RFL
Kigali

VIDEO: Umuhango wo gushyingura Mucyo Sabine unamenye ijambo muganga yabwiye uwari urwaje Nyakwigendera

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:8/10/2018 8:30
1


Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo hashyinguwe Mucyo Sabine witabye Imana hashize amezi arindwi arushinganye n’umugabo we Ev Caleb Uwagaba. Twabateguriye amashusho y'uko uyu muhango wagenze guhera ku rusengero Bethesda Holy church kugeza ku irimbi i Rusororo .



Mucyo Sabine yakoraga umurimo w'Imana mu itorero rya Bethesda Holy church akaba ari ho banamusezereye. Ni umuhango waranzwe n’amarira ndetse n’agahinda ku bawitabiriye, harimo inshuti n'abavandimwe batandukanye. Mu buhamya mama wa Caleb Uwagaba yatanze mu rusengero nk'umwe mu barwaje Nyakwigendera yavuze ko mbere y'uko Mucyo Sabine apfa, muganga yari amaze kubimubwira. Yagize ati:

Muganga mu gitondo cya kare yaranteguje. Arambaza ngo ese ni wowe urwaje. Ndamusubiza ngo yego ni njye umurwaje, arambwira ngo ndagukeneye mu biro byanjye. Nuko arambaza nonese umurwayi uramubona ute? Musubiza ko arembye nawe arambwira ngo n'ubundi yaje arembye ariko ibipimo biragaragaza ko bikabije arambwira ngo ibiri bubeho nze kwihangana.

Mama wa Caleb umwe mu barwajije Nyakwigendera Sabine

Abakoranaga na Mucyo Sabine umurimo w'Imana bavuze ko urupfu rwe rwateje icyuho gikomeye haba mu itorero ndetse n'abo bakoranaga umurimo wo kwakira abakiristo mu itorero rya Bethesda Holy church. Abagiye bafata ijambo bose bihanganishije umuryango wa Nyakwigendera avukamo n'umugabo we Ev Caleb Uwagaba batabashije kubana igihe kirekire.

Bishop Rugamba Albert uyobora Bethesda Holy church yibukije abantu bose bari aha ko mu gihe cyose bagifite amahirwe yo kuramira kuri iy'isi, batekereza ku iherezo ryabo bityo bagashaka ijuru. Yagize ati: "Dukwiye guherekeza Sabine, ariko dutekereza cyane tukavuga ngo ko Sabine agiye, ari umwana muto, ntiyagize n'umunezero w'urugo ni bwo yaragishaka, kuki agiye njye nkasigara?. Umunyabwenge agatekereza atyo agakoresha neza amahirwe Imana imuhaye."

Uwigaba

Bishop Rugamba Albert uyobora Bethesda Holy church 

Nyakwigendera Mucyo Sabine yabonye izuba tariki ya 4/09/1988 atabaruka kuwa Kane tariki 4/10/2018 mu bitaro bya CHUK. Mucyo Sabine yitabye Imana azize indwara yitwa Systemic Lupus Erythematosus. Ni indwara mbi cyane aho abasirikale b'umubiri bacanganyukirwa bagatangira kurwanya no gusenya uturemangingo tw'umubiri (cells) bagombye kuba barinda. Mu gusezera bwa nyuma kuri Mucyo Sabine, Ev Caleb Uwagaba yavuze ko hari umuganga w'umunyarwandakazi uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wamubwiye ko Sabine atazabaho kubera ko indwara yari arwaye itajya ikira. Yanavuze andi magambo ateye agahinda, ati:

Mucyo wanjye, harya ngo iyo umucyo ubuze, ntihaza umwijima? Icuraburindi rituma tutareba aho tujya?? Mucyo ntiwari ukwiriye kwirengagiza ko twasezeranye kuzabyarana Ineza Mucyo Gaella na Gabiro Mucyo Gaella. Wansabye ko bavuka bafite imkisatsi nk'iyanjye ariko bitonda nkawe!! Nonese ko ugiye bazava he? Uribuka ko twari kuzajyana gushima Imana ku wa Gatatu mu ba mama ku rusengero??? Nonese Honey ubu ntituzongera kuririmbana mbere yo kuryama?? Basi reka nkureke waransezeye ngira ngo urambeshya, none ndabona bishoboka. Igitabo twari kuzatangira kwandikana urumva nzakibasha njyenyine? Iminsi ijana y'urushako (Hundred days of marriage), amakuru azacyijyamo nayakura he udahari? #OneInMillion #Umutarutwa.

Caleb Uwagaba

wamabye

Ihere ijisho umuhango wo gushyingura Mucyo Sabine 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • pedro someone5 years ago
    Mwihangane bavandimwe byose imana irabizi





Inyarwanda BACKGROUND