wowe rwose imyaka ufite ntikwemerera kuba umu star. urabona ibyo bigore byose byuzuye kuri kano gahungu ra. ntukavuge kuri gukora umurimo w'imana jya uvugisha ukuri ko uri gushaka amafaranga, nawe numera nka babandi, abanyarwanda bazaguha urw'amenyo.
  • 7 years ago
    Ni njyewe,ntugatege iminsi uwo utaremye
  • 7 years ago
    Kuki iteka Abanyarwanda twumva twakwishimira ko abandi batatera imbere?Ngo ari gukorera amafaranga si umurimo w'Imana, ubizi ute wowe?Uri Imana?Ntugacireho mugenzi wawe iteka utaramuremye. Indirimbo ze zifasha benshi, iyaba na we wabashaga kuzihimba ngo uzitugezeho, urebe ko zitadufasha kwegerana n'Imana@Ni jyewe
  • PETER7 years ago
    Israel mutuye indirimbo yo mu gitabo cyo guhimbaza Imana ivuga ngo KUGUKORERA NI BYIZA, MUKIZA WANJYE... Imana imushyigikire cyane mu mugambi mwiza wo gukorera Imana, ntazacike intege nubwo atazabura ibicantege mu rugendo
  • muneza tare Thales 7 years ago
    abanyarwanda tugira ishyari kbs umuntu yaterimbere ishyari rikatwica mwisubireho please kd nukorera imana ibyiza(cash) bizaza





Inyarwanda BACKGROUND