Abahanzi bahimbaza Imana,abanyamakuru bo muri Gospel,abapasiteri, abayobozi mu matsinda ahimbaza Imana n’abandi bantu bo muri Gospel bahurira mu ihuriro All Gospel Today bakoze igikorwa cy’urukundo basura abarwayi barembeye muri CHUK bishyurira imiti ababuze amafaranga yo kwishyura.
Muri icyo gikorwa cy’ubumuntu n'urukundo, abarwayi bagera kuri 32 bari barabuze amafaranga yo kwishyura imiti bandikiwe n'ibitaro bikuru bya Kigali(CHUK) ibyo bigatuma bamara iminsi barembye cyane, iri tsinda ry’abantu bo muri Gospel ryabishyuriye imiti ifite agaciro k’ibihumbi hafi magana atatu y’amanyarwanda. Ikindi ni uko ryabahumurije, rikabasengera ndetse rigatahana umukoro w’uko icyo gikorwa kitarangirira aho ahubwo ko bazashaka uko basubirayo ndetse bakabikangurira n'abandi.
Mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye na Joseph Uwagaba Caleb wo muri iryo huriro ndetse akaba ariwe wari umuhuzabikorwa w’icyo gikorwa cyo gusura abarwayi, yadutangarije ko baguriye imiti abarwayi 32 bo muri CHUK bari barabuze amafaranga yo kugura imiti bandikiwe kujya kugurira hanze y'ibitaro. Ikindi nuko hari umukecuru ngo bishyuriye 40.000Frw ya kosiyo kugira ngo atahe. Abajijwe niba icyo gikorwa bazagikomeza, yagize ati:
Duteganya ko cyaba igikorwa gihoraho mu gihe twumvikanyeho kuko twasanze hari abantu bakeneye ibintu bito (bicye)kandi dufite ubushobozi. Urugero hari abakeneye kubereka urukundo n’impuhwe,ikindi wibaze ko hari umuntu twishyuriye umuti ugura 500Frw, ubuse ayo mafaranga ntitwirirwa tuyashyira muri terefone kandi CHUK hari uwaheze ku gitanda kubera ko yayabuze,tuzabikomeza uko Imana izadushoboza.
Babanje gusengera igikorwa bagiyemo
Baguze imiti bayishyira abarwayi mu byumba barwariyemo
Basengeye abarwayi baranabahumuriza
Icyo gikorwa cyo gusura abarwayi no kubahumuriza, cyakozwe muri iki cyumweru turimo kuwa 24 Mata no kuwa 26 Mata 2016 kitabirwa n’abantu bagera hafi 40 barimo abahanzi batandukanye bo muri Gospel barimo Aline Gahongayire, Stella Manishimwe, Blaise Pascal, Theo Bosebabireba, Precious Nina Mugwiza, Rev Kayumba, Bobo Bonfils, Phin Albert Niyonsaba, Arsene Tuyiringire,Brian Blessed,Philemon Niyogakiza n’abandi.
Hari kandi abayobozi mu matsinda atandukanye akunzwe cyane hano mu Rwanda aho twavuga, Egide Bizima wo muri Alarm Ministries, Nelson Manzi wo muri Ambassadors of Christ, Bigangu Prosper ukuriye Heman worshipers Int’l n’abandi bantu b'ibyamamare barimo Miss Irene Bellange Nyampinga wa INILAK, Miss Diane Umutesi wabaye Nyampinga wa KIM n’abandi.
Abandi bantu bakunze kugaragara cyane mu bikorwa by’iyobokamana bitabiriye icyo gikorwa cyo gusura abarwayi hari Alain Numa wo muri MTN, Peter Ntigurirwa wa Isange Corporation, Fiacre wamenyekanye ari Manager wa Israel Mbonyi, Janet Uwimbabazi uyobora umuryango Love Israel Ministries ujyana abantu muri Israel, Producer Bill Gates,umunyamakuru Karasira Steven wa Radio Umucyo, umunyarwenya Clapton wamenyekanye cyane muri Seburikoko, Joseph Uwagaba wahoze ari umujyanama wa Papa Emile, Florent Ndutiye,Ronnie ukora kuri Royal Tv, Asiimwe Dorcas wo muri The Blessed Sisters,Mc Philos ukunze kuyobora amakwe n’abandi.
Hari abantu batandukanye bo muri Gospel
Mu minsi ibiri bakozemo icyo gikorwa, cyayobowe na Manzi Nelson wo muri Ambassadors,umunyamakuru Steven Karasira,Valentine na Alain Numa. Abakitabiriye bahakuye impamvu nyinshi zo gushima Imana no kwita ku bantu bababaye by’umwihariko abarwariye mu bitaro.Theo Bosebabireba yabwiye Inyarwanda.com ko byamwigishije ko ivugabutumwa ryo gufasha no guhumuriza abantu rikwiye kongerwamo imbaraga kuko hariho benshi bakeneye guhumurizwa.
Bamwe mu baganga ba CHUK nabo bishimiye icyo gikorwa cy'urukundo bifatanya n'iryo tsinda risanzwe rikorera cyane kuri WhatsApp ndetse baryemerera ko bazajya bafatanya muri buri kimwe cyose bazajya bategura.
Andi mafoto y'icyo gikorwa cyo gusura abarwayi
Alain Numa(hagati) ni umwe mu bitabiriye iki gikorwa
Basangiye ubuhamwa bw'ibyo bungukiye mu gikorwa bakoze
Baje kwifotoza barasabana bafata ingamba nshya mu kunga ubumwe bagamije gukorera Imana by'ukuri
Habaye n'urwenya uyu mukecuru ahobera cyane Steven Karasira azi ko ngo ari gusuhuza Bosebabireba
Stella,Gahongayire na Miss Irene
Bafashe ifoto y'urwibutso
Bosebabireba na Florent Ndutiye
TANGA IGITECYEREZO