RFL
Kigali

Musanze:Hagiye kubera igitaramo cyatumiwemo Patient Bizimana, Olivier Roy, Danny Mutabazi na Healing Worship Team

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:16/07/2018 16:47
0


Mu karere ka Musanze hagiye kubera igitaramo cyatumiwemo abaririmbyi banyuranye bakunzwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Abatumiwe muri iki gitaramo ni: Patient Bizimana, Olivier Roy, Danny Mutabazi na Healing Worship Team.



Ni igitaramo 'Amashimwe concert' cyateguwe na kompanyi yitwa Ingoma Entertainment Group hagamijwe kwagura umurimo w'Imana no kongera imbaraga mu muziki wa Gospel mu Rwanda. Iki gitaramo kizaba tariki 21/07/2018 kibere kuri Fatima Hotel iherereye mu mujyi wa Musanze. Kwinjira ni 5,000Frw, 3,000Frw ndetse na 2,000Frw.

Mur iki gitaramo cyiswe 'Amashimwe concert' hatumiwe Patient Bizimana ukunzwe mu ndirimbo 'Ubwo buntu', 'Ikimenyetso'; Healing Worship Team ikunzwe mu ndirimbo zinyuranye, Danny Mutabazi ukunzwe mu ndirimbo 'Carval' ndetse na Olivier Roy ukunzwe mu ndirimbo 'Ni yo ibikora', 'Ubu ndatuje' 'Ntararenga inkombe' n'izindi.

Ngo mu bitaramo Ingoma Entertainmeny Group izakorera mu tundi turere, izatumira n'abandi bahanzi banyuranye. 'Kwibutsa abantu kongera kwibuka imirimo Imana yakoze bakayishima n'ububyutse muri rusange' ni bwo butumwa bw'ibanze bashyiriye abanya Musanze nkuko Ntaganira Theogene umwe mu bayobozi ba Ingoma Entertainment Group yabitangarije Inyarwanda.com. 

Image result for Patient BIZIMANA AMAKURU

Patient Bizimana ni umwe mu bahanzi batumiwe muri iki giterane

Abateguye iki gitaramo batangarije Inyarwanda.com ko nyuma y'igitaramo bazakorera i Musanze, bafite gahunda yo kujya n'ahandi mu Rwanda. Ni ubwa mbere iyi kompanyi yumvikanye mu gutegura ibitaramo. Bavuze ko bafashe umwanya uhagije wo kubisengera. "Twarayisengeye twagerageje kwamamaza neza bishoboka." Ku bijyanye n'intego y'ibi bitaramo bagiye guhera i Musanze, bagize bati: "Icyo twifuza ni ugukizwa kw'abantu n'ubwitabire budasanzwe no kuzamura impano z'abahanzi ba gospel nyarwanda."

Ubwo basobanuraga Ingoma Entertainment Group abo ari bo, Ntaganira Theogene umwe mu bayobozi bayo yagize ati: "Ni compony itegura ikanayobora ibitaramo bya gospel nyarwanda yatangijwe n'abakozi b'Imana bishyize hamwe intego ni ukuzamura urubyiruko rufite impano ya gospel no kwagura gospel nyarwanda kandi ije gukomereza aho izindi zigejeje ikanarenzaho byiza cyane. 

Image result for Healing worship team AMAKURU

Healing Worship Team bategerejwe i Musanze

Image result for Olivier Roy AMAKURU

Olivier Roy azitabira iki giterane ndetse anaririmbe

Image result for Danny mutabazi AMAKURU

Danny Mutabazi nawe azaririmba muri iki gitaramo

Ingoma Entertainment

Igitaramo kigiye kubera i Musanze






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND