RFL
Kigali

Impundu mu muryango wa Manzi Nelson wa korali Ambassadors of Christ wibarutse imfura

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:10/07/2018 20:06
2


Kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Nyakanga 2018 ni bwo umuryango wa Manzi Nelson uririmba muri Ambassadors of Christ wibarutse imfura y'umukobwa. Ni nyuma y'amezi 9 Nelson Manzi arushinganye n'umukunzi we Irakiza Eunice.



Nelson Manzi yemeje aya makuru ashimira Imana yabahaye imfura. Yadutangarije ko imfura yabo bayise 'Akeza Tona Manzi'. Aganira n'umunyamakuru wa Inyarwanda.com, Nelson Manzi yagize ati: "Uwiteka yabaye mwiza kuri twe kuko yaduhaye umwana w'umukobwa. Yadukoreye ibikomeye none natwe turishimye. Dufatanye gushima Imana. Twibarukiye CHUK, Izere Clinic." Umuryango wa Nelson Manzi wibarutse imfura mu gihe habura iminsi micye cyane mushiki wa Manzi, Sarah Sanyu nawe agakora ubukwe. 

Nelson Manzi

'Akeza Tona Manzi' imfura ya Nelson Manzi na Irakiza Eunice

Manzi Nelson ni umuririmbyi wa korali Ambassadors of Christ yo mu itorero ry’Abadivantiste b’umunsi wa karindwi ndetse akaba n’umwe mu bayobozi bayo. Tariki 15 Ukwakira 2017 ni bwo Manzi Neleson yambikanye impeta y'urudashira n'umukunzi we Irakiza Eunice basezerana imbere y'Imana n'imbere y'abakristo n'imiryango yabo. Ni mu birori byari bibereye ijisho ndetse birangwa n'udushya aho twavugamo nk'igisirimba kitamenyerewe mu itorero ry'Abadivantiste b'umunsi wa karindwi. 

Manzi Nelson

Manzi hamwe n'umugore we

Manzi Nelson

Ku munsi w'ubukwe bwabo

Manzi NelsonManzi Nelson

Ubukwe bwabo ni umunsi utazibagirana mu buzima bwabo,...byari ibyishimo bikomeye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Uwase 5 years ago
    murakoze kutugezaho amakuru meza muge muduha nayandi byihuse murakoze
  • kayumba5 years ago
    muraberanye disiiii





Inyarwanda BACKGROUND