RFL
Kigali

Musanze:Igitaramo cyatumiwemo Patient Bizimana na Healing WT cyaranzwe n'ubwitabire bucye gisigira isomo abagiteguye

Yanditswe na: Editor
Taliki:22/07/2018 16:16
0


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Nyakanga 2018 mu karere ka Musanze habereye igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana cyatumiwemo abaririmbyi banyuranye. Ni igitaramo cyaranzwe cyaranzwe n'ubwitabire bucye, icyakora bacye bakitabiriye bahagiriye ibihe byiza cyane basabana n'Imana.



Ni igitaramo 'Amashimwe concert' cyateguwe na kompanyi yitwa Ingoma Entertainment Group hagamijwe kwagura umurimo w'Imana no kongera imbaraga mu muziki wa Gospel mu Rwanda. Ni igitaramo cyabereye kuri Pisine ya Fatima Hotel i Musanze aho inkengero zayo zari zakubise zuzuye (abantu bari bayizengurutse). Kwinjira byari 5,000Frw, 3,000Frw ndetse na 2,000Frw. Patient Bizimana, Healing Worship Team, Danny Mutabazi ndetse na Olivier Roy ni bamwe mu baririmbye muri iki gitaramo. 

Bahembukiye cyane muri iki gitaramo

Abaririmbyi bose baririmbye muri iki gitaramo, bajyanye benshi mu Mwuka. Abanya-Musanze bishimiye cyane aba baririmbyi na cyane ko benshi bwari ubwa mbere bababonye amaso ku maso. 'Sound' y'ibyuma yari ku rwego rwo hejuru, ikintu cyafashije cyane abaririmbyi. Healing Worship Team yitegura kujya muri Kenya, yaririmbye muri iki gitaramo abantu barafashwa cyane. Patient Bizimana, Olivier Roy na Danny Mutabazi nabo bishimiwe bikomeye i Musanze. 

Patient Bizimana

Patient Bizimana uherutse kuririmbira abantu ibihumbi kuri Pasika yaririmbiye abantu mbarwa i Musanze

Ubwitabire bwari bucye

Igitaramo 'Amashimwe concert' kitabiriwe n'abantu batari benshi biganjemo abaturutse i Kigali, icyakora si bacye cyane ugendeye ku kuba ari bwo bwa mbere Ingoma Entertainment Group bari bateguye igitaramo aho kwinjira byari ari amafaranga, ukongeraho no kuba iki gitaramo cyabereye hanze ya Kigali aho ibintu byo kwishyuza bikiri hasi. Igitaramo cyabereye kuri Pisine, abantu benshi bari bahagaze dore ko ngo Fatima Hotel yatanze umubare mucye w'intebe, ikintu abateguye iki gitaramo batiyumvisha impamvu yabyo.

Ingoma Entertainment

Bamwe bakurikiye igitaramo bahagaze

Umubare w'abitabiriye igitaramo ntabwo uvugwaho rumwe dore ko umwe mu baririmbyi baririmbye muri iki gitaramo yatangarije Inyarwanda.com ko hari hari abantu bagera nko kuri 300 ubariyemo abaririmbyi bose ndetse n'abacuranzi, ariko Ntaganira Theogene umwe mu bayobozi ba Ingoma Entertainment Group we adutangariza ko hari abantu bari hagati ya 400 na 600. Icyakora Ntaganira Theogene nawe yemeza ko ubwitabire bwari bucye akurikije umubare w'abantu bifuzaga. Yavuze ko abitabiriye bose ari nka 70% by'abantu bose bifuzaga muri iki gitaramo. 

Ntaganira Theogene avuga ko iki gitaramo cyabasigiye isomo rikomeye

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Ntaganira Theogene yadutangarije ko bigiye byinshi muri iki gitaramo cyabo cya mbere bari bakoze nka Ingoma Entertainment Group. Kuba kitabiriwe n'abantu bacye, yavuze ko bitabaciye intege ahubwo ko bibakomeje bitewe nuko bahigiye byinshi birimo n'ibyo bakagombye gukora bigatuma igitaramo kigenda neza. Yavuze ko ubutaha bizagenda neza mu bitaramo bazakora.  Yagize ati: "Isomo twahakuye iyo ukoze ibintu nk'ibi ari ubwa mbere, ubutaha urabikosora." Ikindi avuga ko bazashyiramo imbaraga ubutaha, ni ukwamamaza cyane bakoresheje cyane cyane itangazamakuru ry'aho bateguriye igitaramo dore ko kuri iyi nshuro banengwa kutamamaza bihagije.

Healing worship team

Healing Worship Team i Musanze

Abajijwe icyo avuga ku byavuzwe ko nta mikoranire ya hafi abateguye iki gitaramo bagiranye n'abanya Musanze mu bijyanye n'imyiteguro y'igitaramo, yaba ku rundi rw'abacuranzi, abashinzwe imirimo y'ibanze ijyanye n'iki gitaramo, Ntaganira Theogene yabwiye Inyarwanda.com ko biri mu byo bazakosora ubutaha. Yasobanuye ko icyabiteye ari uko bari bizeye abanya Musanze bakoranaga, gusa nyuma baza gutungurwa babonye nta cyo babafashije. Icyakora yemeye ko ikosa ari iry'abateguye igitaramo. Yagize ati: "Twari twizeye abo twakoranaga b'i Musanze, gusa nagezeyo mbona bitaramamajwe, ni intege nke zanjye.".

Ingoma Entertainment Group ngo ntiyiyumvisha impamvu Fatima Hotel yabimye intebe zihagije

Ku bijyanye n'impamvu abantu bamwe bakurikiye iki gitaramo bahagaze, yagize ati: "Hotel (Fatima) yaduhaye intebe nke, sinzi impamvu". Hagati aho hari abashinja abateguye iki gitaramo kudakurikirana ibintu hakiri kare ahubwo ugasanga babyibutse ku munota wa nyuma. Abajijwe icyabashimishije cyane nk'abateguye iki gitaramo, yagize ati: "Performance yari nziza cyane, abaririmbyi bose twatumiye bashimishije abantu ku rwego rwo hejuru". Yakomeje avuga ko nyuma y'iki gitaramo bagiye gukomereza no mu tundi turere, icyakora yirinda kuvuga amazina y'utwo turere na cyane ko bakirimo kubitegura.

Patient BizimanaPatient BizimanaPatient Bizimana

Ingoma EntertainmentIngoma EntertainmentIngoma EntertainmentIngoma EntertainmentIngoma EntertainmentIngoma EntertainmentIngoma Entertainment

Bacye bitabiriye iki gitaramo bahagirye ibihe byiza byo kuramya Imana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND