RFL
Kigali

Apotre Gitwaza yasobanuye iby'imyuka 6 itsikamiye Afurika n'uburyo abanyafurika ari bo bazavumbura umuti wa SIDA na Malaria

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/07/2018 16:11
8


Apotre Dr. Paul Gitwaza umuyobozi wa Zion Temple ku isi avuga ko Afrika ifite imyuka itandatu iyitsikamiye ariko ko hari n’uburyo bune yakoresha ikanesha iyo myuka iyitsikamiye. Yanatangaje ko abanyafrika ari bo bazavumbura umuti wa SIDA na Malaria.



Ibi Apotre Gitwaza yabigarutseho kuri iki Cyumweru tariki 8 Nyakanya 2018 ubwo yatangizaga ku mugaragaro igiterane ‘Afurika Haguruka’ kiri kuba ku nshuro ya 19, biteganyijwe ko kizamara icyumweru. Ni igiterane gihuriza hamwe abayobozi mu nzego nkuru z'igihugu, abanyamadini, abihaye Imana n’abandi biyeguriye Yezu/Yesu Kristo nk’umwami n’umukiza.

( Job: 30:12)- Muri iki giterane, Apotre Gitwaza yagagaraje ko ‘Umwuka wo guhezwa, no kwigizwayo', ari bimwe mu bituma Afurika idahabwa ikaze mu nama zikomeye ziga uko isi izamera ejo hazaza,  yatanze urugero rw’inama ihuriza hamwe ibihugu birindwi bikomeye ku isi izwi nka ‘ G7’. Ati “Izo nama zibamo Abanyamerika, Abanyaburaya, Abashinwa n’Abarusiya,.. ariko Abanyafurika ntitugerayo.”

(  2 Ingoma 16: 12)- Uyu mushumba kandi yahamije ko ibisubizo bya Afurika biri imbere muri Afurika ko ntahandi ho kubishakira, abikubira mu mwuka wa kabiri wo kujya gushaka ibisubizo ahatariho. Avuga ko bitumvikana ukuntu ‘Afurika ijya gushakisha ubufasha imahanga aho gushaka Imana ngo ibe ariyo itanga  ibisubizo, ngo mu mwuka babyita kurwara ibirenge.

(Imigani: 7:11)- Gitwaza kandi yakomoje ku bayobozi batita kubo bashinzwe kureberera bigatuma urubyiruko n’abandi bajya gushakira ubuzima ahandi, ibintu agereranya no kwihunza inshingano. Avuga ati ‘Urubyiruko rwacu rurazerera, rugwa mu mazi, ruracuruzwa kubera abayobozi batita ku nshingano zabo. Abakobwa ba Africa bari kugurishwa muri za Qatar bagiye gushaka ibiryo kandi iwabo bihari.’

(Yeremiya 18:22): Yavuze ko bitoroshye ku bihugu bya Africa kwigobotora amasezerano byagiranye n’ibihugu by'amahanga bitewe n’uburyo muri kontaro hagiye hashyirwamo udusodeko, kuburyo bitoroshye kwigenga. Yatanze urugero rwa Congo, avuga ko biyikomereye gukira bitewe na kontaro bafitanye n’igihugu cy’u Bufaransa. Avuga ati ‘Africa irategwa bikomeye, igategwa mu makontaro batazi uko bazayavamo. Igihugu cya Congo gukira vuba biri kure kubera za kontaro z'Abafaransa n'Abanyamerika’.

(Rusi: 3:4.)- Gitwaza anavuga ko hariho umwuka wo kurangazwa cyangwa se kugushwa , ibyo Bibiliya ngo ibyita ‘koroswa ibirenge’. Asobanura kuri iyi ngingo yavuze ko usanga benshi barokamwe n’umwuka wo kurya ruswa, abandi bakanga kuvugana indya mu kanwa ‘gutamizwa ngo udasakuza’. Aha ngo ni naho usanga benshi bareba inyungu z’iki gihe, bakemera gusinya ibizagira ingaruka k’ubuvivi n’ubuvivure. Ati “Umuyobozi agushwa neza (agahabwa nka miliyoni y'amadolari ya ruswa) agatanga igice kinini cy'igihugu kigacukurwamo ubutunzi imyaka 100. “

( Indirimbo za Salomo 3:5.)- Paul Gitwaza avuga ko umwuka uhetse indi ari umwuka wo kumva ko bitakureba ndetse ngo ukanga kuvuga uvuga uti ‘ntiteranya’. Avuga ko ‘Nta mpamvu yo kubaho ubona ibintu bipfa. Imbaraga zirwanya Africa zirakomeye ku buryo tutabanye n'Imana tutapfa kuzishobora.’

Kuri we, asanga hari uburyo bune, Afurika yakoresha igahangana n’iyi myuka iyitsikamiye yabaye karende. Yavuzemo ‘kwicara iburyo bw'Imana’,  ‘Kubyuka kw'itorero rigatanga icyerekezo’, ‘Kugenda mu ndangagaciro z'Imana’,  ‘Kuba umutware mu by'Imana yadushyizemo’. “Kwicarana n’Imana ni byo bizabuza Abanyamerika n’Abarusiya gukomeza kudutegeka. Imana irabarusha imbaraga izabadutsindira. Nitwicara iburyo bw’Imana abanzi bacu bazicara munsi y’ibirenge byacu.”

Hejuru y’imyuka mibi itsikamiye Afurika n’uburyo abanyafurika bahangana nabyo; Dr Paul Gitwaza yatangaje ko abanyafurika bifitemo ubushobozi bwo kuvumbura umuti wa SIDA n’uwa Malariya, yizera adashidikanya ko inkingo z’izi ndwara zizavumburirwa ku mugabane wa Afurika, isi icyesha kubaho.

Yavuze ko icyorezo cya SIDA cyibasiye umugabane wa Afurika kurusha indi migabane yose, avuga ko igihe kigeze kugira ngo Abanyafurika biyambaze Imana ibahishurire umuti wa SIDA n’uwa Maralia. Yagize ati:

Afurika igomba kubona umuti wa SIDA kuko irayirembeje, ntitugomba gutegereza ibihugu bitarwaye SIDA ngo ari byo bidushakira umuti wa SIDA, Imana yacu itanga guhishurirwa, izaduha guhishurirwa tumenye umuti ukiza SIDA.…Afurika igomba kuvumbura umuti wa Malariya,….abana b’abanyafurika bagomba kuvumbura umuti wa Malariya kandi Imana yiteguye gukorana na bo ikabaha guhishurirwa.

Iki giterane Afrika Haguruka cyatangiye kuwa 08 Nyakanga 2018 cyubakiye ku nsanganyamatsiko igira iti: “Afurika haguruka urinde amarembo yawe.”

AMAFOTO

Image may contain: 2 people, people standing

Image may contain: 2 people, people on stage and people standing

Image may contain: 6 people, people smiling, people on stage and people standing

Image may contain: 10 people, people sitting, wedding, shoes, table and outdoor

Image may contain: 2 people, people on stage, people standing and flower

Image may contain: 13 people, people sitting, crowd and outdoor

Image may contain: 3 people, people smiling, people on stage

Image may contain: 8 people, people on stage and crowd

Image may contain: 2 people, people standing

Image may contain: 7 people, people standing and people on stageImage may contain: 16 people, people smiling, people sitting and outdoor

Image may contain: one or more people, people on stage, crowd and indoor

Abaramyi n'abanyamuziki bakomeye bakoraniye muri iki giterane

Image may contain: 5 people, people smiling, people on stage

Image may contain: one or more people, crowd, sky and outdoor

Image may contain: one or more people, crowd, sky and outdoor

Image may contain: 8 people, people smiling, people standing, crowd and outdoor

Image may contain: one or more people, people on stage and outdoor

Image may contain: one or more people, people on stage, concert and indoor

Image may contain: 5 people, people smiling, outdoor

Image may contain: 6 people, people on stage

Image may contain: 5 people, outdoor

Image may contain: 11 people, people smiling, crowd

Benshi barakizwa bakakira agakiza

AMAFOTO: ZION TEMPLE CC RWANDA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nina5 years ago
    Arabura kwigisha abantu ko Yesu agiye kuza akirirwa atera ubwangati gusa
  • 5 years ago
    Uyu nawe angeze ahantu
  • Mimi5 years ago
    Aho kumva inyigisho zuyu naryama bikagira inzira
  • Lava5 years ago
    Nanjye anjyezahantu .
  • Andy Madou5 years ago
    iyi ni Business mu mureke rero akore , ikimubwira ko SIDA iri muri Africa gusa se niki ?ubundi nkibi abyigisha mu gitaramo? niyigishe Bibiliya niyo ikenewe avane aho ubutubuzi
  • Gataza5 years ago
    Nyine ni Business nk'izindi.Ntabwo ari imana bakorera,ahubwo ni inda zabo.Uyu mu type yarakize cyane,nyamara yari umukene nk'abandi.Tekereza umuntu ufite Body Guards,umugore akajya kubyarira muli Amerika,abana be bakajya kwigayo.Umuntu wese muzabona ashaka ubukire n'ibyubahiro,mujye mumenya ko atari umukozi w'imana.Yesu yasize atubujije kuba abisi nkuko Yohana 17:16 havuga.
  • Sematama5 years ago
    Muli Abaroma 16:18,havuga ko bakoresha akarimi keza kugirango bashuke abantu.Bituma bakira cyane.Nubwo bagira abayoboke benshi,biterwa nuko babizeza kubasengera bagakira,bakabona Promotion ku kazi,Fiyanse,imodoka,inzu,etc...Nibyo bita "Prosperity Ministry".Imana idusaba kubahunga,kugirango itazaturimburana nabo ku munsi w'imperuka (Ibyahishuwe 18:4).Tujye dushishoza mu gihe duhitamo aho dusengera.
  • ricky5 years ago
    cyakora imana ibabarire yaba sematama gataza nabandi nkamwe bafite imyumvire ikiri inyuma mukeneye ubuntu bwimana pee gitwaza ari gukorera umurimo ukomeye muri iyi africa nzima ndetse no muri rusange. nuwaba ari umunyamitwe ntago umuntu yateka umutwe imyaka 20 ntago nsengera muri zion gusa gusa umutima wanjye umpamiriza neza yuko ibyavuga arukuri kandi abemera inyigisho ze ntanumwe wigeze uyoba ndagirango mbabwire ko nubwo ndasengera muri zion ariko nta eglise ifite ubuzima nka zion muri uru rwanda. keep it up our mentor





Inyarwanda BACKGROUND