Ku wa Mbere tariki 14/05/2018 mu itorero rya Healing Center rikorera mu mujyi wa Kigali i Remera inyuma ya Gare, habereye ibirori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka 70 Igihugu cya Israel kimaze cyongeye kuba igihugu.
Tariki ya 14/05/1948 ni bwo Israel yongeye kwitwa igihugu. Ubwo iki gihugu cyizihizaga isabukuru y'imyaka 70 kimaze cyongeye kwitwa igihugu, abakristo hirya no hino ku isi bifatanyije nacyo mu kwizihiza iyi sabukuru na cyane ko inkomoko yo kwizera kwabo ikomoka muri Israel ari naho Yesu Kristo Umwami wabo yavukiye ndetse Ijambo ry'Imana rivuga ko 'Uzahesha umugisha Israel nawe azawuhabwa', akaba ari amagambo Imana yasezeranije Abraham ndetse n'abamukometseho bose.
Bishop Ntayomba avuga ko umuntu ukunda agasengera Israel ahabwa umugisha
Igikorwa abakristo b'abanyarwanda bakoze cyo kwizihiza isabukuru y'imyaka 70 y'igihugu cya Israel, cyateguwe n'umuryango Africa Israel Initiative ukorera mu bihugu birenze 15 bya Afrika birimo n'u Rwanda. Ni igikorwa bateguye bafatanyije na Healing Center church ndetse na Love Israel Ministries ikuriwe na Janet Uwimbabazi umaze kujyana abantu benshi mu gihugu cya Israel mu rugendo shuri. Ku rwego rwa Afrika y'Iburasirazuba (East Africa) Africa Israel Initiative ihagarariwe n'umushumba mukuru w'itorero Healing Center Church, Bishop Ntayomba Emmanuel.
Africa Israel Initiative inagira ibiterane bitandukanye ngarukamwaka aho u Rwanda rwakiriye iki giterane muri 2015, cyitabiriwe n'igihugu birenze 12 harimo na Israel, by'umwihariko Ambasaderi Belaynesh Zevadia uhagarariye Israel mu Rwanda, Ethiopia n'u Burundi nawe akaba ari mu bacyitabiriye. Icyo giterane cyitabiriwe kandi n'abandi bayobozi batandukanye mu nzego za Leta ndetse hari n'abanyamadini batandukanye.
Ubwo mu Rwanda hizihizwaga isabukuru y'imyaka 70 y'igihugu cya Israel
Ubusanzwe hano mu Rwanda, ibirori byo kwizihiza isabukuru y'igihugu cya Israel byajyaga byizihizwa gusa n'itorero Healing Center ari naho Bishop Emmanuel Ntayomba Umuyobozi wa Africa Israel Initiative muri East Africa abarizwamo. Kuri ubu rero Healing Center church yafatanyije na Africa Israel Initiative ndetse n'umuryango Love Israel Ministries uyoborwa na Madamu Janet Uwimbabazi ndetse akaba agira igikorwa cyo gutwara abantu babyifuza muri Israel mu rugendo shuri.
Alarm Ministries yishimiwe cyane
Ni ibirori byitabiriwe cyane dore ko hari abakristo benshi ndetse n'abashumba barenga 30 baturutse mu matorero atandukanye akorera hano mu Rwanda. Rev.Pastor Rwibasira waturutse muri Bethesaid Holy church ni we watanze ijambo ry'umunsi. Muri ibyo birori kandi hari itsinda Alarm Ministries ryahembuye imitima ya benshi binyuze mu kuramya no guhimbaza Imana. Abantu bari muri ibyo birori bafashe umwanya wo gusengera igihugu cya Israel.Ibirori byashojwe n'indirimbo nyinshi za Alarm Ministries.
REBA AMAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE
Rev Rwibasira
Janet Uwimbabazi (ibumoso)
Byari ibyishimo bikomeye cyane
Banasangiye umutsima
Alarm Ministries
Barizihiwe cyane
TANGA IGITECYEREZO