RFL
Kigali

P Fla yahishuye ko yabwiye Imana ko aho gusubira mu biyobyabwenge yabura ubuzima-IKIGANIRO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:13/03/2018 11:22
10


Hakizimana Murerwa Amani uzwi cyane nka P Fla nyuma y'umwaka yamaze muri gereza azira gukoresha ibiyobyabwenge akaza gufungurwa arangije igihano, kuri ubu avuga ko aho gusubira mu biyobyabwenge yakwemera akabura ubuzima.



Tariki 13 Ukuboza 2016 ni bwo P Fla yatawe muri yombi na Polisi y'u Rwanda kubera gufatanwa no gukoresha ikiyobyabwenge cya Héroïne bakunze kwita 'Mugo'. Tariki 20 Mutarama 2017 ni bwo urukiko rwanzuye ko P Fla agomba kumara umwaka umwe muri Gereza yahoze yitwa 1930. Tariki 8 Ukuboza 2017 ni bwo P Fla yafunguwe.

P Fla w'imyaka 33 y'amavuko ni umwana wa Al Hajj André Habib Bumaya wigeze kuba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda. Yamubyaranye na Nzamukosha Hadidja wamenyekanye nk’umunyamakuru kuri Radio Rwanda na Radio Huguka. P Fla akiva muri gereza yakiriwe n’abaraperi bagenzi be Bull Dog na Fireman ndetse na nyina Nzamukosha Hadija wahise unamutahana.

P Fla yafunguwe nyuma y’umwaka yari yarakatiwe–AMAFOTO

Bull Dog na Fireman bari mu basanganiye P Fla akiva muri gereza

Tariki 11 Werurwe 2018 P Fla yagiranye ikiganiro kirekire na Aline Gahongayire mu kiganiro Be Blessed kinyura kuri Televiziyo y'u Rwanda. Muri iki kiganiro P Fla wiyemerera ko yamaze imyaka hafi 10 mu biyobyabwenge, yatangaje ko kuri ubu yamaze guhinduka ndetse akaba ahamya ko atazongera gukoresha ibiyobyabwenge. P Fla yahishuye ko ubwo yari kuri Polisi mbere yo kujyanwa muri gereza, ngo yahize umuhigo ku Mana ayibwira ko aho kugira ngo asubire mu biyobyabwenge, yakwemera akava ku isi. Yagize ati:

Hari aho nari nicaye, icyo gihe nari ntarajya muri gereza, niyicariye kuri polisi, hari ahantu byageze nicara njyenyine mu nguni gusinzira byananiye, nkajya ndeba ukuntu abandi turi kumwe mu buzima bugoye cyane ariko abandi bana barisinziriye they don't care, noneho njye nkareba buryo ki  ka kantu gatoya nko gusinzira njyewe byanze, ntabwo bishoboka ni nako ndi kubabara cyane. Nageze aho ngera, mbwira Imana nti uramutse unkuye muri buno bubabare mu mubiri aka kanya, nyizeza ko ntazongera kwemera ikintu na kimwe cyabunsubizamo (ububabare), aho kugira ngo bizabe, uzahite untwara, nubona ko ngiye kubisubiramo uzahite untwara hakiri kare, iryo ni isengesho rya mbere nabanje kwikorera mbere y'uko ibindi byose bitangira kungendekera gutyo. Hari nk'abana baba bazi ko ari ibintu biri cool (byiza) kuko nanjye ni ko nabigiyemo.

P Fla abajijwe icyatumye afungwa yagize ati: "Nazize kwitwara nabi, nakoreshaga drugs ni amateka maremare ariko mu ncamake, drug yari imaze kuba ikintu kiremereye mu buzima bwanjye, imaze kwangiza ibintu byinshi birimo kuntandukanya n'umuryango, kuntandukanya n'umwana wanjye, mama we n'umuziki wanjye, byari bimaze kugera kure cyane bimaze kurengera no gukabya bigera ku rwego noneho na njye nyiri kubikora numva nkeneye ubufasha narabuze amahoro muri njyewe. Numvaga naniwe ndushye" Nubwo yumvaga ariko akeneye ubufasha, P Fla yavuze ko atari azi ubufasha akeneye.

P Fla

P Fla hamwe na Aline Gahongayire mu kiganiro Be Blessed

P Fla yasobanuye uko yafashwe na Polisi

P Fla ati: "Umunsi umwe ndabyuka mu gitondo (nka saa tatu) njya kugura bya bintu (urumogi, cocaine na Héroïne), ndabyuka nk'uko byari bisanzwe njya gushaka umuzigo (ni ko babyita), ninjira mu gapangu, kwa gusohoka, nagiye gusohoka nsanga Leta integereje, barambwira ngo uyu munsi noneho nta kintu uri butubeshye, ngiye gukora mu mufuka ngo mpite mbijugunya bati oya ntukore mu mufuka. Bamfashe gutyo, baransaka barabinsangana, banjyana kuri polisi baramfunga."

P Fla avuga ko gukatirwa igifungo cy'umwaka byamubereye amahirwe

P Fla ati: "Kunkatira umwaka, ubu ni bwo mbona ko byari amahirwe cyane, kuko hari abandi batari kubona ayo mahirwe, bari gukatira noneho myinshi kurushaho, 5,6, 7,..Njye nahise mbona ko uriya mwaka wari umwaka wanjye wo kwicara nkatuza nkatekereza byose nkashakisha ya mahoro, nkamenya impamvu nari narabuze ya mahoro,..umwaka nabonaga ari igihe gihagije kugira ngo umuntu abe atekereje icyo gukora."

Nyuma y'ibyumweru nka bibiri ari muri gereza, P Fla yumvaga ameze gute?...ngo yararembye ajyanwa mu bitaro

P Fla avuga ko yabanje kubura ibitotsi ndetse akumva arimo kubabara cyane. Yavuze ko yaje kurwara araremba ajyanwa mu bitaro.Yagize ati: "Byari bikomeye, nabanje kurwara cyane ndaremba ku buryo wabonaga ko uyu muntu nta minsi ibiri cyangwa umunsi umwe afite imbere ye, urumva bagombaga kumpa First Aid (ubutabazi bw'ibanze), banjyana kwa muganga, mukecuru wanjye yari yahageze, babona ntabwo bazi ikintu bari bunkorere, indwara barayishaka barayibura ariko umuntu agiye kubapfana, haje umuntu arababwira ati uyu muntu ikibazo afite ni icy'ibiyobyabwenge, (...) icyo bakoze bashatse imiti bagomba kuntera,...barongera bansubiza muri gereza nkomeza igihano ariko nabanje guca mu bubabare cyane."

P Fla

P Fla uvuga ko yamaze guhinduka aragira inama abagikoresha ibiyobyabwenge

P Fla yagiriye inama urubyiruko rwishora mu biyobyabwenge babona ari ibintu byiza

P Fla yagize ati: "Ikintu njye nabasha kubwira bagenzi banjye ni uko hari ibintu tujyamo dukina tuzi ko ari imikino nk'uko nanjye ubwanjye nabikoze, bimwe nagiye mbitangirira mu mashuri matoya (amashuri abanza), inshuti zitandukanye kwa kundi inshuti zigushuka bati tujye kunywa agasigara kamwe gasanzwe, mukajyana inyuma y'amashuri mukanywa isigara ukabona ni akantu kari simple cyanye, ni gutyo bigenda bizamuka, ejo wa wundi ukubwira ko mujye kunywa isigara, hazaza undi ukubwira ati noneho njyewe nazanjye akamogi nawe umukurikire bigende bizamuka nanjye.

Ni uko nagiye mbijyamo gahoro gahoro usibye ko njyewe byarihuse cyane, nisanze byageze ku rwego rwo hejuru cyane nanjye ubwanjye ntabwo nari nzi ibyo aribyo, ni bwo nagiye nsanga ibintu nakinaga nabyo ni ibintu biteye ubwoba hari ubwo mbura amagambo nabikubwiramo. Gusa uyu munsi wa none ntabwo nshaka kubijyamo cyane ngo mbisobanure, gusa ikintu nashakaga kubwira bagenzi banjye abari hasi yanjye, wenda abamaze kubijyamo barimo kubikora iyo ni Dossier ariko umwana utarabijyamo ubutumwa bwa mbere nagira ngo muhe, man ntihazagire umuntu n'umwe uzagushuka,....uzabe wowe ku giti cyawe, ntuzavuge ngo abanywa urumugi bagezweho ku ishuri bagendana n'abakobwa beza (....)"

P Fla yakomeje avuga ko atari azi agaciro k'ababyeyi, gusa ngo yari muri gereza ni bwo yaje kubona agaciro ka mama we. Yavuze ko hari igihe ababyeyi babwira umwana wabo kujya mu rusengero,akabyanga ndetse akabihisha, gusa ngo yaje kumenya agaciro kabyo amaze gukura n'ubwo magingo aya atari yatangira kubijyamo (gutangira gusenga). Yunzemo ati: "Ubashije kubaha ababyeyi, ukabasha kuba watinya n'Imana ukiri muto, uba ufite amahirwe ijana ku ijana yo kuzaba successfulmu buzima bwawe."

Magingo aya ni iki P Fla yicuza ?

P Fla yabajijwe na Aline Gahongayire ikintu yicuza magingo aya nyuma yo gufungwa agafungurwa azira gukoresha ibiyobyabwenge. Ikintu cya mbere P Fla yicuza ni impano y'umwana yahawe n'Imana, atitayeho uko bikwiriye aho yashoboraga gufata mafaranga ibihumbi 50 akayajyana mu biyobyabwenge mu gihe azi ko umwana we ashobora kuba yabuze icyo kurya. Ikindi kintu yicuza ngo ni uko atari azi agaciro ka mama we dore ko inshuro nyinshi atigeze aha agaciro impanuro ze, gusa ngo ubwo yari muri gereza yaje guhishurirwa agaciro k'ababyeyi b'aba mama by'umwihariko mama we dore ko mu gihe cy'umwaka yamaze muri gereza, mama we yamusuye inshuro nyinshi zishoboka. P Fla yagize ati:

Ikintu cya mbere mfite nicuza cyane, ni byinshi naguha nk'ibintu bitanu, umunani, icyenda, icumi ariko ikintu cya mbere ni ukuba Imana yarampaye impano iremereye cyane mu buzima impa umwana w'umuhungu imumpa kandi hakiri kare, urumva ni we muntu wagakwiriye kuba afte agaciro ka mbere abandi bakaza nyuma, ariko time yarageze nawe sinabasha kumumenya ndagenda ndamwibagirwa neza ku buryo nshobora kuba nafata amafaranga nk'ibihumbi 50 ni urugero nzi ko ashobora kuba wenda atabonye ibyo kurya uwo munsi ariko nkumva nta kintu bivuze nta n'agaciro bifite mbere y'uko mbanza kujya kubona bya bintu byanjye ngomba kunywa (ibiyobyabwenge). Ni ikintu cya mbere kindya cyane, ni akantu ka mbere kambabaza cyane, nizera ko Imana izampa ubushobozi nkabikosora.

P Fla yakomeje agira ati:"Ikindi cya kabiri kuri Mama, ikintu cya mbere nashakaga kumubwira ni uko mukunda cyane kandi namaze kumenya agaciro ke ntabwo ari buri wese wafata amezi ye 12 ukayavunjamo iminsi 365 agasibamo byibuza iminsi 7 cyangwa 8 muri 365. Rimwe na rimwe wenda bikaba ngombwa ko aza n'amaguru, akabyirengagiza, izuba, ibyo byose,..urwo ni urugero rwanyibukije ka gaciro ke, ni yo mpamvu mbabwira nti tujye tumenya agaciro k'ababyeyi bacu cyane cyane aba mama, aba mama ni abantu ba mbere ku isi, uyu munsi wa none ni bwo mbashije gusobanukirwa imbaraga z'aba mama. Ku bwanjye numva nta kintu na kimwe naguha (mama) gifatika kigaragara n'amaso, ahubwo ibiri ku mutima wanjye ni byo numva bifite agaciro, namaze kumenya icyo uri cyo, nta kintu kintu nagusabira kirenze ijuru,.."

P Fla

P Fla  avuga ko ari muri gereza ari bwo yamenye agaciro ka mama we

P Fla arasaba abanyarwanda bose gusenyera umugozi umwe mu kurwanya ibiyobyabwenge kuko ari ikibazo gikomeye mu Rwanda

Mu gihugu cyacu tumaze kugira ikibazo gikomeye cyane, mu myaka yashize ntabwo byabashaga kugaragara cyane, ntabwo abantu babyumvaga ko drug ishobora kuba ikintu kiremereye ku buryo Leta ihaguruka, inzego zose z'igihugu zigahaguruka, gusa Leta n'inzego za Polisi zamye zibikora igihe cyose ariko byari bitaraba ibintu biremereye cyane. Ubu rero uyu munsi ubutumwa nashakaga gutanga ntabwo ari ibintu gusa birebana na Leta ntabwo ari gahunda ya Polisi gusa, ntabwo ari gahunda y'abayobozi runaka cyangwa y'ikigo runaka ahubwo ni gahunda ya buri muntu, ni gahunda y'abahanzi bagenzi banjye dukora akazi kamwe, abikorera ku giti cyabo, abakora mu bigo bya Leta n'abikorera, twese hamwe nk'igihugu nk'abanyarwanda ntabwo tugomba kumva ko ari ibintu bifite abandi bireba, birareba twese hamwe, niba hari abana uzi muturanye bakoresha ibiyobyabwenge, nta mpamvu y'uko wicara ukabirebera gusa uti Polisi izaza ibafate, oya mbere y'uko Polisi ibafata nawe ugomba ukabanza ukabigiramo uruhare, ukumva ko bikureba. Nubwo atari abana bawe barimo kubikora (gukoresha ibiyobyabwenge), bariya barimo kubikora muturanye, bazanduza abawe, gusa ni igihe kiba kitaragera,..ni ikibazo kitureba twese kandi wumve ko ari ikibazo kiremereye cyane.

Kuri ubu P Fla afite umushinga ukomeye aho ari gukora indirimbo nshya yo gushimira mama we kubwo kumwereka urukundo kuva mu bwana bwe kugeza magingo aya. Mu ndirimbo afite hafi 100, nta ndirimbo n'imwe yigeze akora ashimira mama we mu gihe yakoze indirimbo zinyuranye akazihimbira abakobwa yakindaga, abasore b'inshuti ye n'aba babaga bafitanye ibibazo. Ajya kwandika iyi ndirimbo ivuga kuri mama we, P Fla yatangaje ko yabitekereje ubwo mama we yamusuraga kuri gereza, akaza n'ibirenge, ibyo bigakora cyane ku murima wa P Fla, kwihangana bikamunanira ndetse akarira. P Fla yagize ati: 

Ni ubwa mbere nari mbitekereje, mu ndirimbo zirenga hafi 100 maze gukora ziri hanze ahantu hose mu baturage, guhera za 2008 kugeza uyu munsi, nari ntarafata umwanya ngo numve ko naririmbira mama, naravuze nti abantu bose naririmbiye, naririmbiye abakobwa nakundaga, naririmbiye abasore twagendanaga , abo dufitanye ibibazo ama beef, nkahita njya kwandika,..ndi muri gereza, mama yanzaniye igitabo (Agenda), kuko yari azi ko ngomba kwandika, yanzaniye n'ibitabo byo gusoma.

Ntangiye gutuza nyuma y'amezi atatu, ane, umunsi umwe mama yaje kunsura, agiye kugenda yarambwiye ati gutya ubibona mvuye mu rugo n'amaguru, kwihangana byarananiye, amarira yahise aza, ndanamusaba nti wabyihoreye ko abandi bana bafungiwe hano ababyeyi babo baza rimwe mu kwezi, wagiye ubikora nk'abandi,..arambwira ati ndagenda kuryama bikanga,..ibyo byose narabitekeje, ni bwo nahise ntangira kwandika (indirimbo) ni yo ndirimbo numvaga ifite agaciro.

p fla

P Fla hamwe na mama we

Mu gusoza ikiganiro Be Blessed, Aline Gahongayire yahise abwira P Fla ko kuva umunsi bari kumwe mu kiganiro, ahise aba umukozi w'Imana. Gahongayire ati: "Ndashaka kukubwira ko wambaye umwenda w'Imana, wambaye umwambaro w'Imana, naho byagenda gute ujye uvuga uti oya ndi umukozi w'Imana...uri umukozi w'Imana, wahawe umugisha, genda uheshe abandi umugisha, performances zawe zose ngomba kuba mpari kubera ko uri umuntu udasanzwe, genda urabagirane uvuge ubutumwa bwiza."

UMVA HANO 'IBYAHISHWE' YA P FLA INDIRIMBO YAGIYE HANZE ARI MURI GEREZA

REBA HANO 'MUREKE IBIYOBYABWENGE' YA REV KAYUMBA FT JACK B & P FLA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Colode6 years ago
    Akabura ntikaboneke ni nyina wumuntu
  • me6 years ago
    Mana wee birandijije pe,, reba ukuntu wabaye umusore mwiza,, nukuri satani kenshi atwereka inzira mbi akaduhuma amaso twe tukayibona nkaho ariyo gakiza kacu,, Imana ishimwe ko yakubohoye pee kandi Igukomeze ntuzasubireyo ukundi kuko nta kiza cya mugo nibindi nkibyo ahubwo urusheho kwegera Imana bizagufasha cyane,, Be Blessed P.
  • Nana6 years ago
    Yooo inkuru yawe inkoze kumutima. Imana Izagufashe ntuzAsubire inyuma kuko satani ntabyishimiye. Nibyiza ko wabonye akamaro kumubyeyi nyuma yimyaka myinshi umurushyA. Courage muri byose kandi uzatere imbere
  • Munitech6 years ago
    P Fla ibyo wavuze byose igifututse nuko utitaye kumwana wawe, bikore ubu, sinon uzabyicuza iteka ryose.
  • Kim6 years ago
    Ni gake akabaye icwende koga, ariko courage kuko guhindura ubuzima ukava ibuzimu ni mu nyungu z’ejo hawe heza. Ubuto bwawe wabupfushije ubusa aho wabaye hose ariko ntarirarenga.
  • hrm6 years ago
    iyi nkuru ikubiyemo byinshi by ingenzi tugomba guha agaciro gakomeye kandi ikagira ibyo itwigisha .P Fla babimufashemo abigire umushinga wo kuzenguruka ahantu hose yigisha ububi bw ibiyobyabwenge kuko a a fite benshi yafasha .Gideon mwakoze kubwiyi nkuru.
  • Pappy 6 years ago
    Maman w'umuntu ntagereranywa ababafite murahirwa mubahe agaciro kuko ntawamusimbura
  • Raissa6 years ago
    Imana ishobora byose yumve uko wayisabye, maze ikuvane mûri ibyo biyobyabwenge. iyi nkuru inkoze ku mutima pe
  • Miss Colombe6 years ago
    Lyrics zawe ngo "Aho wari wicaye mugihome ukikijwe nabagome...", ntasoni koko? Nibwiragako wavuyemo ufitemo inshuti zifite ibibazo nkibyawe wiyemeje gufasha, none utangiye guhanga ubavuma hataraca nukwezi uvuyemo? Ibi bikaza no mundirimo wageneye Imana? P Fla ugomba gusaba imbabazi abagororwa. Gusa niba wavugaga abakurindaga nabagushyizemo, hands up!, I am sorry kuri comment.
  • pappy6 years ago
    P Fla ndamuzi akiri muto twigana yari umwana mwiza innocent yishwe na frw menshi yabaga afite ari umwana ibirara biramwegera bimwigisha ingeso mbi nawe yari naif yajyaga aho bijya





Inyarwanda BACKGROUND