RFL
Kigali

Israel: Apotre Gitwaza yasenze hamanuka umuriro urimo abamalayika 2 igitangaza cyo mu Byakozwe n’Intumwa 29

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:24/09/2016 15:03
86


Mu gihe Intumwa y’Imana Dr Paul Gitwaza umuyobozi mukuru wa Zion Temple ku isi muri iyi minsi ari mu gihugu cya Israel, ku munsi w’ejo tariki ya 23 Nzeri 2016 yarasenze haba igitangaza gikomeye, benshi batangarira Imana. Ukurikije ibyo amaze igihe yigisha, icyo gitangaza akaba ari icyo kwandikwa mu Byakozwe n’Intumwa 29.



Ni mu rugendo rw’ubuhanuzi (Authentic Prophetic tours) Apotre Gitwaza n’abandi bari kumwe na we bari kugirira mu gihugu cya Israel gifite amateka menshi mu bijyanye n’iyobokamana. Nkuko bitangazwa n’abari kumwe na we muri urwo rugendo rw’ubuhanuzi barimo Pastor Barbra Umuhoza, ku munsi w’ejo bagiye gusengera ku musozi Carmel babona igitangaza cy’Imana.

Pastor Barbra Umuhoza avuga ko ubwo Apostle Dr Paul Gitwaza yari amaze gusenga bari ku musozi Carmel, hamanutse umuriro, wiyandikamo inyuguti nini ya ‘U’, ndetse babona n’ifoto irimo abamalayika babiri. Nyuma y’icyo gitangaza babonye n’amaso yabo, ngo hahise hagwa imvura mu gihe isanzwe igwa mu kwezi kw’Ukwakira, ibyo bikaba byatangaje abantu benshi.

Pastor Barbra Umuhoza ari na we ukunze gusemurira Apostle Gitwaza akaba n'umwe mu bo muri Zion Temple bafite ibikorwa by'itangazamakuru mu nshingano zabo, yagaragaje ko ibyo babonye nta gushidikanya ari ibyo mu Byakozwe n’Intumwa igice cya 29, igice gishya kitaba muri Bibiliya cy’ibitangaza Imana iri gukoresha Intumwa muri iyi minsi. Mu butumwa yasangije abakristo ba Zion Temple, abanyarwanda n'abandi bamukurikirana, akoresheje Instagram, Pastor Barbra yavuze ko nyuma yo gusenga Imana yabiyeretse inyuze mu muriro. Ati:

 (…..)Ejo hashize igihe twari dushoje gusenga aho twari tuyobowe na Apostle Dr Paul Gitwaza ku musozi Carmel hamanutse umuriro urimo abamalayika babiri b'abagabo bari bawuhagazemo hagati, uwo muriro wari mu ishusho ya U isobanuye Might God (Uwiteka) mu kinyarwanda. Ejo hashize wari umunsi w’ibitangaza bigaragara. #Israel #AuthenticPropheticTours #Acts29.

Apotre Dr Paul Gitwaza

Iki gitangaza cyo kubonekerwa n’Imana, kibaye nyuma y’aho Intumwa Dr Paul Gitwaza amaze igihe yigisha ku gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa aho yabwirizaga ku gice cya 29 gisanzwe kitanditswe muri Bibiliya, agasobanurira abakristo ko muri iki gihe hari ibindi bitangaza bikomeye Imana iri gukoresha abakozi bayo batandukanye ku isi byakabaye byandikwa mu Bibiliya ibaye icyandikwa. Mu ihishurirwa rya bamwe mu bakozi b'Imana bakomeye ku isi barimo na Apotre Dr Paul Gitwaza, ibyo bitangaza akaba ari byo bikubiye muri icyo gice cya 29 (igice gishya) dore ko ubusanzwe igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa kigizwe n’ibice 28.

Image result for Apotre Gitwaza Paul

Apotre Dr Paul Gitwaza umuyobozi mukuru wa Zion Temple ku isi

Apostle Gitwaza

Hano bari aho Yesu yabwiriye Petero ko ari urutare azubakaho itorero rye

Apostle Gitwaza

Ku munsi wa mbere w'urugendo rwabo basuye 'Mount Precipice' aho bahuriye n'abanyeshuri bagize inyota yo kumva amagambo ava muri Apotre Gitwaza bataha bishimye cyane






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    Abanyamitwe baragwira
  • 7 years ago
    Ubuse mwaragenzuye mumenya aho uriya muriro waturutse, wenda numuyahudi warurimo asudira, mujye mureka kujijisha
  • nnn7 years ago
    Mwabonye Bible itakihagije kuburyo mugiye kuyongerera? Azabona ishyano uzakuraho n'agace k'ijambo cg akagira icyo yongeraho.
  • Vincent7 years ago
    Nonese ubwo Ijambo rivugango hazabona ishyano uzongera cyangwa akagabanya ijambo na rimwe muri Bibiliya ntaho rihuriye nuwo mukozi w'Imana utangiye kwihimbira ikindi give cya Bibiliya? Mudusobanurire.
  • Dodos7 years ago
    Halleluah Imana yacu ni iyo kwizerwa, ngo bibiria urabura ngo muzakora ibiruta kure ibyo nakoze (Yesu) ntimutangare ahubwo mutangazwe Nuko ibi bitari kuba Imana ihe umugisha umukozi wayo yatoranyije ikamushinga umurimo wayo imwongere amavuta imusige imuzamure imukuze, imugeze kurwego rwo yifuza ko ageramo congz natwe abana bawe twiteguye ayo mavuta mwizina rya Yesu
  • 7 years ago
    Imana iriho kandi yiyereka abayizera Mushikame rero dusenge
  • Kay7 years ago
    Hahaha hahah ndasetse ndahwereye ntanubwo niriwe nsoma kuko title ubwayo ni ikinyoma cyambaye costume apana ubusa
  • narumiwe7 years ago
    Na yesu ariwe ubwe, ibyo yakoze byose ntibyanditswe muri bibiriya byose ari we mwami mana none wowe gitwaza urashaka kongeramo iki? Bibiriya isanzwe irahagije uyikurikije ntakabuza azabona ijuru. Turambiwe amadaimoni akurimo arimo ayobya abana ba kristo
  • 7 years ago
    IMANA IHE UMUGISHA UMUKOZI WAYO KUKO ARADUFASHA CYANE KDI IKOMEZE KUMUKORESHA.
  • mwitonde7 years ago
    Mwitonde bantu Imana ikunda. Kumvisha abantu ko Imana ikomeye kandi iruta byose ni byiza kubikorana ubwenge ntakintu mukuyeho cyangwa ngo mwongereho kw'ijambo ryayo.niba koko uri apôtre by'ukuri nkuko bakwita, urabizi neza 100% ko iyo page ya 29 itaba muri bible NTA BURENGANZIRA UFITE BWO KUYIHIMBA niba wemera ibyo Imana yadutegetse. So, niba muvugisha ukuri ko mwabonye umuriro ubwo wasanga ari Imana yashatse kubibutsa ko muri gukora amakosa. Abantu basengera mu rusengero rwawe cyangwa bakureba kuri tv ntubagushe muri iryo kosa ryo kwiha uburenganzira batazarimbuka. Hari undi wiyise prophet muri south Africa atangiza umuriro n'ikibiriti muri church akavuga ko asenze umuriro uhise umanuka. Mumurebe kuri YouTube. Iyo urebye neza irabivumbura. Nawe aba ashaka ko abantu bakizwa birumvikana ko ari intego nziza cyane mufite kandi Imana ibahe imbaraga ariko kandi kubikora mu buryo itemera cg bw'ikinyoma ni bibi cyane. Mukomere.
  • 7 years ago
    Hallelujah kumirimo ikomeye Umwami akora.Naho kutemerwa nabantu sigitangaza na Yesu ubwe ntibamweye bagezaho bamwita Belzeburi nkanswe umukozi w'Imana Paul. Imana abakoreshe ibirenzaho
  • Alexis7 years ago
    So amazing n glory b 2 God
  • Kaka 7 years ago
    ".........yagaragaje ko ibyo babonye nta gushidikanya ari ibyo mu Byakozwe n’Intumwa igice cya 29, igice gishya kitaba muri Bibiliya cy’ibitangaza Imana iri gukoresha Intumwa muri iyi minsi." ariko se mwo kabyara mwe, ubu mutangiye no guhindagura Bible koko? iyo chapter nshya yanyu mwayanditsemo igitabo cyanyu cyihariye mukareka kubyomeka muri Bible ngo ni ibishyashya Imana iri gukoresha Intumwa?!! iryo ni izina Gitwaza yiyise, mureke rwose kujijisha abantu!!
  • hahahahh7 years ago
    Hahahaa, Mana we umwijima wuzuye isi koko, ubu c nkuyumunyamakuru koko bibiliya? Iyo nyine niya bible ya illuminati yavuga igira imirongo itari mu isanzwe. Gusa mubasengere babone inzira yagakiza kd bamenye ukuri!!
  • Enock7 years ago
    Muri matayo yesu aravugati mwitonde kuko muminsi yimperuka abahanuzi bibinyoma bazaduka bazayobya benshi bazakora ibitangaza bamanure n'umuriro kugirango bayobye n'intore niba bishoboka (erega nabapfumu bafarawo bakoze inzoka munkoni)
  • uwimana 7 years ago
    Reka ntimukatubeshye ibyo ni ibinyoma nta mumarayika wigaragaza mu muriro ibyo muvuga iyo biza kuba ari ukuri isi yose yari kubitangaza njye ntahandi nigeze mbyumva uretse hano
  • 7 years ago
    Mwitonde Bantu kuko bazaza bakubwira NGO nguriya mutayu kandi aricyinyoma mwitondere abanyamitwe nkaba
  • uwimana7 years ago
    Ese ubundi iyi nkuru mwayikuye kukihe kinyamakuru niba koko atari ikinyoma mutwoherereze link yicyo kinyamakuru
  • umubyeyi agnes7 years ago
    Uwiteka nashimwe ndanezerewe kubwa APOTRE UKOMEJE URUJYENDO RWO KUBA INTUMWA. ndamwishimira imana ikomeze kumwagura.amen
  • EKEKE7 years ago
    Hahahahaha, ntacyo mvuze ntiteranya ariko abahimba ibinyoma kugirango bamenyekane bazabona ishyano. Abamarayika murabazi? Gitwaza yahanuye ko buri munyarwanda wese azaba afite igare muri 2020. Ndasaba Imana izagezeyo ndebe ibya Gitwaza. Ikindi yasezeranyije umugabo n'umugore abagira INTUMWA nyamara ntibamaze kabiri badatandukanye. None se niba Ahantura kuki atabimenye ko abo yagize INTUMWA bazatandukana cg babaye aka YUDA Iskariyoti.





Inyarwanda BACKGROUND