RFL
Kigali

New Life Bible Church yongeye gutegura igiterane Reflesh Women Rwanda cyo guhagurutsa abari n’abategarugori

Yanditswe na: Editor
Taliki:14/09/2018 10:22
0


Igiterane ngarukamwaka cyitwa “Refresh Women Rwanda” gitegurwa n’Itorero New Life Bible Church kigamije kugarura ububyutse mu banyarwanda by’umwihariko abari n’abategarugori kigiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya 15.



Icy’uyu mwaka wa 2018 giteganyijwe gutangira ku wa Gatanu tariki ya 21 Nzeli kikazasozwa ku Cyumweru tariki ya 23 Nzeri 2018 kizabera ku cyicaro cy’Itorero New Life Bible riherereye mu Karere ka Kicukiro, ku muhanda ujya mu Bugesera, ahateganye n’ikigo cy’amashuri yisumbuye cya Kagarama.Biteganyijwe ko kizajya gitangira Saa Cyenda z’umugoroba kigasozwa Saa Mbiri z’ijoro.

Refresh Women Rwanda ihuriza hamwe abakozi b’Imana batandukanye baturutse mu mfuruka enye z’Isi aho batangaza ubutumwa bwiza bw’uko Kirisitu agira neza barushaho gushishikariza abantu kumusanga cyane cyane hagatangirwamo inyigisho ziganjemo ubuhamya n’inama n’impanuro zituma ingo zubakwa neza maze bigatuma umuryango uba irerero ryiza ry’urubyiruko rw’ejo hazaza.

Pastor Florence Mugisha umufasha wa Pastor Charles Mugisha bayoborana itorero rya Newlife Bible church yabwiye itangazamakuru ko kuri iyi nshuro kizitabirwa n’abavugabutumwa baturutse mu mpande zitandukanye z’isi nkuko bisanzwe. Muri aya magambo Mama Pasiteri Florence Mugisha yagize ati:

Imyaka 15 irashize dutegura iki giterane ndibuko mwitangira bitari byoroshye na gatoya ariko uko imyaka yagiye ishira byagiye bigenda neza kandi twuzuye amashimwe ko dufite ubuhamya bw’abantu batandukanye bahembukiye mu biterane bya Reflesh Women Rwanda harimo nk’abari bagiye gusenya ubu bubatse ingo zikomeye ,hakabamo abari abakristo bo kw’izina gusa ariko ubu bakaba baravuyemo abakozi b’Imana bakomeye ndetse hari n’ibitangaza byagiye biberamo abantu bagakira indwara zitandukanye kandi zikomeye.

Pastor Florence Mugisha hamwe n'umutware we Pastor Charles Mugisha

Uyu mushumba yakomeje avuga ko Refresh Women Rwanda ku nshuro ya 15 yatumiwemo abakozi b’Imana barimo Rev.Pastor May Salami uturuka mu Bwongereza, Madame Allyson Reneau uturuka muri USA hamwe na Apostle Love Mwigwe uzaturuka muri Canada hamwe n’abandi batandukanye bafite ugusigwa kw’Imana ndetse n’ubwenge bwo kuba abigisha beza b’ijambo ry’Imana no gutanga ibiganiro bigendanye n’intego rusange za Reflesh Women Rwanda.

Iki giterane mu minsi ibiri ya mbere n’ukuvuga kuwagatanu no kuwagatandatu kizajya kitabirwa n’abari n’abategarugori nkuko izina ryacyo ari Reflesh Women Rwanda ( Mugore byuka urabagirane) noneho ku cyumweru ku munsi wa nyuma n’abagabo bahabwe uburenganzira bwo kukitabira bifatikanye n’abafasha babo.

Refresh Women Rwanda kandi yatumiwemo bamwe mu bahanzi bamaze kumenyekana mu ndirimbo zihimbaza Imana barimo Olivier Kavutse ubarizwa mu Itsinda Beauty for Ashes rizwi mu ndirimbo yasubiwemo “Ni Uwa Mbere”, “ Yesu Ni Sawa” n’izindi,Umuhanzikazi Diana Kamugisha na Worship Team ya New Life.

New life Bible Church imaze imyaka 14 ikorera ku butaka bw’u Rwanda ni Minisiteri y’Umuryango wa Africa New Life Ministries ifite icyicaro gikuru mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali ,iziwiho gutegura ibiterane ngarukamwaka by’impemburo nka Reflesh Africa ,Reflesh Women Rwanda byose byitabirwa n’abantu bavuye mu mahanga ya kure cyane cyane abo mubihugu duturanye nka Uganda ,Congo ,Uburundi,Kenya na Tanzaniya n’ahandi.

New lIFE

Ni igiterane kigiye kuba ku nshuro ya 15






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND