RFL
Kigali

Inama zagufasha kutagwa mu mutego w’icyaha cy’ubusambanyi ukomeje gushibukana benshi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:31/08/2018 17:29
4




1Abakorinto 6: 5-18. Muzibukīre gusambana. Ibindi byaha byose umuntu akora bikorerwa inyuma y'umubiri, ariko usambana aba akoze icyaha cyo mu mubiri we. Mbese ntimuzi yuko imibiri yanyu ari insengero z'Umwuka Wera uri muri mwe, uwo mufite wavuye ku Mana? Kandi ntimuri abanyu ngo mwigenge kuko mwaguzwe igiciro. Nuko rero mutume imibiri yanyu ihimbaza Imana.

Iyo tuvuze ubusambanyi twumva iki ? Dushingiye ku mategeko asanzwe y’umuryango, ubusambanyi ni Imibonano mpuzabitsina ikozwe n’uwashyingiwe ku buryo bwemewe n’amategeko, akayikorana n’uwo batashyingiranwe. Ariko Ijambo ry’Imana ryo ntabwo rigarukira aho, risobanura ko ari igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina gikorwa n’abantu batashyingiranywe, bukaba bukubiyemo kandi uburaya, ubuhehesi, kwikinisha, gutingana kw’abantu bahuje ibitsina ndetse no kuryamana n’inyamaswa, ibi byose rero akaba ari icyaha gitandukanya umuntu n’Imana, akaba ariyo mpamvu muri iyi nyigisho twifuje kurebera hamwe zimwe mu nama zagufasha kutakigwamo.

Icyaha cy’ubusambambanyi si gishya mu bantu kuko tugenda tubona ingero zitandukanye z’abakomeye n’aboroheje, abami n’abagaragu, ndetse no munzu yitiriwe izina ry’Imana (Kubara 25:6, 14; Yuda 4.) cyagiye kigiraho ingaruka mbi muburyo butandukanye, ni nako hagiye hajyaho amategeko n’ibihano bitandukanye mu muryango kugirango baburwanye harimo no kuba hari ibihugu bimwe byicisha amabuye uwafashwe asambana.

Zimwe mu ngaruka z’ubusambanyi Bibiliya ivuga

Iyo dusomye ijambo ry’Imana mu Kubara  22:1-7; 31:15, 16; Ibyahishuwe 2:14 … tuhasanga inkuru z’uko aba Isiraheli baguye mu mutego wo gusambana n’aba Mowabukazi nyuma y’uko Balamu yari abonye ko kubavuma bitashoboka noneho agira inama Balaki umwami w’I Mowabu ko yabatega abakobwa n’abagore beza bakiri bato bityo umuvumo wo gusambana no kwigomeka ku Uwiteka akaba aribyo bibacogoza, kuko Uwiteka azabatera umugongo, niko byagenze koko kuko bidatinze Aba israyeli badutsweho umwuka w’ubusambanyi no gusenga ibigirwamana bituma Uwiteka abarakarira abateza mugiga abasaga 24.000 bagwa ku mbibi z’Igihugu cy’Isezerano.

Mu rwandiko 2 Samweli 12:1-15 dusangamo kandi inkuru z’Umwami Dawidi waguye mu cyaha cyo gusambanya muka Uriya arangije aranamwica, ibi byatumye Imana Imurakarira imutumaho iti “Nuko rero inkota ntabwo izava mu rugo rwawe iteka ryose, kuko wansuzuguye ugacyura umugore wa Uriya w'Umuheti, ukamugira uwawe.’  Nuko Uwiteka avuze atya ati ‘Umva nzaguhagurukiriza ibyago bivuye mu rugo rwawe, kandi nzatwara abagore bawe ureba mbahe umuturanyi wawe, aryamanire na bo ku itangaze ry'izuba. Wowe wabikoreye mu rwihisho, ariko jye nzabikorera imbere y'Abisirayeli bose ku mugaragaro izuba riva”

Ingero ni nyinshi ariko ntitwasoza tutavuze ku ngaruka zageze I Sodom na Gomorrah aho harimbujwe umuriro kubw’ubutinganyi n’ubusambanyi muri rusange bwari bugeze ku rwego rw’uko bashatse no gusambanya aba marayika (itangiriro 19), Uretse izi ngero zo mu byanditswe byera, mu miryango yacu natwe dufite ingero nyinshi cyane, ikigararagara ni uko icyaha cy’ubusambanyi kigira ingaruka nyinshi mu miryango yacu, zirimo isenyuka ry’umubano w’abashakanye, kutita ku bana bavuka mu miryango irimo gucana inyuma, kutagera ku iterambere ryifuzwaga n’ibindi hejuru ya byose hakabaho imivumo itandukanye inarimo no kuzajya muri gehenomu.

Inama zagufasha kutagwa muri uyu mutego w’icyaha cy’ubusambanyi

Ijambo ry’Imana muri Yakobo 1:13-15 iyo rivuga ku cyaha, risobanura neza ngo “Umuntu niyoshywa gukora ibyaha ye kuvuga ati “Imana ni yo inyoheje”, kuko bidashoboka ko Imana yoshywa n'ibibi, cyangwa ngo na yo igire uwo ibyohesha. Ahubwo umuntu wese yoshywa iyo akuruwe n'ibyo ararikiye bimushukashuka. Nuko iryo rari riratwita rikabyara ibyaha, ibyaha na byo bimaze gukura bikabyara urupfu, niyo mpamvu umuntu wese wabaye icumbi cyangwa imbata y’icyaha runaka guhinduka biba bishoboka kuko icyo aba abura ni imbaraga zinesha amarari amurimo.

Kugira ngo urwanye icyaha cy’ubusambanyi akenshi kigera aho kigahinduka nk’ingeso, bisaba kumenya aho intege nke zawe ziri n’igihe ukunze kugwa muri icyo cyaha (Urugero: Ese ukunze kwikinisha iyo warebye Filime z’ubusambanyi, Ese usambana n’inyamaswa kuko ukunda gukina nazo, Ese ukunda gukorakora/rwa muri mu mwijima ? nyuma yo gusobanukirwa ibi.

Niba koko wumva utakibikunze kandi ushaka kubireka burundu fata ibyemezo bikurikira.

- Shaka ubufasha ku mana, yereke ko uri umunyantegenke usenge wanga kuba imbata y’ubusambanyi. (Zaburi 97:10)

- Hunga inzira zose zajyaga ziba intandaro yo kugwa muri iki cyaha

- Irinde inshuti mbi wibuka ko kwifatanya n’abatizera byonona ingeso nziza ( 1 Kor 15:33)

- Irinde kugira agakungu, kugendana amajoro cyangwa se gukunda kwihererana n’abo mudahuje igitsina Urugero kuba uri inkumi ugakunda kugirana agakungu n’abasore cg se kuba muri mwenyine ahantu hiherereye kenshi kabone n’iyo baba ari abadasanzwe bagira izo ngeso cyangwa Basenga ( Itangir 39:34).

- Niba warubatse Ongera ibihe byo kugirana urugwiro n’uwo mwashakanye, kandi wumve ko ntawamukurutira.

- Fata umwanzuro wo gukizwa wakire Yesu aguhe imbaraga kandi ujye ukunda gusenga wiyirije ubusa.

Imana ibongerere imbaraga.

Ernest RUTAGUNGIRA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    God bless you
  • Aline5 years ago
    Amen ...Imana iguhe umugisha
  • Kaberuka5 years ago
    UBUSAMBANYI nicyo cyaha gikorwa cyane kurusha ibindi.Ni nacyo kizarimbuza abantu nyamwinshi ku Munsi w'Imperuka wegereje (1 Abakorinto 6:9,10).Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko kandi ntidutandukane.Millions and millions z'abantu basambana,ntabwo bazi ko ari icyaha kizatuma batabona ubuzima bw'iteka muli paradizo dutegereje.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw'iteka kandi ntuzazuke.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane. Abantu bumvira imana,bazazuka ku munsi w'imperuka nkuko Yesu yavuze muli Yohana 6:40.Hanyuma imana ibahembe ubuzima bw'iteka muli Paradizo.Igihano cy’abanyabyaha,ni urupfu rwa burundu nta kuzuka.Soma Abagalatiya 6:8.
  • 5 years ago
    Imana ibahe umugisha inama mutugira ziratwubaka mukomerezaho





Inyarwanda BACKGROUND