RFL
Kigali

Injira imuhengeri kugira ngo ubashe kwera imbuto-Ev Mugabo Joshua

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:9/03/2017 19:35
2


Yohana 15:1-8, Luka 5:1-10. Nkuko bidashidikanywaho ko intumbero ya buri mukristo wese ari ukuzagera mu bwami bw’ijuru ni nako bidakwiye gushidikanywaho ko ari ngobwa ko umukristo yera imbuto kugira ngo azabashe kwinjira mu bwami bw’ijuru (Yohana 15:1-8).



Ni ukuri kudashidikanywaho ko abakristo bera imbuto ari bo bonyine bazaragwa ubwami bw’ijuru! Yohana 15:2 “Ishami ryose ryo muri jye ritera imbuto arikuraho, iryera imbuto ryose aryanganyaho amahage yaryo ngo rirusheho kwera imbuto.” Yohana 15:6 “Umuntu utaguma muri jye ajugunywa hanze nk'ishami ryumye, maze bakayateranya bakayajugunya mu muriro agashya.”

Ntuzigere wemera kuyobywa n’inyigisho z’ibinyoma zikunzwe kwitwa “inyigisho z’ubuntu” zihakana ko kwera imbuto ari ngombwa kugira ngo umuntu azabashe kuragwa ubwami bw’ijuru (ubugingo buhoraho).

Birababaje ko n’ubwo ari intumbero ya buri mukristo wese kuzagera mu bwami bw’ijuru abenshi muri bo batera imbuto, ahanini ikibatera kutera imbuto ni uko baba badashaka kwinjira imuhengeri mu gakiza bakiriye. Benshi mu bakristo ntabwo baha agaciro gakwiriye agakiza bakiriye, ntibaba bashaka kwinjira imuhengeri muri ko, bagafata uko biboneye bityo bigatuma baba abanyantege nke ku buryo batabasha kwera imbuto.

Hari abakristo benshi babaho mu kinyoma kiswe “Agakiza kari sivirize” gishingiye ku gitekerezo kivuga ko atari ngombwa kwinjira mu gakiza cyane. Nagira ngo mbwire buri muntu wese ubaho ubuzima bushingiye kuri icyo gitekerezo (Agakiza kari sivirize) ko akwiriye kurekeraho kwishuka ko azaragwa ubwami bw’ijuru kuko bidashobaka ko waragwa ubwami bw’ijuru ubaho bene ubwo buzima.

Abagalatiya 6:7-8 “Ntimuyobe: Imana ntinegurizwa izuru, kuko ibyo umuntu abiba ari byo azasarura. Ubibira umubiri we muri uwo mubiri azasaruramo kubora, ariko ubibira Umwuka muri uwo Mwuka azasaruramo ubugingo buhoraho.”

Ukuri ni uku: Nk’uko bitashobokaga ko Simoni Petero yabona umusaruro w’amafi yari akeneye atinjiye imuhengeri mu nyanja ni nako bidashoboka ko umukristo yakwera imbuto atinjiye imuhengeri mu gakiza. Ubuzima buri imuhengeri,kwera imbuto biba imuhengeri ntibiba hafi y’inkombe.

Luka 5:4 Arangije kuvuga abwira Simoni ati "Igira imuhengeri, mujugunye inshundura murobe." Luka 5:6-7 Babikoze bafata ifi nyinshi cyane, ndetse inshundura zabo zenda gucika Barembuza bagenzi babo bari mu bundi bwato ngo baze babatabare, baraza buzuza amato yombi bituma yenda kurengerwa.

Niba udashaka kwinjira imuhengeri mu gakiza wibagirwe ibyerekeranye no kwera imbuto kuko ntiwabishobora kandi n’utera imbuto nta kuntu ushobora kuzagera mu bwami bw’ijuru. Kwinjira imuhengeri mu gakiza ni ikintu ukwiriye gukora kuko n’utabikora ntibizashoboka ko uragwa ubwami bw’ijuru.

Noneho ubwo tumaze kubona ko ari ngombwa kwinjira imuhengeri kugira ngo uzabashe kuragwa ubwami bw’ijuru, tugiye kureba uko wakwinjira imuhengeri kugira ngo ubashe kwera imbuto… Muri rusange hari ibintu bibiri byagufasha kwinjira imuhengeri… Ibyo bintu bibiri ni byo ntabwe ebyiri zakugeza imuhengeri aho kwera imbuto biri:

Intambwe ya mbere: Egurira Imana umutima wawe wose.

Intambwe ya mbere mu kwinjira imuhengeri aho kwera imbuto biri ni ukwegurira Imana umutima wawe wose, Imana ari yo mukiza wawe, Yo ibasha kuzana kwera imbuto mu buzima bwawe kugira ngo uzabashe kuragwa ubwami bw’ijuru ibikishije mu kukubohora ku byaha byawe byose ntishobora kuza kukubohora utayemereye. Imana ntishobora ku kubohora ku cyaha udashaka kurekura, kugira ngo Imana ibe yakubohora ku cyaha runaka ni uko ugomba kubanza kukiyegurira.

Ibice mu buzima bwawe uzegurira Imana ni byo byonyine uzabasha kweramo imbuto, ntushobora kwera imbuto mu gice cy’ubuzima bwawe uteguriye Imana kandi ugomba kumenya neza ko abantu batera imbuto mu bice byose by’ubuzima bwabo badashobara kuzaragwa ubwami bw’ijuru.

Yakobo 2:10-11 Umuntu wese witondera amategeko yose agasitara kuri rimwe, aba ayacumuye yose kuko uwavuze ati"Ntugasambane", ni we wavuze ati"Ntukice." Nuko rero nudasambana ariko ukica, uba ucumuye amategeko yose. Itegeko ni uko ugomba gukundisha Imana umutima wawe wose, ntabwo ari ukuyikundisha igice cy’umutima wawe. (Mariko 12:29-30). Yesu Kristo yapfuye ku musaraba kugira ngo agucungure wese, ntabwo yapfuye ku musaraba kugira ngo agucungure by’igice; ukwiriye kumwiyegurira wese!

Intabwe ya kabiri: Gushakana Imana umwete

Intabwe ya kabiri mu kugera imuhengeri aho kwera imbuto biri ni ugushakana Imana umwete; gushakana Imana umwete ni byo byonyine bizatuma ugerwaho n’imbaraga zibohora ziyiturukaho zizakubashisha kwera imbuto nk’uko bikwiriye.

Imigani 8:17 Nkunda abankunda, Kandi abanshakana umwete bazambona. Gushaka Imana bigizwe n’ibintu bibiri ari byo: Gutungwa n’ijambo ry’Imana ndetse no Gusenga.

Gutungwa n’ijambo ry’Imana

Ijambo ry’Imana rihishura kamere y’Imana ari yo nawe ukeneye kwambara kuko uhamagarirwa kumera nkuko Imeze. 1 Abatesaloniki 4:7 Imana ntiyaduhamagariye kwanduzwa, ahubwo yaduhamagariye kwezwa. Matayo 5:48 Namwe mube mukiranutse nk'uko So wo mu ijuru akiranuka. Ijambo ry’Imana rizaguha ihishurirwa ukeneye kugira ngo urandure ibyaha biri mu mutima wawe.

Abaheburayo 4:12 Kuko ijambo ry'Imana ari rizima, rifite imbaraga kandi rikagira ubugi buruta ubw'inkota zose, rigahinguranya ndetse kugeza ubwo rigabanya ubugingo n'umwuka, rikagabanya ingingo n'umusokoro kandi rikabangukira kugenzura ibyo umutima wibwira ukagambirira.

Ubuzima bwuzuye ijambo ry’Imana ni ubuzima bwera imbuto

Nkiri kuri iyi ngingo yo gutungwa n’ijambo ry’Imana, hari abakristo benshi bizera ukuri k’uko ijambo ry’Imana rifite imbaraga zababashisha kubaho ubuzima bwera imbuto ariko bagahora bananirwa gushyikira izo mbaraga kuko batajya baba mu mwanya ukwiriye wo kuba batungwa naryo, ni muri urwo rwego nagira ngo nkusagize amahame atatu yagufasha kuba mu mwanya ukwiriye wo kuba watungwa n’ijambo ry’Imana, ayo mahame atatu azagufasha kubona imbaraga ziri mw’ijambo ry’Imana zizagushoboza kwera imbuto nk’uko bikwiriye. Ayo mahame atatu ni:

(i)Gusoma ijambo ry’Imana

Ihame rya mbere mu gutungwa n’ijambo ry’Imana ni ukurisoma, kwizera ko ijambo ry’Imana rifite imbaraga zakubashisha kwera imbuto ntibihagije, ukwiriye gufata umwanya wo kurisoma.Ukwiriye kujya ufata Bibiliya yawe ukayisoma, nudasoma ijambo ry’Imana ntakuntu uzabasha gutungwa na ryo, ntakuntu uzabasha kugendera mu mbaraga ritanga; gusoma ijambo ry’Imana ugomba kubiha agaciro gakomeye, ugomba kubiha umwanya.

(ii)Kwegurira ijambo ry’Imana umutima wawe

Ihame rya kabiri mu gutungwa n’ijambo ry’Imana ni ukuryegurira umutima wawe; kugira ngo ijambo ry’Imana ribashe kuguhindura ugomba kuryegurira umutima wawe, ugomba kuba witeguye gukora ibyo rigusaba gukora.

Abaroma 2:13 kuko abumva gusa amategeko atari bo bakiranuka ku Mana, ahubwo abayumvira ni bo bazatsindishirizwa na yo. Yakobo 1:21-22 Ubwo bimeze bityo mwiyambure imyanda yose n'ububi busaze, mwakirane ubugwaneza ijambo ryatewe muri mwe ribasha gukiza ubugingo bwanyu. Ariko rero mujye mukora iby'iryo jambo, atari ugupfa kuryumva gusa mwishuka,

Iri hame rifitanye isano n’intambwe ya mbere mu kwinjira imuhengeri aho kwera imbuto biri… Ijambo ry’Imana ntirishobora kuguhindura mu gihe udafite ubushake bwo kuba wahinduka. Ntugomba gusoma Bibiliya kugira ngo wuzuze umutwe wawe ibyanditswe, ugomba gusoma Bibiliya kugira ngo wuzuze umutima wawe ubuzima bw’Imana.

(iii)Gusoma ijambo ry’Imana mu buryo buhoraho

Ihame rya gatatu mu gutungwa n’Ijambo ry’Imana ni ukurisoma mu buryo buhoraho nkuko ukenera kugaburira umubiri wawe mu buryo buhoraho kugira ngo ubashe kubona imbaraga zo gukora imirimo yawe ya buri munsi ni nako ukwiriye kugaburira ijambo ry’Imana umuntu wawe w’imbere mu buryo buhoraho kugira ngo ubashe kubona imbaraga zo kwera imbuto.

Nk’uko ibyokurya wariye uyu munsi bitabasha kugutunga mu gihe cy’ibyumweru bibiri biri imbere ni nako ibyanditswe wasomye uyu munsi bitabasha kugutunga mu buryo bw’umwuka mu gihe cy’ibyumweru bibiri biri imbere mu byerekeranye no kwera imbuto.

Gusoma ijambo ry’Imana si ikintu ukwiriye gukora rimwe na rimwe, ugomba kubikora buri munsi. Kudasoma ijambo ry’Imana mu buryo buhoraho bizatuma uba umunyantege nke mu buryo bw’umwuka… Ariko kubikora mu buryo buhoraho bizatuma ubasha kwera imbuto mu buryo buhoraho ari byo Imana Ikwifuzaho.

2)Gusenga

Ikindi kintu cya kabiri kigize gushaka Imana ni ugusenga, gusenga bizatuma usabana n’Imana kandi igihe cyose usabanye n’Imana isuka imbaraga zayo mu buzima bwawe maze izo mbaraga zikakubashisha kwera imbuto. Icyo gusenga gukora ni ukuguha imbaraga zikubashisha gushyira mu bikorwa ibyo uba wasomye mu byanditswe, ntushobora gushyira mu bikorwa ijambo ry’Imana utabaho ubuzima busenga.

Ijambo ry’Imana rikorana no gusenga kugira ngo ribashe kuzana kwera imbuto mu buzima bwawe, ntushobora kwera imbuto utabikora byombi. Kandi kugira ngo gusoma ijambo ry’Imana no gusenga bibashe kugushoboza kwera imbuto nkuko bikwiye ugomba kubikorana umwete.

Niba utarihana ngo wakire Yesu Kristo mu buzima bwawe nk’umwami n’umukiza nagira ngo nkushishikarize kubikora none, nta gihe kiza cyo kubikora kiruta iki… Abaheburayo 10:37 "Haracyasigaye igihe kigufi cyane, Kandi uzaza ntazatinda. Ukuri ni uko iherezo rya byose riri bugufi kandi iherezo ryawe ryo rishobora kuba igihe icyari cyo cyose.

Nta gushidikanya ko abantu bose bahitamo kubaho ubuzima bw’ibyaha bagatera umugongo agakiza kabonerwa muri Yesu Kristo umwana w’Imana bazarimbuka, bazamara iteka ryose mu muriro utazima.

Abaroma 6:23 kuko ibihembo by'ibyaha ari urupfu, ariko impano y'Imana ni ubugingo buhoraho muri Yesu Kristo Umwami wacu. Yohana 3:36 uwizera uwo Mwana aba abonye ubugingo buhoraho, ariko utumvira uwo Mwana ntazabona ubugingo, ahubwo umujinya w'Imana uguma kuri we.

Niba Imana itazemerera abakristo batera imbuto mu bice byose by’ubuzima bwabo kwinjira mu bwami bw’ijuru ntiwibwire ko wowe utaranakira agakiza, wowe wishimira kubaho ubuzima bw’ibyaha by’ubwoko bwose ko uzabasha gukira uburakari bwayo.

Ariko nkufitiye inkuru nziza, iyo nkuru nziza ni uko igihe cyose ugihumeka ufite amahirwe yo kwiyunga n’Imana…

Nagira ngo nkubaze ikibazo: Ese uri buhitemo iki? Kumvira ijwi ry’Imana riguhamagarira kwihana ukakira agakiza cyanga gutera umugongo iryo jwi? Niba uhisemo kumvira ijwi ry’Imana riguhamagarira gukizwa urasabwa gukora ibi bikurira:

(i)Kwihana mu mutima wawe

(ii)Kwambaza izina ry’Uwiteka

Abaroma 10:13 kuko umuntu wese uzambaza izina ry'Umwami azakizwa. Ushobora kwambaza izina ry’Uwiteka usenga ubivanye ku mutima iri sengesho rikurikira:

“Mana yo mw’ijuru nje imbere yawe nemera ko ndi umunyabyaha, Ndagusaba ngo umbabarire ibyaha byajye byose; Yesu natuje akanwa kanjye ko uri umwami w’icyubahiro, Yesu ndagusaba kuza mu mutima wajye ngo umbere Umwami n’Umukiza, Urakoze Mana ko Umbabariye, Urakoze Yesu ko uje mu buzima bwajye, Amen.”

Niba usenze iryo nsegesho ubivanye ku mutima ntakabuza wakiriye agakiza, ubu uri umwana w’Imana. Yohana 1:12 Icyakora abamwemeye bose bakizera izina rye, yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b'Imana. Ubu izina ryawe ryanditswe mu gitabo cy’ubugingo.

Hari ibintu bitanu ukwiriye gukora byagufasha muri uru rugendo rw’agakiza utangiye, bizagufasha gukura mu buryo bw’umwuka, ibyo bintu ni ibi bikurikira:

1.Gushaka urusengero rw’abarokore uzajya uteraniramo.

2.Gushaka Bibiliya uzajya usoma niba utayifiite kandi byarushaho kugufasha uhereye mw’isezerano rishya.

3.Gusabana n’Imana so wo mw’ijuru biciye mu gusenga.

4.Kwirinda kwifatanya n’abantu b’ingeso mbi. (1 Abakorinto 15:33)

5.Kubatizwa mu mazi menshi, urusengero uzahitamo guteraniramo rwabigufashamo(Matayo 3:13-15).

Urakaza neza mu muryango w’abana b’Imana. Murakoze, yari

Evangelist Mugabo Joshua.

Social media platforms:

Facebook Page: Godly Living Trumpet.

Twitter: Mugabo Joshua@JoshuaMugabo

Instagram: Godly Living Trumpet

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    Amen.This is awesome
  • 7 years ago
    Hiiiii old story ibiryabarezi





Inyarwanda BACKGROUND