RFL
Kigali

Imbere y’imbaga, Arsene Tuyi yatunguwe na Shining Stars ku isabukuru ye-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:29/08/2016 2:39
0


Mu gitaramo cya cya Shining Stars, umuhanzi Arsene Tuyi ukunzwe kuri ubu mu ndirimbo 'Umujyi w'amashimwe', yatunguwe mu buryo bukomeye na bagenzi be babana muri Shining Stars, bamwifuriza isabukuru nziza y’amavuko ubwo bari mu masaha asoza igitaramo cyabo ‘Slaves of Worship’ cyabereye i Masoro kuri Restoration church.



Kuri iki cyumweru tariki 28 Kanama 2016 nibwo umuhanzi w'umuramyi Arsene Tuyi yujuje imyaka 24 y’amavuko nkuko yabitangarije Inyarwanda.com. Isabukuru ye yahuriranye n’igitaramo gikomeye cya Shining Stars, itsinda yakuriyemo kuva muri 2008 kugeza uyu munsi akaba akiribarizwamo kabone n'ubwo asigaye aririmba no ku giti cye.

Ubwo bari bageze mu minota ya nyuma y'iki gitaramo, imbere y'imbaga y'abantu bari aho, bamwe mu bagize iri tsinda rya Shining Stars, basabye Arsene Tuyi kujya kuri stage, bahita bamuririmbira indirimbo imwifuriza isabukuru nziza, biramurenga yenda kurira.  Uyu musore yabwiye Inyarwanda ko yatunguwe cyane kuko bari baraye bamwifurije isabukuru mu ijoro ryo kuwa 6, bityo akaba atari abyiteze ko bari bwongere kuyimwifuriza mu gitaramo.

Arsene Tuyi yagize ati "Ubu nujuje imyaka 24. Nyuma y’ibi bankoreye ndumva nishimye cyane, ntabwo nari mbyiteze, baraye bandirimbiye (kuwa 27 Kanama 2016) saa sita z’ijoro turimo kurepeta (Repetition). Ibi bankoreye birantunguye ntabwo nari mbyiteze."

Arsene TuyiArsene Tuyi

Arsene Tuyi yatunguwe ibyishimo biramurenga

Arsene Tuyi

Ntiyiyumvishaga niba ariwe barimo kuririmbira

Arsene Tuyi

Arsene Tuyi

Ati "Bantunguye cyane ariko ibyo bankoreye byanshimishije"

REBA HANO 'UMUJYI W'AMASHIMWE' YA ARSENE TUYI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND