RFL
Kigali

Urukiko rukuru rwateye utwatsi ubusabe bw'ukekwaho kwica Pastor Maggie rwemeza ko akomeza gufungwa

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:3/11/2017 12:06
3


Kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Ugushyingo 2017 kuva saa tanu z'amanywa hasomwe imyanzuro y'urubanza Mugisha Drake ukekwaho kwica Pastor Mutesi Maggie yajuririyemo urukiko dore ko atemeranya n'ibyo ashinjwa, we akavuga ko ari akagambane.



Tariki 30 Ukwakira 2017 ni bwo Mugisha Drake ukekwaho kwica Pastor Mutesi Maggie yaburanye ubujurire yashyikirije urukiko. Drake Mugisha ni umugabo wa nyakwigendera Pastor Mutesi Maggie. Mugisha Drake yari yarakatiwe n'urukiko gufungwa iminsi 30 y'agateganyo nyuma agaragaza ko atemeranywa n'imyanzuro y'urukiko arajurira.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Ugushyingo 2017 hasomwe imyanzuro y'urubanza rwabaye tariki 30 Ukwakira 2017, uyu muhango ukaba wabereye ku cyicaro cy'Urukiko Rukuru ku Kimihurura. Mugisha Drake wari wakatiwe gufungwa iminsi 30 y'agateganyo akajurira aho yasabaga kurekurwa kuko ngo arengana ukongeraho no kuba abana be bandagaye hanze bakaba batiga, urukiko rukuru rwasanze ubusabe bwe nta shingiro bufite, hemezwa ko akomeza gufungwa akajya aburana afunzwe. 

Drake Mugisha

Mugisha Drake ubwo yari imbere y'urukiko mu cyumweru gishize

Mugisha Drake n’umwunganira mu mategeko, bajuriye iminsi 30 y’agateganyo bari bakatiwe yo gufungwa, biregura aho bavuga ko abatangabuhamya n'abaganga bagaragaje amarangamutima yabo kandi ko bimwe mu bimenyetso bitagaragajwe.  Abatangabuhamya bavuze ibyo Drake yise amazimwe kandi atari ukuri na mba, ko byateshwa agaciro byose.

Bagendeye ku makuru yatanzwe na MTN, Drake ahakana ko atitabye terefone kuko we na Maggie bari barumvikanye ko nta wuzajya yitaba telefone y'undi na rimwe. Mu rubanza yajuririyemo, Mugisha Drake yavuze ko umuganga watanze raporo yita mpimbano ivuga ko Pastor Maggie yishwe anizwe, ngo uwo muganga ni we ukwiriye gukurikiranwa n’inkiko kuko we arengana.

Mu gusoma imyanzuro y’urubanza, uhagarariye ubushinjacyaha yasubiye kuri ubu bujurire bwa Drake Mugisha, ingingo ku ngingo, avuga ko ibizamini bya Muganga byari byemewe 100%, kubw’iyo mpamvu, ibyo Drake avuga ngo nta gaciro bifite ndetse Muganga nta kosa yakoze kuko yakoze ibimureba n'ibyo yabwiye n'abari hafi ya Maggie. Yagize ati: “Muganga nta marangamutima yagaragaje kuko yavuze ibyo yabonye kubera ibimenyetso byari kuri Maggie akitaba Imana.  Ibi birahura n'iby'abatangabuhamya. Ahubwo Drake ari kuvuguruza ukuri nyakuri kuko hari abo bavuganye nka Kantengwa Sarah, umwe mu batangabuhamya.”

Ntabwo ubushinjacyaha bwemera ubusabe bwa Drake bwo gutesha agaciro ubuhamya bwatanzwe kuko ari bwo bukubiyemo ukuri. Ku makuru yatanzwe na Sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda yo yemeza ko Drake yitabye amatelefone yose n'ubwo abihakana. Hagendewe ku miterere y'icyaha n'impamvu zikomeye zituma Drake akekwa, cyane ko bari bafitanye ibibazo mu mubanire, hakarebwa uko bivugwa mu mibanire n'abavandimwe ba Maggie n'inshuti ndetse n'abaturanyi babo bemeza ko bari babanye nabi n'ubwo we abihakana.  

Hagendewe ku bizamini n'ibimenyetso bigaragaza ko yanizwe, nta wundi Maggie yari kumwe nawe mu cyumba uretse Drake. Ku bijyanye no kuba avuga ko abana batiga, urukiko rwavuze ko abana biga nta kibazo. Ibyo asaba byo kurekurwa byashoboka ariko ku byaha bitari iby'ubugome nk'ibyo ashinjwa. Hemejwe ko Mugisha Drake afungwa akazakomeza kuburana afunze. 

Pastor Mutesi Maggie yavutse mu 1980, yitaba Imana tariki 10 Nzeri 2017, ashyingurwa kuwa Kane tariki 14 Nzeli 2017. Pastor Mutesi Maggie yari umuyobozi muruku w'umuryango Gates of Heaven Ministries (Amarembo y’Ijuru). Yajyaga ategura amasengesho ngarukakwezi yaberaga muri Kigali Serena Hotel akitabirwa n’abayobozi b’amatorero atandukanye akorera hano mu Rwanda mu rwego rwo gusengera ububyutse mu Rwanda. Aya masengesho y'abayobozi b'amatorero ariko yari amaze igihe atagikorwa buri kwezi ahubwo akaba yakorwaga rimwe mu gihembwe nkuko Inyarwanda yabitangarijwe n’umwe mu bakozi ba Serena Hotel.

Mutesi Maggie

Nyakwigendera Pastor Mutesi Maggie wishwe anizwe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Misago6 years ago
    Narinziko muzatwicira ababyeyi gusa, mukarekera aho, none mugeze naho kwikora munda, byaravuzwe kenshi ko amaraso mwanyoye azabagaruka. Uyu mugore wamuzizaga iki?
  • Ngabire6 years ago
    Drake nareke ubutabera bukore akazi kabo rwose. Icyo ubibye uragisarura, yabikoze aziko ko azazimya ibimenyetso. Naho ibyo abeshya ngo abana be ntibiga niwe wari mwarimu wabo se? Cyangwa aho afungiye afungankwe amafaranga abishyurira??? You thought you were punishing Maggie but God is going to pay back for Maggie . And for your info Maggie is now in a better place than where you are now..... Pastor Maggie may your soul continue to rest in peace.....
  • annet 6 years ago
    ntimugace imanza zibyo mutazi mugemubanza mukore iperereza mumenye uko ibintu byagenze ntimukihutire kuvuga ibyomutazi ubwose niyihe mpamvu bagiye gupimisha umurambo rwihishwa kuki. bataretse ubuyobozi bukabikurikirana mbereyuko bamujyana kwamuganga ahokujya kwamuganga barikubanza bagahamagara ubuyobozi niba abamujyanye kwamuganga koko barabonaga koyanizwe ubwose baribagiye kumuvuza iki ark mwagiye mureka





Inyarwanda BACKGROUND