RFL
Kigali

Iminsi yo kubaho kwawe yikoreshe neza utazicuza nyuma y'ubu buzima

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:28/11/2015 14:31
2


Hariho abiringira umukiro n'ubutunzi bwo mu isi, bakirengagiza ko ubuzima bwo mu isi ari ubw'igihe gito.Uwakabaye umunyabwenge yakwitaye ku iherezo rye.



"Hariho umutunzi wambaraga imyenda y'imihengeri n'iy'ibitare byiza, iminsi yose agahora adamaraye. Kandi hariho n'umukene witwaga Lazaro, wahoraga aryamye ku muryango w'uwo mukire, umubiri we wuzuyeho ibisebe. Imbwa na zo zarazaga zikamurigata mu bisebe, kandi yifuzaga guhazwa n'ubuvungukira buva ku meza y'umutunzi.  “Bukeye umukene arapfa, abamarayika bamujyana mu gituza cya Aburahamu, n'umutunzi na we arapfa arahambwa. Arataka ati ‘Aburahamu sogokuru, mbabarira wohereze Lazaro, akoze isonga y'urutoki rwe mu tuzi antonyangirize ku rurimi, kuko mbabazwa n'uyu muriro." Luka 16:19-22, 24  ( Bibiliya Yera)

Ubutunzi bw'igihe gito ntawe bwagateye kudamarara ngo ubukire bw'ibyo atunze n'ibinezeza byo mu isi bimutere kwimura Imana aho gukoresha ubwo butunzi mu gufasha abatishoboye no guhesha Imana icyubahiro mubyo dutunze kuko ibyo dutunze byose ni impano iva ku Mana.

Twaje ku isi imbokoboko tuzayivamwo ntacyo dutwaye mubyo dutunze uretse imirimo myiza yo gukiranuka izagenda iduherekeje. Uwaba umubyabwenge yagakoresheje ibyo atunze mu guha Imana icyubahiro no gufasha abababaye.

Nyamutunzi twasomye hejuru, we aho gufasha Lazaro nk'umukene yarekaga imbwa ze zikamurigata mu bisebe akifuza guhazwa nibyo bataye ku meza akabibura. Ese wari uziko ibyo urya ugasigaza ndetse bimwe bikangirika bigapfa ubusa hari abababaye bifuza guhazwa nabyo?

"Navuye mu nda ya mama nambaye ubusa, nzasubira mu nda y'isi nta cyo nambaye. Uwiteka ni we wabimpaye, kandi Uwiteka ni we ubintwaye. Izina ry'Uwiteka rishimwe."  Yobu 1:21 (Bibiliya Yera)

Mu gihe abakoze ibyo gukiranuka nyuma y'ubu buzima bazagororerwa ibyiza bikwiranye nibyo bakoze ndetse bakambikwa amakamba atangirika, Ni nako abibereye mu kudamarara no kwimura Imana bazahura n'umubabaro ukomeye.

"Aburahamu aramubwira ati : Mwana wanjye, ibuka yuko wahawe ibyiza byawe ukiriho. Lazaro na we yahawe ibibi, none aguwe neza hano naho wowe urababazwa cyane. Kandi uretse n'ibyo, dore hariho umworera munini bikabije hagati yacu namwe, washyiriweho kugira ngo abashaka kuva hano kuza aho muri batabibasha, kandi n'abava aho batagera hano.  Na we ati “Ndakwinginze sogokuru ngo nibura umwohereze kwa data, kuko mfite bene data batanu, ababurire ngo na bo batazaza aha hantu ho kubabarizwa cyane.”  Aburahamu aramubwira ati “Bafite Mose n'abahanuzi, babumvire.” Na we ati “Oya sogokuru Aburahamu, ahubwo nihagira uzuka akabasanga bazฤซhana.” Aramubwira ati “Nibatumvira Mose n'abahanuzi, ntibakwemera naho umuntu yazuka." Luka 16:25-31 (Bibiliya Yera)

Nyamutunzi amaze kubona umubabaro waruri aho yagiye nyuma yo kwinezeza kwe, nyuma yo kuboba ko yahisemwo ikirushaho ibindi kuba kibi, Yifuje uwaza kuburira abavandimwe be bari barasigaye ku isi ariko nabyo ntibyashoboka.

Mose aramusubiza ati "Na we ati ‘Oya sogokuru Aburahamu, ahubwo nihagira uzuka akabasanga bazฤซhana. Aramubwira ati “Nibatumvira Mose n'abahanuzi,ntibakwemera naho umuntu yazuka."
Luka 16:30-31 ( Bibiliya Yera)

Umugani ugana akariho wowe ugize umugisha wo kwakira izi mbuguro ukwiye kurushaho kwisuzuma no gutegura ubuzima bwawe bw'iteka ryose. Amen

Iri jambo ry'Imana mwariteguriwe n'umuvugabutumwa Buroyumutima Ricahrd

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Gaga8 years ago
    Mbega impuguro nziza! Ikibazo kiriho ubu abantu bahugijwe n'ibyisi cyane iby'Imana babiteye umugongo ariko ukuri twese tuzi nuko ubuzima bwo mu gutura mu isi bugira iherezo kandi igifite agaciro ni amateka meza tuhasiga,ubwo rero buri wese ahitemo gukora neza kuko ntawakoze nabi uzashimwa. Ariko uwakoze neza azahembwa na Data wa twese Rurema bintu na bantu.
  • Fabien 1 year ago
    Isi nubwo igenda iduhuma amaso ikatwerera ibinezeza bitandukanye ariko birangirana n'amateka y'ubuzima bwahano kwisi. harabantu benshi batandukanye narinzi bari bafite buri kimwe cyose, amashuri, amafaranga n'ibindi bitandukanye dukenera mu buzima bwa buri munsi bamaze kwitwa banyakwigendera. ariko muri Bose abanze abo nananiwe kwikuramo nibabandi bagiye baharanira gusiga isi arinziza kuruta Uko bayisanye binyuze mu mirimo myiza yabaranze bakiriho. Imana ikomeze kubaha iruhuko ridashyira ๐Ÿ™๐Ÿ™๐Ÿ™๐Ÿ™๐Ÿ™๐Ÿ™๐Ÿ™





Inyarwanda BACKGROUND