RFL
Kigali

ISRAEL: Cobra washinze Cadillac yakiriye agakiza abatirizwa muri Yorodani Yesu na we yabatirijwemo

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:29/03/2017 18:44
8


Eugene Habimana uzwi cyane ku izina rya Cobra akaba ariwe washinze akabyiniro ka Cadillac na Mama Africa restaurant yabatijwe mu mazi menshi na Apotre Paul Gitwaza uyobora Zion Temple ku isi. Cobra yabatirijwe mu gihugu cya Israel aho ari kumwe n’itsinda ryajyanye na Apotre Gitwaza mu rugendo shuri.



Inkuru yo kubatizwa kwa Cobra yamenyekanye ku mugoroba w'uyu wa 29 Werurwe 2017. Abakristo bumvise iyi nkuru bishimiye kubatizwa kwe bavuga ko ari umunyago ukomeye ku bizera Yesu Kristo. Cadillac ni akabyniro kamenyekanye cyane muri Kigali, aho kari kazwiho cyane gusohokerwamo n'abakobwa bagezweho muri Kigali ariko kandi hakaba haranavugagwamo uburaya cyo kimwe n'utundi tubyiniro dukomeye. Kuri ubu ariko amakuru ariho ni uko uwatangije aka kabyiniro yamaze kwakira agakiza, akaba yabatirijwe muri Yorodani Yesu na we yabatirijwemo mu gihugu cya Israel.

Cobra

Cobra hamwe na Apotre Paul Gitwaza

Mu myaka ya vuba uyu mugabo Cobra yakoreraga i Burundi aho yari yarimuriye ibikorwa bye na Cadillac i Bujumbura. Uyu kandi ni umubyeyi w'umuririmbyikazi Rusaro Anaella ubarizwa muri Women Foundation Ministries.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Byumvuhore 7 years ago
    Wwawou cobla ateye intabwe nziza ndamukunda
  • ndiyo7 years ago
    yafunguy n akandi kabyiniro kitwa "COCOBEAN" kacyiru
  • alexis7 years ago
    Imana imwagure kandi imukomeze, Apostle GITWAZA Be Blessed
  • 7 years ago
    WAWOOOO NIBYIZA CYANE KUBA YAKIRE YESU NKUMWAMI NUMUKIZA WE IYI NINTAMBWE IKOMEYE ATEYE
  • 7 years ago
    Imana ishimwe rwose
  • Ramba7 years ago
    Imana ishimwe.
  • Alice7 years ago
    Cadillac ni ya 1 ikanikurikira yaraturyohereje kabisa ,ambiance yaho yari hatari aba dj bazi icyo gukora! Nta wamenyera amakuru ya Dj Nashiri hamwe na Dj Junior ?Naho se Kiragi wakoraga nawe cadillac ?? Aimable we se ? Na Mutsobe ....uwamenyera amakuru yabo yambwira,bari abana beza rwose nako ni team yose ya cadillac
  • 7 years ago
    Haleluyaaaaa!!Ni byiza cyane,iyaba bose bakizwaga!ikindi gikomeye,ni uko Ijambo ry'Imana rifite imbaraga zikomeye!





Inyarwanda BACKGROUND