RFL
Kigali

True Promises yiyongereye kuri Dudu mu bazifatanya na Dinah Uwera mu gitaramo cyiswe 'Hearts at worship'

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:19/07/2018 16:07
0


Nyuma y'iminsi micye hatangajwe ko umuhanzi Dudu w'i Burundi agiye kuza mu Rwanda mu gitaramo yatumiwemo na Dinah Uwera, kuri ubu andi makuru mashya ahari ni uko True Promises yamamaye mu ndirimbo 'Mana Urera' nayo izitabira igitaramo cya Dinah Uwera.



Muri iki gitaramo cyiswe 'Hearts at worship' Dinah Uwera wamenyekanye mu ndirimbo 'Nshuti', azaba amurika album ye ya mbere yise 'Nshuti'. True Promises Ministries batangaje ko bazitabira iki gitaramo. Ni nyuma y'iminsi micye hatangajwe ko Dudu nawe azaba ari muri iki gitaramo kizabera muri Kigali Serena Hotel, tariki 5 Kanama 2018.

True Promises batumiwe mu gitaramo cya Dinah Uwera

Dinah Uwera wegukanye igihembo cy'umuhanzikazi w'umwaka mu irushanwa rya Groove Awards Rwanda 2017, kuri ubu avuga ko ageze kure imyiteguro y'igitaramo cye. Yabwiye Inyarwanda.com ko yizeye ko mu gitaramo cye hazagwa imvura ivuye ku Mana ndetse yizeye ko iyo mvura izahembura benshi. Yavuze kandi ko nawe afite amatsiko y'utundi dushya Imana ihishiye abazitabira igitaramo cye. Yagize ati:

Concert yitwa Hearts at worship, ndimo kuyitegura mbifashijwemo n'Urugero media group. Igitaramo cyanjye kizaba tariki 5 Kanama (8) muri uyu mwaka wa 2018, kizabera Kigali Serena Hotel. Ni igitaramo kigamije kumurika album yanjye ya mbere yitwa Nshuti, indirimbo nshya, amavuta mashya,.. Naho ubundi gahunda ni ukuvugana n'Imana tugasabana nayo mu ndirimbo. Nanjye mfite amatsiko y'agashya Imana iduteguriye uriya munsi kuko ndabizi ko itagusha imvura ngo ubutaka bubure gutoha.

Uwera Dinah

Dinah Uwera agiye gukora igitaramo yatumiyemo Dudu na True Promises

Kwinjira muri iki gitaramo ni ukwishyura. Kugura itike mbere y'uko igitaramo kiba, ni ukwishyura 4,000Frw mu myanya isanzwe naho mu myanya y'icyubahiro ni 8,000Frw. Ku bazagura amatike ku munsi w'igitaramo, abanyeshuri bazishyura 3,000Frw. Abatari abanyeshuri bazahabwa amatike ku 5,000Frw mu myanya isanzwe naho mu myanya y'icyubahiro itike izaba igura 10,000Frw.

Dinah Uwera

Igitaramo Dinah Uwera ari gutegura

Dudu yatumiwe muri iki gitaramo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND