RFL
Kigali

Amahame ukeneye kumenya mu gihe usaba Imana umugisha-Bishop Dr Masengo Fidele

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:16/10/2018 9:36
0


Itangiriro 12:2 Nzaguhindura ubwoko bukomeye, nzaguha umugisha, nzogeza izina ryawe, uzabe umugisha.



Nyuma y'inyigisho nabagejejeho ku cyumweru mu mugoroba ivuga ku byo umuntu asabwa kugira ngo ahabwe umugisha n'Imana, nifuje kubagezaho amahame ukeneye kumenya mu gihe usaba Imana umugisha. Niga kuri iri jambo nasanze hari amahame menshi ariko nifuje kubagezaho 3.

1) Imana itanga umugisha kuko ariwo igira. Natangajwe no gusanga kuva kera Imana ihorana imvugo yo kugaba umugisha. Nagize amahirwe yo kubana na Sogokuru ndetse na Nyogokuru nkiri muto. Bimwe mu byo mbibukiraho n'uko iyo umuntu yinjiraga munzu, nyuma yo kumusuhuza, hakurikiragaho gushaka icyo bamuzimanira.

Nasanze ariko n'Imana ibayeho. Kuva umunsi wa mbere irema umuntu wa mbere, ijambo rya mbere yavuganye nawe ryari ukumuha umugisha. Itangiriro 1:28 - Imana ibaha umugisha, Imana irababwira iti "Mwororoke mugwire, mwuzure isi, mwimenyereze ibiyirimo, mutware amafi yo mu nyanja, n'inyoni n'ibisiga byo mu kirere, n'ibintu byose bifite ubugingo byigenza ku isi."

Si kuri Adamu na Eva gusa. Umunsi iganira na Aburahamu bwa mbere nawe niko yamubwiye. Itangiriro 12:2- Nzaguhindura ubwoko bukomeye, nzaguha umugisha, nzogeza izina ryawe, uzabe umugisha. Mpereye kuri izi ngero no ku zindi nzi, nasanze bidashoboka ko umuntu ahura n'Imana ngo areke kugabana umugisha. Niba nta mugisha ufite wibaze neza niba warahuye n'Imana. Ni ngombwa ariko kumenya ko Umugisha umeze nk'impano...umuntu ayiha uwo azi!

2) Imana itanga umugisha kugira ngo uwuhawe awugeze ku bandi (awuhererekanye). Imana ntikunze  gutanga umugisha ugarukira ku muntu wawuhawe. Bibiliya iduha Ingero ninshi zitwereka ko abo Imana ihaye umugisha iba ibitezeho kuwugeza ku bandi. Dore zimwe mu ngero: Umugisha uhawe umubyeyi uba ugomba kugera ku mwana (Itangiriro 49:28); umugisha ihaye umuntu aba agomba kuwusangira na bene wabo  (Gutegeka Kwa Kabiri 23:20); uwo ihaye umuhungu awugeza no kuri bashiki be (Itangiriro 24:60); ku buzukuru (Itangiriro 48:8); kubo abereye umushumba (Gutegeka Kwa Kabiri 33:1) ndetse no ku mahanga yose (Itangiriro 12:2-3).

3) Imana itanga umugisha nk'uburyo bwo gufasha umuntu gusohoza intego yamuremeye. Ingero: umugani w'Italanto ugaragaza ko bariya bantu 3 batahawe umugisha ungana ariko buri wese shebuja yamuhaye umutungo ashoboye gukoresha kandi abo yashimye ndetse n'uwo yagaye byavuye ku cyo bakoresheje cyangwa batakoresheje kandi barabihawe. Umugisha Imana yahaye Yosefu wo gukomera mu Giputa wajyanaga n'icyo Imana yamushakagaho! Umugisha Imana yahaye Esther wo kuba umwamikazi wavuye ku mugambi Imana yari imufiteho.

Hari abasaba Imana amafaranga nyamara Imana yareba igasanga ntacyo bazayakoresha kijyanye n'intego yabaremeye! Tekereza neza impamvu usaba Imana kuguha umugisha. Ibaze icyo wagiye ukoresha uwo imaze kuguha!

© Devotion shared by Dr. Fidèle Masengo, Foursquare Church Kimironko






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND