RFL
Kigali

Gaspardos yasohoye indirimbo 'Uwari umunyabyaha' yakoranye na Pastor Julienne Kabanda-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:21/08/2018 15:31
5


Hategekimana Niyo Gaspardos impano nshya mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yashyize hanze indirimbo nshya yakoranye na Pastor Julienne Kabanda. Ni indirimbo bise 'Uwari umunyabyaha', ikaba indirimbo ya kane ya Gaspardos.



Gaspardos avuga ko inzozi ze mu muziki ari ugufasha abakristo kugaruka ku butumwa bw'umusaraba wa Kristo biciye mu ivugabutumwa ry'indirimbo n'ibindi bikorwa bitandukanye. Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Gaspardos yadutangarije ubutukwa buri mu ndirimbo ye nshya anavuga impamvu yayikoranye na Pastor Julienne Kabanda. Yagize ati:

Impamvu nakoranye na Julienne ni uko muri we yifitemo ubutumwa bugarura abantu mu mbabazi z'Imana kandi akaba ari n'umuririmbyi usanzwe unyubaka. Iyi ndirimbo ibumbatiye ubutumwa bw'uko umuntu wari waratandukanye n'Imana yabaye umunyabyaha,...ku bw'igihano Kristo yahawe agapfa akabambwa akazuka... umunyabyaha yaramwizeye arakizwa, abarwaho gukiranuka kwa Kristo...ku bwa Kristo narababariwe gukiranirwa kwanjye ntandukana nako, ntaha mu rugo rw'Imana. Muri make ni indirimbo ivuga ku murimo Yesu yakoreye umwana w'umuntu kugira ngo yongere yemerwe n'Imana.

GaspardosGaspardos

Gaspardos ni umukristo mu itorero Jubilee Revival Assembly riyoborwa na Pastor Kabanda Stanly, umugabo wa Pastor Julienne Kabanda. Yatangiye kuririmba muri 2016. Amaze gukora indirimbo enye. 

UMVA HANO 'UWARI UMUNYABYAHA' YA GASPARDOS FT PST JULIENNE KABANDA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Joe5 years ago
    Courage gasipardos
  • pi5 years ago
    Mbega indirimbo nziza!!Imana ikomeze ibagure muwo murimo,ni ndirimbo isubiza umukristo mubusane n Imana peeee
  • PI5 years ago
    Nice song kabisa
  • James5 years ago
    great work. Courage keep up Gaspardos
  • Nunu5 years ago
    Ooh nice song congz bakozi b'Imana Uwiteka abagure





Inyarwanda BACKGROUND