RFL
Kigali

Nubu hariho abo satani ariganya bakarya itunda nk'iryo Eva yariye, Umwuka Wera ni wo utuma dutsinda uburiganya bwe-Ev Murangira

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:14/11/2017 17:27
8


Umuvugabutumwa Murangira Uwitije Valery ubarizwa mu itorero ry’Ububyutse rya Yerusalemu Umusozi wa Gorogotha, agiye kutuganiriza ijambo ry'Imana ku kamaro k'Umwuka Wera.



Ev Murangira Uwitije Valery yavuze ko nkuko Eva yariganyijwe na satani, no muri iki gihe hariho abo satani arimo kuriganya, gusa ibyabo bikaba bitandikwa. Yagize ati: "Eva yariganyijwe na satani, hariho abo satani ariganya na n'ubu, nuko ibyabo btandikwa. Barya itunda nk'iryo Eva yariye" Yakomeje avuga ku kamaro k'Umwuka Wera. Yagize ati:

1. Isezerano ry’Umwuka Wera riduha imbaraga zo gutsinda uburiganya bwa satani n’imikorere ye yose, n’imbaraga  ze. Hari imirimo y’umwijima ariyo kwica mugenzi wawe, ubusambanyi no kuroga cyangwa kuvuga iby’isoni nkeya.

Eva yariganijwe na Satani.

Yesaya 59:20-21 Iri niryo sezerano ntarindi iri ryonyine ridushoboza no gukorera Imana cyangwa kuyumvira. Akenshi twishakira ibyo twifuza bitunezeza, Ariko dusabe ibidashira bizashoraho igihe cyose kandi mwo kwigora. Mbese imikorere ya satani iza irwanya ibyo Imana ishaka rero twebwe dushobozwa gukora byose kubera umwuka.

Kubabarira ntibyagushobokera udafite umwuka wera. Abantu bose basutsweho umwuka wera ariko siko buzuye umwuka wera. Icyo n’icyo Umwami Imana ashaka ko mvuga umuntu ukora umurimo wo munzu y’Imana ukora icyaha  ntabwo yuzuye umwuka!!! Umumaro w’Umwuka wera  n’ukwemeza ibyaha abanyabyaha ko ari bibi  babireke batsindwe  bihane Yesu ubwe yuzuye Umwuka Wera kugira ngo akore umurimo we wari ukomeye cyane.

We yari Emmanuel Imana turi kumwe icyo gihe  yuzuzwa Umwuka wera, aramujyana mu butayu amarayo iminsi mirongo ine atarya atanywa ageragezwa na satani, Umwanzi Satani amwereka Ubwami bwose bw’Isi aramubwira ati: Ndamya bivuga ngo mpfukamira ibyo Imana yanga. Yesu Kristo ati: Handitse ngo uramye Uwiteka Imana yawe, abe ari yo ukorera yonyine ntusambane ngo ubone indamu oya… ntukabeshye ngo cyangwa ubeshyere abandi, ntuhinyuze kubyo Imana yakuvuzeho ngo uyigerageze Luka 4:1-15.

Yesu Kristo amaze kuzura imbaraga z’umwuka wera yigishiriza mu masinagogi yabo, bose baramuhimbaza.

2. Umwuka w’Umwami Mana ari kuri njye, agakorera muri njye, akavugira muri njye ngo mbwirize abagwaneza ubutumwa bwiza, yantumye kuvura abafite imvune mu mutima no gukingurira abari mu nzu z’imbohe, antuma no kumenyesha abantu umwuka w’imbabazi kugira ngo abanyabyaha bihane Imana nayo ko ibababarira, kandi abarira nabo ibashyiriyeho itegeko ryo kubaha ikamba mu kimbo cy’ivu.

Ko ibasutseho amavuta yo kunezerwa mwakire kunezerwa bene Data, kuba imbohe bivuga kuba ufite ikintu gituma utanezerwa wiganyira, ukifuza, ukicuza mbese bitagenda neza ndavuga mu buzima turimo mw’isi cyangwa abo tubanamo kuko turwana n’imbaraga z’imyuka mibi ikorera mu bantu ikavugira mu bantu bakuvuma, bagatongera ariko mu cyimbo cy’ubwirabure uzanezerwa amen. Nuko bazubaka imidugudu yasenyutse, bazubaka amatongo yabanje kubaho kandi bazasana imidugudu ya senyutse yamaze ibihe byinshi ari imyirare. Haleluya…..Imana ishimwe kubwo kubakira abayo Yesaya 61:1-4

3.Yesu yaje ari inyenyeri imurika ibonwa n’abanyabwenge, yambaye umucyo mwinshi cyane amurikira isi yose maze isi iramwanduza!!?? Avushwa amaraso, amesa imyenda ye y’imihemba ihinduka umutuku nkuwayimeshe muri vino.  Yararenganye  ariko yicisha bugufi, ntiyabumbura akanwa ke amera nk’umwana w’intama bajyana kubaga yaje ari igitambo gihoraho cyoza abantu ibyaha bakababarirwa.

Ev Uwitije

Ev Murangira Uwitije Valery 

Imana igahorera abantu bayo barenganye, iyo urebye usanga kw’isi hariho inzirakarengane nyinshi. Kuko nari naragambiriye umunsi wo guhoreramo inzigo, none n’umwaka wo gucungura abantu banjye na wo uratashye. Usanga umuntu ukorera Imana neza arenganywa, agatotezwa cyane. Uko bakora ibyo byose irabireba, ikohereza guhorera amaraso atariho urubanza, ariyo maraso y’inzirakarengane. Ubwicanyi. Luka 4:1-15.

Ubwicanyi buri mw’isi buteye isoni, inzangano ziri mu nzu y’Imana zituma bamugambanira, ikanzu ye yari imeshe neza kurusha abameshi bo mw’isi ariko arakubitwa, acirwa amacandwe bamugusha hasi bamukurubana bamwambika ikamba ry’amahwa. Arasuzugurwa cyane apfa urupfu rubi arashinyagurirwa kugirango ducungurwe n’umwuka w’imbabazi Yesaya 53:7, Mariko 9:3,  Yesaya 63:1-4.

4.Kuzura umwuka wera n’isezerano rya kabiri mbere na mbere umuntu w’Imana wese ntiyuzuraga umwuka w’Imana Oya!!!

Basurwaga n’umwuka bitewe nicyo Uwiteka ashaka gukora, kuva kera Umwuka w’Imana yaruhanyaga n’abana b’abantu. Mbese byari bigoye ngo buzure umwuka wera?  Hari ibyaha byinshi cyane. Bikomeye bitagikorwa ubu nko kwica byari byoroshye cyane mu bantu bakagutera amabuye  kugeza upfuye. Abantu bihanira ubwabo ibaze umwanzi wawe umugizeho ububasha ubu!!?? Imana yampishuriye ko impamvu kuyobora abantu bigoye ariko biterwa nuko baremwe n’ibyo baremwemo.

Umukungugu wo hasi!!! Itangiriro 1:9-10

 a) Umukungugu uva mw’ivumbi,

Ivumbi rikava mu gitaka, Igitaka kikava mu butaka, Ubutaka bwumutse buva mu mazi, Amazi yisanzuye menshi nukuvuga ko aha turi hari amazi cyangwa inyanja iyo ni inzira ya mbere ikoze umuntu.

 b)Umwuka w’Imana  ntiwaremwe!!! Itangiriro 1:1-2

Umwuka w’Imana ntiwaremwe oya….Umwuka wamazi byari  biri mw’isi mbere na mbere isi ntashusho  yari ifite ntacyo  yariho n’ubusabusa, umwuka w’Imana yagendaga hejuru y’amazi uwo mwuka niwo utanga ubugingo buzima iyo n’inzira y’Umwuka w’Imana yahuhiye mu mazuru y’umuntu abaho.

Kuremwa k’Umuntu!!!

Imana yabikoze uko ishaka kuko byose byarimo gukorwa byari  ihishurirwa. Gufata umukungugu wo hasi birakomeye cyane!! Irangije imuhumekeramo mu mazuru umwuka wayo w’ubugingo. Ibyo bituma umwana w’umuntu abaho, kumuyobora rero ntibyoroshye banza umenye gutegeka umukungugu wo hasi ngo ntugutokoze. Itangiriro 2:7.

Twegere Imana twishakire imbaraga zo kubaho neza. Umwuka w’Imana niwo muyobozi twahawe ngo tuganiriremo n’Iyaturemye isumba byose. Abayoborwa n’umwuka w’Imana nibo bana b’Imana , kuko mutahawe umwuka w’ububata ubasubiza mu bwoba, ahubwo mwahawe umwuka ubahindura abana b’Imana, udutakisha uti "Aba Data". Mbese turasenga twese, ariko abasenga mu mwuka no mu kuri nibo Data wa twese ashaka ko bamusenga. Gusenga muri uwo mwuka wera bizatuma Imana idushoboza kubaho maze isohoze amasezerano umwuka wera  uradusengera, uratunihira, ukaducisha bugufi. Rero amaraso ya Yesu Kristo aruta aya Abeli. 

Ni yo yatwogeje niyo tugomba kwegera mwirinde mutanga kumva iyo ivuga, ubwo babandi batakize kuko banze kumva iyababuriye!!!! Mwirinde mutege amatwi, musabe Imana ibahe kumvira no kumva bitume wubaha isezerano ry’Imana bitume tubaho neza, ntacyo twakwigezaho tutumviye Imana Yesu niwe utwegereza se, yatanze isezerano ry’umwuka wera ngo nzasuka umwuka wanjye ku bantu bose abagabo, abagore, abasore, abakobwa, abasaza, abakecuru, abaja, Imana ibikorera kugira ngo tube amahoro.

Abaroma 8:14-15 Abaheburayo 12:24 Yoweli 3:1-3

5. Yesu yuzuzwa, Umwuka  wera uramutwara ayoborwa nawo, natwe niba tubeshwaho  n’Umwuka tujye tuyoborwa n’Umwuka, imbuto z’Umwuka ni ibikorwa byiza nizo mbuto z’Umwuka. Kuzura Umwuka wera , ni imwe mu mbaraga ukoresha iva mw’ijuru. Ahera hisumbabyose inesha satani. Hari inzira nyinshi zo gutsinda umwanzi wacu, Imana yampishuriye inzira zirindwi zo kwica Inzoka y’imitwe irindwi, icyo gihe nari ndi mu gihugu cy’Uburundi. Impa imitwe Satani  akoresha ngo asenye umuntu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Uwubumwe julienne6 years ago
    Nibyo satani ashobora kukuriganya,ariko hamwe no kuba Imbere y,Imana ikabikuraho ntakindi kimwirukana nugusenga no kwiyiriza ubusa nkuko yesu yabivuze Amen be blessed
  • 6 years ago
    Uwujulienne @gmail.com
  • Uwubumwe julienne6 years ago
    Mwene kandi uwo mudaimoni yirukanwa nogusenga nokwiyiriza ubusa Niko yesu yavuze.be blessed
  • musabyimana simeon6 years ago
    Tugomba kuyoborwa n'umwuka wera kandi tukera imbuto zikwiriye abihannye. tureke kuriganywa nuburiganya bwa satani bwatumwe Eva acumura kumana ye.
  • musabyimana simeon 6 years ago
    Umukozi w'Imana, Nyagasani amuhe imigisha musabiye kurama nogukomeza gusukwaho amavuta y'Uwiteka. urakoze kubwubutumwa bwiza utugejejeho.
  • Dorothee6 years ago
    yego Umwuka Wera niwe udushoboza gukora ubushake bw' Imana. courage
  • Oda6 years ago
    Imana iguhe umugisha mukozi w'Imana kandi ukomereze aho.
  • NIYIGENA Marius6 years ago
    Imana iguhe Umugisha Mushumba Mwiza





Inyarwanda BACKGROUND