RFL
Kigali

Impamvu 7 wari ukwiriye gushima Imana kuba usoje umwaka amahoro-Bishop Dr Masengo

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:27/12/2017 14:38
0


Kugeza ubu harabura iminsi ibarirwa ku ntoki umwaka wa 2017 ukarangira, twinjire mu mwaka mushya wa 2018. Uyu ni umwanya buri wese yari akwiriye gushima Imana kuba asoje umwaka amahoro kuko hari benshi babyifuje ariko ntibahirwe nabyo.



Bishop Dr Masengo Fidele umushumba mukuru wa Foursquare Gospel church mu Rwanda ukunze gusangiza abantu ijambo ry'Imana akoresheje imbuga nkoranyambaga,ibintu yanaherewe igihembo cya Sifa Reward, yavuze impamvu 7 buri wese usoje umwaka amahoro yari akwiriye gushima Imana. Inyigisho ya Bishop Dr Masengo ni iyi ikurikira;

Luka 13:1-5 Muri icyo gihe hari abantu bari bahari bamutekerereza iby'Abanyagalilaya, abo Pilato yavangiye amaraso yabo n'ibitambo byabo. Yesu arabasubiza ati"Mbese mugira ngo abo Banyagalilaya bari abanyabyaha kuruta abandi Banyagalilaya, ubwo bababajwe batyo?

Abantu begereye Yesu bamubwira amakuru y'abanyagalilaya biciwe mu rusengero na Pilato. Babivuga bumvaga abapfuye barazize ibyaha bakoze. Muri icyo gihe hari na none n'andi makuru y'abantu 18 bari bagwiriwe n'umunara w'i Silowamu. Mu myumvire y'abantu b'icyo gihe impfu nk'izo zafatwaga nk'ibihano by'Imana ku banyabyaha. Ibi byanditswe byanyigishije byinshi nsanga umuntu wese urimo gusoza uyu mwaka agomba kuzirikana:

1) Gupfa ni kimwe mu bintu cyashoboraga gushikira buri wese muri 2017. Abo twabuze muri 2017 ntibazize amakosa bakoze. Ntabwo abagejeje 2018 aribo bakoze neza. Waba wibaza ko gupfa byashoboraga ku kubaho?

2) Nta wapfuye 2017 abyiteguye. Abagiye muri 2017 hafi bose bari bazi ko bazageza 2018. Bagiraga imigambi n'imishinga bigera muri 2018 ndetse na nyuma yaho. Ndetse n'abari barwaye indwara zidakira bahoraga bumva bizahinduka bagakira.

3) Ntaho urupfu rutasanga umuntu. Ntaho umuntu yajya ngo arukwepe. Bariya Banyegalilaya baguye mu rusengero. Abantu 18 bavugwa baguye i Silowamu. Aho niho hantu hari umutekano wizewe cyane kurusha ahandi. Ariko urupfu rwarahabasanze! Ntabwo ugejeje 2018 kubera ko aho uri hatekanye. Hari abaguye mu bihugu bimaze imyaka itabarika bitarangwamo intambara, ibihugu isi ifata ko bitekanye kurusha ibindi. Hari n'abari mu bihugu bivugwamo intambara ariko batapfuye. Uribuka ko aho warindiwe ariho abandi bapfiriye?

4) Abagiye ntacyo tubarusha. Nta n'icyo twakoze ngo tutagenda. Twagiriwe ubuntu bwo kurangiza uyu mwaka. Ese wibuka ko ari amahirwe wagize? Waba se wibuka ko igihe cyose watakaza ayo mahirwe? Tekereza uyatakaje none!

5) Igihe icyo ari cyo cyose uhereye none Imana yaguhamagara. Ubyiteguye ute? Ubaye uhawe amahirwe yo kwandika ubuhamya bazasoma utakiriho, wakwandika iki? Ndibwira ko hari ababura ibyo bakwandika!

6) Buri wese mu bagiye yahawe amahirwe yo gutegura aho azaba iteka ryose akiriho. Nawe kuba uri muzima niyo mahirwe akomeye ugifite. Uritegura kuzaba he Iteka ryose?

7) Kuba ukiriho n'icyo kintu gikomeye ufite. Ibaze nawe kuri ubwo buntu. Ushimire Igutije kubaho.

© Devotion posted by Dr. Fidèle Masengo, Foursquare Church Kimironko






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND