RFL
Kigali

Korali Inshuti za Yesu ya EAR Rebero yamuritse album ya mbere y'amajwi mu gitaramo cyaranzwe n'ibyishimo-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:27/12/2017 20:35
4


Korali Inshuti za Yesu ya EAR Rebero yamuritse album ya mbere y'amajwi mu gitaramo cyaranzwe n'ibyishimo-AMAFOTO



Taliki 23/12/2017 ni bwo Korali Inshuti za Yesu ikorera umurimo w'Imana muri EAR paruwase Rebero, Diyoseze ya Kigali yashyize ahagaragara album yayo ya mbere y'indirimbo z'amajwi. Iyi album yahawe izina ry'imwe mu ndirimbo ziyigize yitwa ATATURENGEYE. Muri icyo giterane kandi hari andi makorali nka korari yitwa ISEZERANO yo muri EAR paruwasi Gikondo ndetse na Anointed Worship Team ikorera muri UR-CBE.

Inshuti za Yesu

Bamwe mu baririmbyi ba korali Inshuti za Yesu ubwo binjiraga

Igiterane kitabiriwe ku rwego rushimishije ndetse cyarimo abantu b'ingeri zose. Cyatangiye saa munani n'igice z'amanywa (14:30) gisozwa ahagana saa moya n'igice z'umugoroba (7:30.) Anointed Worship Team ni yo yabimburiye abandi mu kuramya no guhimbaza Imana, byari ibyishimo n'umunezero gusa. Nyuma y'isaha n'igice ni bwo Korali Inshuti za Yesu yaserutse mu myambaro myiza n'uduseke mu ntambuko ibereye ijisho iririmba indirimbo 4 z'icyiciro cya mbere.

Inshuti za Yesu

Inshuti za Yesu b'i Rebero muri EAR

Umuvugabutumwa witwa MURANGIRA UWITIJE Valery ni we wigishije ijambo ry'Imana. akora ku mitima ya benshi ku buryo habonetse benshi bakira Yesu Kristo nk'Umwami n'Umukiza w'ubugingo bwabo. Igiterane cyasojwe no gushimira abantu babaye hafi ya Korali INSHUTI ZA YESU ndetse no kugurisha CDs aho abantu benshi bateye inkunga umurimo w'Imana babinyujije mu kugura Album ari nako korali iririmba indirimbo 2 zari zigize icyiciro cya kabiri.

Korali Inshuti za Yesu igizwe n’abaririmbyi 52 ikaba yaratangiye umurimo mu 1995, bivuze ko ubu imaze imyaka 22. Album ya 1 bamuritse mu mpera za 2017 yitwa ATATURENGEYE ikaba igizwe n’indirimbo 8 z’amajwi. Ubuyobozi bw’iyi korali buvuga ko mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2018 bazatangira igikorwa cyo gufata amashusho y’izi ndirimbo zabo. 

REBA AMAFOTO YUKO BYARI BIMEZE MU GITARAMO BAKOZE

Inshuti za YesuInshuti za YesuInshuti za YesuInshuti za YesuInshuti za YesuInshuti za Yesu

Bizihiwe cyane

Inshuti za YesuInshuti za YesuInshuti za YesuInshuti za YesuInshuti za YesuInshuti za YesuInshuti za YesuInshuti za YesuInshuti za YesuInshuti za YesuInshuti za Yesu

Nyuma y'igitaramo bafashe ifoto y'urwibutso






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ntawukuriryayo laurent6 years ago
    Imana ikomeze kubakoresha ibyo ubutwari na DVD bazaziokore byari byiza cyane
  • joselyne6 years ago
    Uwiteka akomeze kubabahafi muribyose kdi umurimo we ukomeze waguke
  • Ntawukuriryayo laurent6 years ago
    Turashimira byimazeyo umunyamakuru wadukoreye iyi nkuru yayikoze neza Imana imuhe umugisha
  • 6 years ago
    Narabikunze ngewe rwose





Inyarwanda BACKGROUND