RFL
Kigali

Impamvu 5 Himbaza Gospel Festival yahuje abahanzi b’ibyamamre ititabiriwe n’ibikwiye gukosorwa ubutaha

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:7/02/2017 19:17
4


Kuri iki Cyumweru tariki 5 Gashyantare 2017 ni bwo mu Rwanda hatangijwe iserukiramuco ‘Himbaza Gospel Festival’ rigamije gufasha abahanzi ba Gospel gutera imbere bakagera ku rwego rwo gutungwa n’umuziki wabo.



Igitaramo cya Himbaza Gospel Festival yari ibaye ku nshuro ya mbere cyabereye mu ihema rya Serena Hotel i Kigali cyitabirwa n’abantu bacye cyane dore ko abacyitabiriye bose hamwe ubariyemo n’abahanzi baririmbye batarenga 150, kwinjira bikaba byarasabaga kugura itike y’ibihumbi bitanu (5000Frw) y'amanyarwanda ku muntu umwe.

Iki gitaramo cyari cyatumiwemo abahanzi b’ibyamamare mu muziki wa Gospel barimo Gaby Irene Kamanzi, Tonzi, Aline Gahongayire, Alice Big Tonny, Beauty For Ashes, Dominic Nic, Luc Buntu, Patient Bizimana, Serge Iyamuremye, Brian Blessed n'amatsinda abiri gusa ariyo Maranatha Men na Shekinah Drama team. Hari abandi ariko batumiwe ntibahakandagira aribo Theo Bosebabireba, Diana Kamugisha na Thacien Titus wabwiye Inyarwanda.com ko yagize impamvu itunguranye yatumye ataboneka, gusa akaba yarabimenyeshe ubuyobozi bwateguye Himbaza. 

Ubuyobozi bwa Himbaza Gospel Festival bwatangarije Inyarwanda.com ko mu gitaramo bakoze hari hitezwe abantu benshi bakunda umuziki wa Gospel gusa abitabiriye ushyize mu mibare ngo ni nka kimwe cya kabiri cyabo bari biteze dore ko mu cyumba cya Serena cyabereyemo iki gitaramo harimo abantu nka 150.

himbazaBacye bari bahari bahagiriye ibihe byiza

Nubwo bizihiwe cyane byababaje benshi kubona igitaramo gikomeye cyitabirwa n'abantu 150

Nyuma yo kubona uburyo abitabiriye iki gitaramo baryohewe cyane n’umuziki wari uhari ariko benshi bakaba bari bafite intimba batewe n’ubwitabire buri ku rwego rwo hasi, Inyarwanda.com twarebeye hamwe impamvu zatumye iki gitaramo cyititabirwa kugira ngo ubutaha cyizagende neza na cyane ko intego z’iri serukiramuco zakiranywe yombi na benshi barimo abahanzi ba Gospel kuko basanga ari iterambere ryabo bityo akaba ari ikintu cyo kwishimirwa.

Inyarwanda.com twaganiriye n’abantu banyuranye bakurikiranira hafi umuziki wa Gospel tubabaza impamvu babona zateye iki gitaramo kutitabirwa. Bamwe mu bo twaganiriye ni abanyamakuru abandi ni abahanzi, abandi ni abasanzwe bategura ibitaramo bya Gospel bikitabirwa cyane aho biba byahuje abahanzi, amatsinda n’abandi. Ingingo bagiye bahurizaho ni zo tugiye kugarukaho ndetse zihuye n’izo Inyarwanda.com tubona zatumye iki gitaramo kititabirwa uko bikwiye.

Abantu batangaje impamvu zatumye iki gitaramo cyititabirwa ni bantu mu muziki wa Gospel?

Mu bo twifashishije muri iyi nkuru, twaganiriye harimo Peter Ntigurirwa uyobora Isange Corporation umuryango umaze imyaka hafi 10 ukora ivugabutumwa binyuze mu itangazamakuru ukaba ukunze no gukora ibitaramo bikitabirwa cyane. Hari kandi Eric Mashukano uyobora Moria Entertainment, kompanyi imaze kuba ubukombe mu Rwanda mu gutegura ibitaramo bikomeye by’abahanzi ba Gospel, umuhanzi Dominic Nic Ashimwe umwe mu bakunze gukora ibitaramo bikomeye bihuruza imbaga;

Hari kandi umunyamakuru Kwizera Ayabba Paulin wanditse amateka mu kiganiro Gospel Time show cya Radio Isango Star cyafashije abahanzi benshi ndetse akaba ari n’umwe mu bakurikiranira hafi umuziki wa Gospel, Arnaud Ntamvutsa uyobora Urugero Media Group na we ni umwe mu bo twiyambaje mu gukora iyi nkuru.

Twaganiriye kandi na Noel Nkundimana uyobora Radio Umucyo iyi akaba ariyo Radio ya mbere ya Gikristo yageze mu Rwanda igatanga umusanzu ukomeye muri Gospel ndetse kugeza magingo aya ikaba ikibikomeje, Issa Noel Karinijabo umunyamakuru kuri Radio Authentic ukorana bya hafi n’abahanzi, Nemeyimana Fiacre umwe mu bategura ibitaramo bikomeye, Ev Caleb Uwagaba na we utegura ibitaramo na Rene Hubert uyobora ibyishimo.com. Justin Belis umuyobozi wa Doxa Light Entertainment umwe mu bafatanyabikorwa ba Himbaza Gospel Festival, we yirinze kugira byinshi adutangariza kuri iyi ngingo.

Ingingo 5 zagiye zigarukwaho cyane zatumye Himbaza Gospel Festival ititabirwa

1.Kudakorana n’amatorero

Akenshi ibitaramo by’abahanzi ba Gospel bisaba ko byamamazwa mu nsengero kabone nubwo biba byateguwe n’abahanzi b’ibyamamare, bisaba ko na bo bajya mu nsengero bagatumira abakristo imbonankubone. Kuba bitarakozwe ahubwo abateguye iyi Festivali bakizera gusa imbaraga z’aba bahanzi, bamwe bavuga ko byaba ariyo ntandaro yo kuba benshi bataracyitabiriye ndetse koko unasesenguye usanga ari ukuri. Peter Ntigurirwa yagize ati “Kutamamaza mu ma church biri mu byatumye igitaramo kititabirwa, ubutaha bazabikosore”. Eric Mashukano yagize ati “I think they didn't involve churches..(Ndatekereza ko batigeze bajya mu nsengero)”

Kwizera Ayabba Paulin asanga byari kuba byiza iyo abateguye iki gitaramo bajya mu matorero abahanzi batumiwe baririmbamo. Yanatunze urutoki abanyamakuru bagiriye ishyamba abateguye iki gitaramo. Yagize ati “Impamvu ititabiriwe (Himbaza Gospel Festival) ni uko batakoranye n'insengero cyane cyane izo abahanzi baba baturutsemo, abanyamakuru bamwe na bamwe ntibabyumvaga neza (ishyamba), abahanzi nabo baje basa nabaje kureba uko biri bugende nta conviction bari bafite muri preparation ya concert. Icyakorwa ubutaha ni ugukosora ibo navuze haruguru”.

Umuhanzi Colombus yagize ati “Ubundi ntibibaho ko hakorwa ivugabutumwa mu muziki twiyambuye umwambaro wa church kandi abantu badukurikirana bari muri church birakwiriye ko twambikwa umwitero na church gusa nuko haba hatari no kwemerana hagati y’abantu baririmba n’abashumba kandi bagomba kuzuzanya kandi na motif iba iri inyuma yo gukora festival ni iyihe? Ni byinshi cyane, abaririmbyi turakwiriye ubuntu bw'Imana kuturengera. Regarding buriya aba pastors benshi ubu ntibumva umuririmbyi ku giti cye ni worship team n’ibirebana n’inyungu za church muri rusange, babona abaririmbyi ari ibyigenge ubu, nta cyizere,..

2.Guhindura itariki y’igitaramo inshuro nyinshi

Kuba iki gitaramo cyarahinduriwe itariki inshuro hafi eshanu dore ko cyagombaga kuba mu mwaka wa 2016, ni kimwe mu byo abantu bamwe baheraho bavuga ko byatumye cyititabirwa cyane bitewe nuko abantu benshi bari barambiwe no guhora bumva itariki yacyo yahinduwe ndetse n’abategura iki gitaramo na bo bakaba baracitse intege mu kwamamaza bitewe no kuba nta tariki ihamye bari bafite. Theo Bosebabireba umwe mu bahanzi bakomeye muri Gospel utaritabiriye iki gitaramo kandi yari mu bagombaga kuririmba yadutangarije ko guhindura amatariki biri mu byatumye yifatira izindi gahunda zijyanye n’umuziki we. Ibi ni ibigaragaza ko hari n'abandi bakunda kwitabira ibitaramo baje kwifatira izindi gahunda kubera guhora bumva itariki yahindutse.

Umunyamakuru Arnaud Ntamvutsa yagize ati “Kimwe mu byo natangaho nibuka ko italiki 4/12/2016 byari bipanzwe neza ndetse babiteguye kare ariko bimaze guhinduka byatumye imbaraga bakoreshaga mu kwamamaza zigenda ziyoyoka, ibyo nahamya ko byaje kurangira ukuyamamaza kwayo kuba guke cyane." Dominic Nic Ashimwe yagize ati:

Ni hashakwe uburyo buhamye butuma amatariki ya Festival atongera guhindagurika kuko ibi bigira ingaruka zikomeye ku gitaramo kiri gutegurwa (Festival) no mu gihe bibaye nihabeho kwamamaza mu buryo buruse ubwabanje.Festival ni igikorwa kiba ari kinini birenze ibitekerezo by'umuntu umwe, babiri cyangwa batatu gusa." Yunzemo ati "Inama itegura Festival nireke kuba iy'abantu bamwe runaka cyangwa abazwi ko ari intyoza mu kuvuga gusa kuko si bo baririmba. Nimuhamagare na bamwe mu bahanzi batekerejwe ko bazaririmbamo, mujye inama nabo babahe ibitekerezo cyane ko harimo benshi muri twe nzi yuko bitabiriye amaserukiramuco menshi bayaziho byinshi. Ibi nabyo byabafasha cyane.

3.Kwishyuza amafaranga menshi kandi ari ubwa mbere igitaramo kibaye

Kwinjira muri iki gitaramo byari 5000Frw ku bantu bose, amafaranga atari macye nkuko twabitangarijwe na bamwe mu bakristo aho bavuga ko byari kuba byiza iyo kwinjira biba ubuntu bagashaka ahantu hagutse bashyira igitaramo cyangwa se bakishyuza amafaranga macye. Peter Ntigurirwa yagize ati “Kwishyuza menshi kandi igikorwa kitazwi ni byo byatumye igitaramo kititabirwa.” Umukristo twaganiriye wo muri Bethesda Holy church ukurikiranira hafi umuziki wa Gospel yagize ati “Amafaranga yo kwinjira yari menshi rwose muzakurikirane Festival ni cyo gikorwa kishyuza amafaranga macye ashoboka.“

Undi utegura ibitaramo biri ku rwego rwo hejuru ndetse akaba akunze gufasha abahanzi akabatera n'inkunga mu bitaramo byabo yagize ati “Kwishyuza ku nshuro ya mbere ntibyari ngombwa kandi naho byashyizwe ku nshuro ya mbere ni ukulimita (kuzitira bamwe)abitabira, gusa byaratangijwe kandi ni content nziza rwose uko byagenze ni inyigisho nziza ku bayiteguye no kubandi bategura, tutanirengagije ko Imana ishyigikira umutima wakoranye ikintu si ubuhanga cyangwa imbaraga wagishyizemo."

Umwe mu bahanzi wifuje ko twagira ibanga amazina ye, yavuze ko abahanzi muri rusange cyane cyane abakizamuka batisanze muri iki gitaramo kuko we avuga ko abahanzi bose bari guhabwa amahirwe yo kwinjira ku buntu na cyane ko iyi Festival yari igamije kubafasha gutera imbere. Yagize ati "Kugeza ubu sinibaza icyo bita gufasha no gutera inkunga abahanzi no kubashyigikira barangiza hakabaho kwishyuza bahereye ku bahanzi ndetse na bamwe (mu bahanzi) bikaba inzitizi zo kutisanga mu cyitwa igikorwa cyabo.

Ubwo uziko hari abahanzi benshi batarakandagira mu bikorwa by'ibitaramo bitewe nuko badafite ubushobozi bwo kwishyura.Turabizi ko mu gihugu cyacu dufite abanyempano bashoboye ariko batagaragaza impano zabo kubera amikoro ntayo noneho n’igikorwa kibareba ntibacyisangemo. Ubwo bufasha ni ubuhe koko. Yewe ndabona tugifite urugendo runini rwo gukosora byinshi."

Noel Nkundimana na we asanga kwishyuza ibihumbi bitanu ari amafaranga menshi cyane ku gikorwa cyari kibaye ku nshuro ya mbere kandi kizahoraho. Yagize ati “Nibazako for the 1st time (ku nshuro ya mbere) bigoye kuvuga ko igikorwa cya failinze (kitagenze neza), icyo dukeneye ni ukongera communication yacyo (kucyamamaza) ubutaha cyikitabirwa kurushaho no kwishyuza 5k (ibihumbi bitanu) for the first time bishobora kuba impamvu yo kutitabirwa kuko abanyarwanda benshi bakunda kwitabira ibintu bazi neza. Ubwo rero ntibakwiye gucika intege ubutaha hari icyizere. “

Umuhanzi Dominic Nic witabiriye iki gitaramo ndetse akaba akunze gutegura ibitaramo bikagenda neza cyane ndetse bikanitabirwa, twamubajije icyo abona cyatumye iyi Festival ititabirwa, ku mwanya wa mbere avuga ko amafaranga yo kwinjira byari kuba byiza iyo agabanywa cyangwa se bikaba ubuntu. Yagize ati:

Numva mu Festival y'ubutaha babanza korohereza abantu kuza muri festival, ikijyanye n'ibiciro byo kwinjira niba bishoboka bagashyiraho macye ashoboka cyangwa bakihangana bakinjiriza abantu ubuntu kugira ngo babanze bagenzure uko Festival yakirwa banabone uko bageza ku bantu imigabo n'imigambi y'icyo gikorwa cyiza gishyashya kitari kimenyerewe muri gospel yo Rwanda. Noneho nyuma yo kubona ishusho y'uko festival yakiriwe, izindi z'ubutaha bakazishyuza ibiciro bifuza ku buryo mu gihe cyo kuzamamaza bazagendera kubyo berekanye muri festival yabanje, bityo bizafasha abantu kubyiyumvamo nanone. Dukwiye kuzirikana ko mbere y'ibindi ibintu byose, DUKENEYE ABANTU. Ibyo twategura byose abo kubireba bakabura tuba turuhira ubusa.                       

4.Kutamamaza cyane mu itangazamakuru rya Gikristo ku rwego rw’iki gitaramo

Kuba iki gitaramo cyari kibaye ku nshuro ya mbere, byasabaga kwamamazwa cyane mu itangazamakuru cyane cyane irya Gikristo kugira ngo kijye mu mitwe y’abakristo banasobanurirwe neza intego yacyo n’umwihariko wacyo na cyane koko baba basanzwe bahurira kenshi mu bitaramo n’abahanzi bari batumiwe. Amakuru agera ku Inyarwanda ni uko muri Himbaza Gospel Festival hakoreshejwe cyane ibitangazamakuru bitari ibya Gikristo mu kwamamaza, nabyo ni byiza ariko bari bakwiye no kwegera n’ibinyamakuru bya Gikristo yaba ibyandika, amaradiyo ndetse na Televiziyo. Umunyamakuru Issa Noel Karinijabo na we ni ko abibona, yagize ati:

Himbaza Festival ni igitekerezo cyiza cyo gushyigikirwa nubwo wenda ntakiziho byinshi gikenewe kuvugwa mu buryo bushoboka bwose ndetse n’abagitegura bakegera media ya Gospel, impamvu yabiteye (kutitabirwa cyane) nkeka ko (Himbaza) itanyuze mu matwi y'abitabira ibitaramo bya Gospel nk'uko bikwiriye hari bamwe mu ba big artists (abahanzi bakomeye) bambwiye ibya Himbaza gusa sinari nyizi numvise ari nziza, ikeneye amaboko y’abanyamakuru n'abahanzi, nibakoreshe itangazamakuru mu buryo butaziguye ndetse bagere mu bitangazamakuru bishoboka.

Ubutaha bazibande mu binyamakuru bya Gospel cyane, webs,radios,TVs strategically (Key people),...It's a good initiative to support,..ndashima Uwazanye igitecyerezo cyayo ntacike intege bibaho ku nshuro ya mbere muri Gospel industry hari icyo byigisha. It's a new platform but ndagaya abahanzi, big ones (abahanzi b’ibyamamare)kuko hari icyo batasobanuriye organizer (uwateguye iki gitaramo).

5.Kudahuza imbaraga no kugisha inama izindi kampani zisanzwe zitegura ibitaramo bikomeye bya Gospel

N’ubwo kampani imwe ishobora gutegura igitaramo cyikagera ku ntego zacyo zose, iyo habayeho gufatanya biba akarusho. Kuba Iyi Festival yari ibaye ku nshuro ya mbere, byari kuba byiza iyo abayiteguye barangajwe imbere na Mike Karangwa na Doxa Light Entertainment iyoborwa na Justin Belis bakorana cyane n’abandi basanzwe bategura ibitaramo bikomeye bya Gospel hakabaho gusenyera umugozi umwe no kugirana inama. Ibi byari kubafasha gucengera mu mfuruka zose z’ikibuga cya Gospel. Peter Ntigurirwa asanga byaratewe n'ubunararibonye bucye ati “Kutitabirwa byatewe na Experience nke muri gospel, ubutaha bazakore team iri strong.“

Mu ngingo 5 ariko zavuzwe haruguru, umunyamakuru Rene Hubert we nta n’imwe yemeranya nayo ahubwo we avuga ko impamvu rukumbi yatumye iyi Fesitivale ititabirwa ari uko ngo yari ibayeho bwa mbere. Yavuze ko kwamamazwa byakozwe ndetse bihagije. Ati “Mu by’ukuri nsanga impamvu ari uko byari biteguwe bwa mbere. Abantu si ukuvuga ko batabimenyeshejwe bihagije, muri rusange imyiteguro yakozwe neza muri buri cyiciro. Ubwitabire rero bushingira ku gaciro umuntu yahaye ikintu.Muri rusange isomo ryo kwiga ryabonetse ku buryo nkeka ko ubutaha bazabikosora.”

Hari abandi ariko bavuga ko byari kuba byiza iyo hatumirwa n’abahanzi bakizamuka bafite impano bagahabwa umwanya bakaririmba muri iki gitaramo atari ugufasha umuhanzi w’icyamamare runaka. Ibi babivuze bahereye ku kuba abahanzi bacyizamuka bagaragaye muri iki gitaramo ari abafashije Aline Gahongayire, Tonny na Tonzi, abo bahanzi bafite ubuhanga mu majwi bahawe amahirwe yo kuririmba ni: Danny Ntigurirwa, Ashimwe Dorcas, Yayeli Niyitegeka, Esther Umwiza, Umutesi Carine, Annete Murava n'abandi. Abandi bavuga ko hari hakwiye kurebwa no ku matsinda akunzwe mu Rwanda hakagira amwe muri yo atumirwa ntihakoreshwe abahanzi gusa. Impamvu zitangwa ni nyinshi, gusa nka Inyarwanda.com twegeranyije izo benshi bahuriyeho ari zo izo 5 mwasomye.

tonzi

Tonzi ni umwe mu bashimiye cyane abagize igitekerezo cyo gutegura iri serukiramuco

Izo ngingo tuvuze uko ari eshanu, ni zo buri umwe ufite igitaramo gikomeye arimo gutegura akwiye kujya ashingiraho mu mitegurire y’igitaramo cye kuko bizamufasha kumenyesha abantu gahunda zose bityo benshi bakabasha kwitabira. Mu gihe bidakozwe ni ho tuzajya dusanga habaho kutitabirwa kwa bimwe na bimwe mu bitaramo bitegurwa n’abahanzi n’abandi banyuranye bigasiga isura itari nziza ku muziki wa Gospel mu gihe intego y’icyo gitaramo yari nziza cyane. Ngira ngo mvuga ibi muribuka ibiherutse kubera muri Convention Centre mu gitaramo ‘Taste the Paladise’ cyatumiwemo amatsinda akomeye ariko cyikitabirwa n’abantu nka 40 kubera kudashyira mu ngiro izo mpamvu 5 twavuze.

himbaza

Beauty For Ashes baririmbye bwa mbere indirimbo yabo 'Yesu ni Sawa'

dominic

Dominic Nic ni umwe mu bahanzi baririmbye muri iyi Festival

KANDA HANO UREBE AMAFOTO Y'UKO IKI GITARAMO CYAGENZE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ruzindana7 years ago
    kuba bataratumiye theo, true promises, healing worshipteam na Gisubizo, sinizeye ko wabona abantu bahagije.
  • Rukundo7 years ago
    Mujya munyonga ibitekerezo byabantu sibyiza namba.. Icyo mutavuze ni uko bataba batumiwe abatsinda akunzwe cyane muri iyi minsi, ese ubwo udatumiye true promises, healing cgwa gisubizo utekereza ko wabona bangahe, nibyiza ko abayegura ibitaramo bashyira mumibare, bakareba abantu banga bategura ibitaramo bilabona abantu... jye nkubwizukuri aya matsinda adahari sinaza kabisa.
  • Fufu7 years ago
    uyu witwa Rene Hubert uvuze ngo ni uko igitaramo bwari ubwambere giteguwe, narekere aho ibyo sibyo namba, tuzi ibitaramo byateguwe ari ubwambere bigasiga amateka mu Rwanda. muribuka concert ya Fortran, iya Mbonyi, zari zibaye ku nshuro ya kangaje se? iza ba Dominic Nic, Patient, Gahongayire zo mu imyaka yahise... n'abandi. Yewe Rene we shakira impamvu ahandi ariko kuba igitaramo giteguwe bwambere si ihame ko kibura abantu. iyo giteguwe nabi n'iyo cyaba inshuro 10 kirapfa
  • Emma7 years ago
    HhhhNta muhanzi wa Catholic nta Adventist, ni babandj gusaaaaaaaa Aline nta swagger adafjte Livingstn,Tonz nta swagger hatari Bernard,bamwe ntubabaze gucuranga,ngw'abahanzi! Nta bantu baza m'ubuswa nk'ubwo Muduhe abashoboye Bensh mur bariya non!





Inyarwanda BACKGROUND